Ethiopie: Perezida Barack Obama aramagana abaperezida b'Afurika bashaka kugundira ubutegetsi ubuzima bwabo bwose
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama, yabwiye abayobozi b’ibihugu bya Afurika ko iterambere ry’uwo mugabane rigomba kujyana na demokarasi, ubwisanzure n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.Ibi yabivuze kuri uyu munsi ubwo yagezaga ijambo ku muryango w’Afurika yunze ubumwe.
Perezida Obama ubaye umukuru w’igihugu cy’Amerika wa mbere ugejeje ijambo ku bagize umuryango w’Afurika yunze ubumwe ufite icyicaro muri Ethiopia,yavuze ko Afurika idashobora gutera imbere igihe abayobozi bayo banze kurekura ubutegetsi igihe manda zabo zirangiye.
Obama yagize ati”nta muntu wakabaye perezida ubuzima bwe bwose, sinumva impamvu abantu bashaka kuguma ku butegetsi cyane cyane iyo bamaze kugwiza imitungo”. Perezida Obama kandi yakomoje no ku matora aherutse kuba mu Burundi maze avuga ko ibyabaye muri icyo gihugu mu gihe cy’amatora byerekana neza uko bigenda iyo Itegeko Nshinga ritubahirijwe.
Umukuru w’igihugu cy’igihangange ku isi kandi yanenze uburyo demokarasi imeze muri Afurika,avuga ko igaragara mu magambo gusa. Yagize ati”demokarasi iba mu magambo ariko ntishyirwa mu bikorwa,abanyamakuru barafungwa bakanaterwa ubwoba”Perezida Obama yasabye abayobora Afurika kurwanya ruswa ikomeje kumunga ibihugu bimwe na bimwe asaba ko miliyari zitikirira mu gutanga ruswa zagakoreshejwe mu kubaka amashuri n’amavuriro.
Mu ruzindiko rw’iminsi 5 Perezida w’Amerika yasuze igihugu cya Kenya afitemo umuryango aho yavuye yerekeza muri Ethiopia aho yavugiye ijambo ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’Afurika yunze ubumwe.
imirasire.com