Rwanda: Mu rubanza rwa Bandora, ngo kuvuga ukuri kubyo uzi kuri jenoside ngo ni ukwishongora!
[ndlr :Ubwiyunge mu Rwanda buracyari kure nk’ukwezi kandi nyirabayazana yo kutagerwaho ni politiki mbi ya FPR na Paul Kagame badashaka kumva ukuri kubwicanyi bwabaye mu Rwanda kandi bugikomeza ! Paul Kagame na FPR bagomba kwemera uruhare rwabo mu bwicanyi bw’abanyarwanda kandi bakareka guhana abahutu ngo ni uko ari abahutu gusa ! Ubonye n’itangazamakuru mu Rwanda ngo riragendera kumarangamutima ! Ngo kuba umutangabuhamya ushinjura Bandora avugisha ukuri ngo ni ukwishongora !! Ni mwisomere iby’iyo nkuru :]
Ubushinjacyaha bumubajije icyo yaba ashingiraho ko ku kuba abireze muri Gacaca yo muri Gereza ntawamuvuze atari uko wenda baba baramwibagiwe. Umutangabuhamya yasubije agira ati “ ntabwo icyo kibazo nagisubiza kuko sinarebaga mu mitima yabo, ariko nkeka ko ibyo bavugaga byafatwaga nk’ukuri kuko ari nabyo byagendeweho bamwe mu bakekwaga bashyikirizwa inkiko”.
Aya ni amwe mu magambo ya Kabera Emmanuel mu buhamya bwe bushinjura Bandora mu rukiko kuri uyu wa 17 Ugushyingo, uyu ni umutangabuhamya wa gatatu wo ku ruhande rw’uregwa. Wanavuze mu rukiko ko kuza agasanga aho yari atuye Abatutsi bishwe barimo n’abo azi ntacyo yari kubirenzaho.
Ni mu rubanza Ubushinjacyaha buregamo Charles Bandora ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu akurikiranyweho, kuri uyu wa mbere uyu mutangabuhamya yabwiye Urukiko ko ashingiye ku byo yabonye; ibyo yumvise ndetse n’ibyo yabwiwe nta ruhare na ruto uregwa yagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside ku Ruhuha no mu cyahoze ari komini Ngenda muri rusange. Kabera, ufungiye uruhare muri Jenoside, yatangiye abwira Urukiko ko azi neza uregwa (Bandora) ndetse ko n’iwe hari hegeranye n’akabari ka Bandora bityo n’icyahakorerwaga cyose akaba yarabashaga kukibona yicaye ku ibaraza ry’inzu ye.
Yifashishije indahiro nyinshi; uyu mutangabuhamya wahoze ari umushoferi wa Burugumesitiri wa Komini Ngenda yavuze ko mu gihe cya Jenoside yabashaga kumva, kubona ndetse akanasesengura ariko ko atazi uruhare rw’uregwa muri jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati “ narebeshaga amaso, numvisha amatwi ariko ibyo nabashije kubona mu bwicanyi bwabereye ku Ruhuha no mu cyahize ari Ngenda nta ruhare nzi kuri Bandora uretse n’uruhare muri ubu bwicanyi nta n’ikintu kibi muziho”.
Ubushinjacyaha bwamubajije ku gitero cyateye kwa Padiri uregwa akurikiranyweho kuba yari mu bakiyoboye nk’uko biri mu kirego cye. Umutangabuhamya yavuze ko abakigiyemo yababonye kuko ngo banyuraga ku irembo iwe ariko ko atigeze abonamo Bandora, anemeza ko ntawe wari urimo kuko ngo atari kumuyoberwa nk’umuntu yari azi neza. Asabwe n’Ubushinjacyaha kugereranya umubare w’abari bagize iki gitero, Kabera yagize ati “ ntabwo nabibasha kuko sinababaze, ku buryo ngereranyije nshobora kubeshya Urukiko”.
Urukiko rwamubwiye ko nta kibazo yemerewe kugereranya, maze avuga ko iki gitero cyari hagati y’abantu 80 na 150. Ubushinjacyaha bwahise bumubaza ukuntu mu bantu bangana batyo yari guhita abasha kubonamo Bandora bityo ubu akaba yemeza ko atari arimo, asubiza agira ati “iyo aza kuba arimo sinari kubiyoberwa kuko ni umuturanyi wajye nzi cyane kandi erega ntiyagombaga no kubamo”. Ubushinjacyaha bwahise bumubaza impamvu ashingiraho avuga ko atagombaga kubamo, asubiza agira ati “icya mbere ntiyakundaga imvururu, ikindi ntiyarobanuraga”.
Abajijiwe niba nta makuru yaba yarumvise ko Bandora yaba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Umutangabuhamya yavuze ko ntayo ndetse ko no mu 1998 na 1999 habaye Gacaca muri Gereza afungiyemo ariko nta muntu n’umwe wigeze agaruka kuri bandora.
Umutangabuhamya yasubizanyije ubwishongozi
Urukiko kandi rwamubajije niba nta bantu baba barishwe ku Ruhuha ku itariki ya 07 Mata 1994, umutangabuhamya avuga ko n’ubwo atari yiriwe iwe ariko aho atahiye bamubwiye ko hari abishwe bamubwira n’amazina yabo nk’uwari Ipeji Callixte. Urukiko rwahise rumubaza niba yarumvaga abishwe gusa ntagire ibindi abikurikiranaho, asubiza agira ati “ nari gukori iki ko bari bishwe se? nta kindi nari kubirenzaho”. Ku gitero cyo kwa Padiri yavuze ko atibuka itariki nyirizina cyabereyeho ariko ko ari hagati ya 12 na 15 Mata 1994.
Ubushinjacyaha bwamusabye kwemeza itariki imwe dore ko bwo bwavugaga ko hagati y’ayo matariki harimo iminsi ibiri bityo kuba yakwemezamo umwe bitagoye. Kabera yasubije agira ati “ ntabwo nakubwira ngo ni iyi, kuko iyo nza kuyimenya mba nayivuze kare ntagombye gukekeranya”. Kabera Emmanuel abaye umutangabuhamya wa 3 mu batangabuhamya 25 bagomba gushinjura Bandora, urubanza rukazasubukurwa kuwa gatatu tariki 19 Ugushinyingo.
Inkuru y’umuseke