Kwiyahura mu banyarwanda bikomeje kuba icyorezo, Manzi Jean Pierre mu Buholandi yiyahuye!
Umunyarwanda witwaga Manzi Jean Pierre wigaga mu gihugu cy’u Buholandi yashatse kwiyahura yiteraguye ibyuma biranga birangira afashe icyemezo cyo kwihanura ku igorofa.
Bitangazwa ko uyu musore Manzi yagerageje kubanza kwiyahura yijombye icyuma ariko nyuma akoresha ubundi buryo bwo kwihanura ku igorofa ya 20 yikubita hasi ahita apfa.
Mbere y’uko ngo uwo musore yihanura kuri iyo etage, ngo yandikiye nyina umubyara ibaruwa amausaba imbabazi.
Polisi muri iki gihugu cy’u Buholandi yemeza aya makuru ivuga ko Manzi yiyahuye abigambiriye, by’umwihariko ko yabanje kwikeba amaraso akayashyira mu ndobo abonye adapfuye afata icyemezo cyo kwiyahura yijugunye ku igorofa ya 20 yikubita hasi ahita ashiramo umwuka.
Mu gihe bitangazwa ko yapfuye amaze kwandikira nyina ibaruwa imusaba imbazi, icyamuteye kwiyambura ubuzima nticyatangajwe.
Source : Bwiza