Rwanda : Ni uwuhe muzimu wateye Paul Kagame utuma abeshya buri gihe ku manywa y’ihangu ?
Nyuma ya Semuhanuka uvugwa mu mateka kubera kubeshya cyane , umenya Paul Kagame agiye kuzaba uwa kabiri! Kubeshya abana uri umubyeyi w'igihugu!
[Ndlr : Bimaze kugaragarira buri wese ko icyemezo cyo guhindura itegeko nshinga kugira ngo Paul Kagame azagwe k’ubutegetsi cyafashwe cyera, ibiri gukorwa ubu akaba ari ukujijisha. N’ubwo bimeze gutyo ariko amagambo ya Paul Kagame arushijeho kuba urwenya ! Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu mukuru nka perezida wa repubulika abeshya ku manywa yihangu ! Paul Kagame yavuze ko agiye kuruhuka ku kazi ko kuyobora igihugu akaba umwanditsi w’ibitabo ! Si ubwa mbere Paul Kagame avuze amagambo nk’aya aho agaragaza ko azava k’ubutegetsi, nyamara bizwi neza ko abadepite badashobora gutinyuka kwiga umushinga w’itegeko ryo kwica itegeko nshinga Paul Kagame atabyemeye. Ese aho nyuma ya 2017 Paul Kagame ntazahinduka « Gashuhe » ku isi yose kubera aya magambo avuga ? Ni nde uzongera ku mugirira icyizere ko avuga ukuri igihe azakomeza kugundira ubutegetsi nyuma ya 2017 ?]
Mu gihe Abanyarwanda benshi hirya no hino bashaka ko Perezida Paul Kagame yazabayobora indi myaka myinshi nyuma y’uko manda ze zisanzwe zizarangira mu mwaka wa 2017, uyu mukuru w’igihugu cy’u Rwanda we ahamya ko vuba cyane ashaka kurekeraho kuyobora igihugu akaruhuka akabona umwanya wo kwandika ibitabo bizafasha abantu batandukanye.
Hirya no hino mu gihugu, Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye basaba ko Perezida Kagame yazabayobora ubuziraherezo, ndetse hashize iminsi n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ihaye agaciro ubusabe bw’Abanyarwanda bifuza ko Itegeko Nshinga ryahindurwa Perezida Kagame akiyamamaza agakomeza kubayobora. Abasaba ko Kagame yakomeza kubayobora, ntibifuza ko yabayobora igihe gito ahubwo hari n’abavuga ko bifuza kuyoborwa nawe ubuzima bwe bwose, n’ubwo we yamaze kwerekana ko igihe asigaje kuri uyu mwanya atari kirekire.
Ubwo Perezida Kagame yari i Gabiro ayoboye gahunda yo gusoza itorero ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu mahanga, kuwa Gatandatu tariki 1 Kanama 2015, umwe muri aba banyeshuri yamubajije niba nk’umuyobozi urangwa n’amagambo y’ubuhanga nta bitabo ateganya kwandika bizajya bifasha abantu, Perezida Kagame amubwira ko yabitangiye ari naho yaboneyeho gutangaza ko ateganya kujya mu kiruhuko akibanda mu byo kwandika ibitabo.
Perezida Kagame yagize ati: "Yego ndabiteganya cyane, ndetse igitabo kimwe natangiye kucyandika nkigezemo hagati, maze kwandikaho 50% nsigaje nanone 50%. Simbona umwanya uhagije wo kubyibandaho, ninayo mpamvu by’umwihariko nshaka kuruhuka vuba cyane nkabasha kwandika ibyo bitabo, ariko kimwe cyo uzakibona vuba".
Perezida Kagame atangaje ko ateganya kuruhuka vuba cyane mu gihe hakibazwa niba azemera kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri 2017 ubwo manda ye ya kabiri izaba irangiye, dore ko n’ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko bageze kure igikorwa kiganisha kuri kamarampaka ku guhindura Itegeko Nshinga, Perezida Kagame atari yerura ngo avuge niba azemera kongera kwiyamamaza.
Umuryango.com