Burundi : Hashyizweho urukiko ruhana abagaragaza ubwoba bwo guhunga igihugu!
Mu Burundi hakomeje kugaragara icyuka cy’ubwoba bw’intambara n’imyivumbagatanyo ikaze bitewe n’uko Perezida uriho ubu muri icyo gihugu Pierre Nkurunziza ashigaje ukwezi kumwe n’igice ayobora u burundi nka perezida wemewe n’amategeko kuko mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka hateganyijwe amatora yo gutora undi mukuru w’igihugu ; ariko uyu Nkurunziza akaba yaranangiye kuzava kubutegetsi ! Nta muntu numwe uzi uko bizagenda nyuma, cyane ko nta muntu numwe ushobora kwiyamamaza mu Burundi kandi umutwe w’ « imbonerakure » ukaba ukomeje gutera abaturage ubwoba ko uzabica niba Nkurunziza adakomeje kuba Perezida ! Iryo hunga rikaba ariryo riteye ubwoba Nkurunziza, ingamba afashe zo kurihagarika akaba ari ugushinga urukiko ruhana abatera abaturage guhunga ! Ese ko iryo hunga riterwa na Nkurunziza winangiye mu kurekura ubutegetsi azaba uwambere mu kwitaba urwo rukiko ?
Uru rukiko ruzajya ruhita rucira urubanza umuntu wese ushinjwa gukangurira abandi guhunga igihugu . Mu ruzinduko yagiriye mu Ntara ya Kirundo na Muyinga, hafi y’umupaka w’u Rwanda, Perezida Nkurunziza yashimangiye by’umwihariko ko hari ingamba zizafatirwa abatera abaturage ubwoba bababwira ko mu Burundi hatutumba intambara, bigatuma bahungira mu bihugu by’abaturanyi. Kugeza ubu ariko nta Mbonerakure nimwe irahanwa bitewe ni uko yateye abaturage ubwoba !
Perezida Nkurunziza yongeyeho ko muri iki gihe nta mpamvu igaragara ituma Abarundi bahunga, uretse ibihuha n’ibinyoma bumva ku maradiyo amwe n’amwe akorera mu Burundi. Uru rukiko rwashyiriweho buri wese uzafatirwa mu bikorwa binyuranye n’amategeko, bifite aho bihuriye no gukwirakwiza ibihuha. Kugeza ubu abantu icumi nibo bafatiwe mu Ntara ya Kirundo bakekwaho gukora inama zitemewe mu ijoro, ariko abo bantu akaba ari abanyamashyaka batavuga rumwe na Nkurunziza batemerewe gukora inama ku mugaragaro. Nkurunziza yasabye Paul Kagame gucyura ku ngufu impunzi z’abarundi ziri mu Rwanda undi amwima amatwi none ahisemo gushyiraho urukiko kugira ngo yoroshye ikibazo, ese bizatanga umusaruro ?
Umushinjacyaha wa Leta i Bujumbura yatangaje mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira kuwa 19 Mata uyu mwaka ko abantu 65 mu 120 bafashwe na Polisi mu myigaragambyo irwanya manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza. Iyo myigaragambyo ikaba yarabaye kuwa Gatanu tariki 17 Mata 2015, abo bantu bafashwe bakurikiranyweho gukora ibikorwa birwanya let aya Nkurunziza.
Abarundi basaga 8 000 bamaze guhungira mu Rwanda, bakaba bavuga ko bahunze iterabwoba ry’umutwe w’imbonerakure ziri guhabwa intwaro zo kuzabivugana na leta mu gihe Nkurunziza yaba atabaye perezida. Kuwa mbere ushize mu Rwanda hari hamaze kugera impunzi z’abarundi ibihumbi 3 none nyuma y’icyumweru kimwe zimaze kugera ku bihumbi 8. Umubare w’impunzi z’abarundi bahungira muri Congo ntabwo uzwi kuko amakuru aturuka i Burundi yemeza ko umubare mu nini w’abarundi b’abahutu bahungira muri Congo naho abatutsi benshi bagahungira mu Rwanda !
Niba ntagikozwe ngo Nkurunziza ashyire ubwenge ku gihe igihugu cy’u bundi gishobora gusandara kandi bikagira ingaruka ikomeye y’umutekano muke mu karere kose !
Ubwanditsi.