Politiki :Imyanzuro y’inama yo kuwa 26 ugushyingo 2014 y’Impuzamashyaka CPC.
Kuwa gatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2014, inama idasanzwe y’Impuzamashyaka CPC yarateranye, isuzuma uko CPC ihagaze muri ibi bihe, n’aho gahunda y’ibikorwa byayo bya politike bigeze, cyane cyane ibijyanye no gushakira umuti ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda, aho ziri hose kw’isi.
A.Ku byerekeranye n’ububanyi n’amahanga
Abari mu nama bagejejweho raporo z’ubutumwa bwa CPC bamwe mu bayobozi bakubutsemo mu miryango mpuzamahanga no mu bihugu binyuranye. Intumwa za CPC aho zageze hose, zagiye zakirwa neza kandi zigirana n’abazitumiye ibiganiro by’ingirakamaro, ku byerekeye gahunda ya politike (plan politique/political plan) impuzamashyaka CPC yateguye, hagamijwe kugeza u Rwanda ku mpinduka izimakaza demokrasi n’amahoro arambye.
B.Gushyira hamwe kw’amashyaka
Abari mu nama bunguranye ibitekerezo kuri iyo ngingo, basanga Abanyarwanda benshi bakomeje gusaba amashyaka ya politike abarizwa hanze y’igihugu, gukora uko ashoboye agahuriza hamwe ingufu zayo, kugira ngo urugamba rwa politiki rwo gusezerera ingoma y’igitugu ya FPR-Kagame rushobore gutera intambwe zigaragara. Niyo mpamvu CPC ikomeje kwemeza ko gushyira hamwe kw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’agatsiko buri mu Rwanda, ari yo nzira yonyine n’intwaro ikomeye byatuma ubwo butegetsi ruvumwa buvaho mu buryo bwihuse.
C.Ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda
Inama yongeye gushimangira ko ikibazo cy’impunzi ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kidashobora kurangizwa n’ishyaka rimwe. Akaba ari yo mpamvu CPC ifatanyije n’indi mitwe ya politiki, ndetse n’amashyirahamwe ya société civile (civil society), yiyemeje gukaza umurego mu kurengera izo mpunzi zo muri Congo n’izo mu bindi bihugu, no kuzibera umuvugizi mu miryango mpuzamahanga no mu bihugu byitaye kuri icyo kibazo.
D.Kurushaho kubaka CPC
Inama yashimangiye ko amashyaka agize CPC agomba kurushaho gukorera hamwe mu bwubahane, akirinda kugwa mu mutego w’umwanzi uhora arekereje, agambiriye kuyacamo icyuho kigamije kuyasenya. Bigomba kandi kumvikana ko inyungu z’igihugu ziri hejuru y’inyungu z’abantu ku giti cyabo, bityo hakaba nta mpamvu n’imwe izabuza CPC gukomeza inshingano zayo.
Inama yashimye kandi igitekerezo cyo gukomeza kwegera andi mashyaka atarinjira muri CPC, kugira ngo ashishikarizwe igikorwa cyiza cyo gukorera hamwe nk’uko byifujwe mu nama zo mu kwezi kwa Gashyantare na Werurwe 2014. Hemejwe kandi ko n’andi mashyaka ataratumiwe muri izo nama zibarutse CPC, adahejwe mu gihe yaba agaragaje ubushake bwo kwinjira mu mpuzamashyaka.
Inama yarangije imirimo yayo yemeje ko mu nama y’ubutaha, hazashyirwaho ubuyobozi bushya bwa CPC, bukurikije amategeko yemejwe n’inama yo kuwa 5 Ukwakira 2014.
Bikorewe i Buruseli, tariki ya 27 Ugushyingo 2014.

Perezida wa CPC
Faustin Twagiramungu