Burundi : Koko se Nkurunziza yaba agiye kwisubiraho ?

Publié le par veritas

Aba ni abanyeshuri barenga 500 kuri ambasade y'Amerika i Bujumbura

Aba ni abanyeshuri barenga 500 kuri ambasade y'Amerika i Bujumbura

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 01/05/2015 wabaye umunsi wa gatandatu w’imyigaragambyo mu Burundi y’abamagana ukwiyamamariza manda ya gatatu ya Petero Nkurunziza itemewe n’itegeko nshinga ndetse ikaba inyuranye n’amasezerano y’Amahoro y’Arusha. Nubwo kuri uyu munsi w’abakozi Nkurunziza yavuze ko abarwanya manda ye bagomba kwisunga amategeko, ntabwo urukiko rurinda itegeko nshinga mu Burundi ruragira icyo ruyivugaho, amakuru yatanzwe n’umwe mubashyigikiye Nkurunziza aremeza ko kuva ejo taliki ya 30/04/2015 ubwo Nkurunziza yari amaze kubonana na Bwana Tom Malinowski, uhagarariye uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri ministeri y’ububanyi n’amahanga ya leta zunze ubumwe z’Amerika ; mu ishyaka CNDD FDD bahise batangira kwiga uburyo Nkurunziza yatanga umanya w’ubukandida, bakamamaza undi murwanashyaka wa CNDD FDD. Kugeza ubu twandika iyi nkuru ntabwo icyemezo cyuzuye cyo gutanga undi mukandida cyari cyumvikanwaho ariko Nkurunziza we yiteguye kwibera senateri.
 
Impamvu yo kwisubiraho kwa Nkurunziza yatewe ni uko hari ibyahindutse mu ngamba zari zarateganyijwe zo gucumbya imyigaragambyo y’abatemera ko yiyamamariza manda ya gatatu. Mu ngamba zari zafashwe ni uko ishyaka CNDD FDD ryari ryariyemeje ko rizakomeza umutsi imbere y’abigaragambya, hashira iminsi mike gusa bagacika intege ntibasubire mu mihanda, byakubitiraho ko hari abigaragambya bazicwa n’abandi bagafungwa kimwe n’abazakomereka, bigatuma abigaragambya bagira ubwoba bagaceceka. Uko ishyaka rya CNDD ryabitekerezaga niko byari bigiye kugenda kuko nk’uyu munsi higaragambije abantu bake ariko ubutegetsi bwakoze amakosa abiri agiye gutuma Nkurunziza ava ku izima :
 
1.Ikosa rya mbere ubutegetsi bwakoze, ni uko bwategetse ko abanyeshuri ba kaminuza birukanwa mu macumbi yabo kuko bwari bufite ubwoba ko abo banyeshuri bashobora kujya mu myigaragambyo yo kurwanya manda ya gatatu ya Nkurunziza bikongerera imbaraga abigaragambya. Kuwa gatatu tariki ya 29 Mata 2015, nibwo Minisitiri w’ubushakashatsi n’amashuri makuru Yozefu Butore, mu itangazo yashyize ahagaragara yavuze ko icyo cyemezo cyo kuva mu macumbi kireba ishami rya Kaminuza y’u Burundi riri Mutanga, mu Kamenge, i Kiriri hamwe n’ikigo cya Kaminuza kiri i Zege mu ntara ya Gitega.
 
Abo banyeshuri basubiye iwabo bamwe barafatwa barafungwa, abandi babibonye bahita bahungira kuri ambasade y’igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika bagiye gusaba ubuhungiro ! Ibihugu by’ibihangange byakomeje kwicecekera ku kibazo cy’u Burundi kugirango Nkurunziza akore ibyo ashaka, ariko guhungira kuri ambasade y’Amerika kw’abanyeshuri barenga 500 byatumye icyo gihugu gihaguruka, kikaba kiri gusaba Nkurunziza kubahiriza ibyo asabwa n’abatemera manda ye, bitaba ibyo icyo gihugu kigafata ibyemezo bikwiye cyane ko abo banyeshuri banze kuva kuri iyo ambasade !
 
2.Ikosa rya kabiri kandi riteye impungenge ubutegetsi bwa Nkurunziza bwakoze ni uko ubwo butegetsi bwasumbanyishije igisilikare n’igipolisi. Leta ikoresha abapolisi mu kuyishyigikira, abo bapolisi bakajya kwica no guhohotera abaturage ariko abasilikare bakaba badashyigikiye uko guhohotera abaturage bikorwa na leta ya Nkurunziza. Imbonerakure zikorana n’igipolisi, zikambara imyenda y’abapolisi kandi zigashaka gutegeka abasilikare, ayo makosa niyo yavuyemo kurasana ejo kuwa kane taliki ya 30/04/2015, aho umupolisi yarashe umusilikare ahitwa ku Musaga agahita apfa.
 
Abasilikare nabo bakambura intwaro abapolisi bari kumwe n’uwo wamurashe bakabajyana ahatazwi! Bamwe mu Mbonerakure bemeza ko umupolisi warashe uwo musilikare afite ipeti rya officier akaba yitwa Kazungu, abasilikare bakaba barahise nabo bamufata ! Niba Nkurunziza akomeje gutsimbarara amaherezo igisilikare kirarwana n’igipolisi cyane ko ishyaka CNDD FDD ryatanze itangazo rivuga ko abari kwigaragambya bafashijwe n’inyeshyamba zirwanya leta y’u Burundi, ubwo ni ukuvuga ko n’igisilikare k’igihugu cyaba kiswe inyeshyamba!
 
Mu gihe Nkurunziza yaba afashe icyemezo cya kigabo akemera ko ishyaka CNDD FDD rishyiraho undi mukandida utariwe, yaba ahagaritse urwitwazo rwa Paul Kagame rwo kohereza ingabo mu Burundi mu rwego rwo guhagarika akajagari muri icyo gihugu kandi yaba azoherejeyo mu rwego rwo gushyiraho ubutegetsi ashaka. Amakuru aturuka mu Rwanda mu nkambi z’abarundi bahunze, ni uko leta ya Paul Kagame iri kwegeranya abagabo n’abasore b’abarundi bahunze kugira ngo bajye gutabara u Burundi bikazakorwa nk’uko abanyamurenge bakoreshejwe bakuraho Mobutu! Mu gihe rero Nkurunziza yakomeza gutsimbarara ku cyemezo cye cyo kuba perezida uko byagenda kose, ntabwo yazamenya ikimukubise kuko abarundi bazakomeza gusubiramo kubera inyota ye y’ubutegetsi bose bakazabihomberamo nk’uko byagenze ku mashyaka yari mu Rwanda mu 1994!
 
Ngaho aho u Burundi bugana niba abafite ubutegetsi muri iki gihe badafashe ibyemezo birimo ubushishozi.
 
Ubwanditsi.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :