Ambasaderi Masozera ngo asubiye mu Rwanda afite ibyishimo by’ibyo yagezeho mu Bubiligi !

Publié le par veritas

Ambasaderi Masozera

Ambasaderi Masozera

Ambasaderi Robert Masozera wari uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi yarangije ubutumwa bwe nyuma y’ imyaka ine amaze ahagarariye u Rwanda mu Bubiligi na Luxemburg n’ubwo hataramenyekana niba hari izindi nshingano yahawe.
 
Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mata 2015, nibwo Ambasaderi Masozera yasezewe ku mugaragara n’ihuriro ry’ abanyarwanda baba mu gihugu cy’ u Bubiligi, DRB-Rugali, aho umuyobozi w’ iri huriro, Pulcherie Nyinawase, yamushimiye kubyo yagezeho, ubu akaba agomba kugaruka mu Rwanda nyuma y’ imyaka ine amaze ahagarariye u Rwanda i Bruxelles.
 
Ambasaderi Robert Masozera yari ahagarariye u Rwanda mu Bubiligi, Luxembourg, Umuryango w’ Ubumwe bw’ Ibihugu by’u Burayi, Chypre ndetse na Turquie. Masozera yatangaje akurikije ibikorwa byinshi bimaze kugerwaho bafatanyije n’Abanyarwanda baba muri kiriya gihugu, agiye kugaruka mu Rwanda afite ibyishimo kubw’ ibyo bagezeho bafatanyije muri iyi myaka 4 yari amaze ahagarariye inyungu z’ u Rwanda.
 
Muri Mutarama 2012, nibwo Ambasaderi Robert Masozera yatanze impapuro zimwemerera kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, nyuma y’ igihe yari amaze ashinzwe imiryango y’abanyarwanda baba hanze y’ u Rwanda (Diaspora), muri Ministeri y’ Ububanyi n’amahanga.
 
Masozera yavukiye mu Karere ka Gasabo tariki ya 20 Kanama 1968, mu muryango w’abana 11. Afite impamyabumenyi ebyiri z’ icyiciro cya kabiri cya kaminuza, imwe mu bijyanye n’ubumenyi bwa politiki n’ububanyi n’amahanga, indi mu bijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho yakuye muri kaminuza ya Vienna muri Autriche.
 
imirasire
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :