Rwanda : ubuhanuzi butiza umwanzi umurindi bwimishije EPEMR ibyangombwa by’agateganyo !

Publié le par veritas

Pasiteri Gasarasi Samson washinze EPEMR akaba ariyoboye

Pasiteri Gasarasi Samson washinze EPEMR akaba ariyoboye

[Ndlr : Kugira imyitwarire iboneye imbere y’ubutegetsi bwo mu Rwanda muri iki gihe biragoye. Abanyarwanda bibagiwe ibitekerezo bya politiki bahitamo guceceka, ababishoboye biyeguriye amasengesho, ubuzima bwabo babushyira ku Mana ariko iyo myitwarire yo gusenga nayo itangiye gukemangwa mu Rwanda!  Urwo rwicyekwe nirwo rwatumye mu Rwanda bashyiraho amategeko akaze yo guhana abantu basakuza ngo bari gusenga ariko kugira ngo gucecesha abasenga bigire ingufu byabaye ngombwa ko abayobozi b’ibanze bashyiraho amarondo yo kumviriza abasenga muri gahunda yo kurwanya urusaku ! Kumenya abantu bari gusakuza ntibisaba irondo kuko aho uhagaze hose ubumva ahubwo iryo rondo rifite gahunda yo kumva icyo abasenga baba bavuga, noneho abavuga ubuhanuzi bagashinjwa icyaha cy’urusaku kuko ubuhanuzi butiza umwanzi umurindi !
 
Kuva mbere hose abategetsi b’u Rwanda bashatse gupfobya abantu basenga kugeza ubwo batangiye gukwirakwiza muri rubanda ko abantu basenga ari abarwayi bo mu mutwe ! Aho ibintu bigeze ni uko abanyarwanda ubu batangiye kubura uko bifata imbere y’ubutegetsi bwa FPR buri kurwana n’ibiti n’amabuye ngo bucecekeshe abaturage ariko ikimaze kugaragara cyo ni uko no guceceka nako kwahindutse icyaha! Ibi byagaragaye mu rukiko aho barega abasilikare bakuru mu Rwanda, Colonel Tom Byabagamba na Géneral Frank Rusagara ngo ko bongoreye inshuti zabo amagambo avuga nabi ubutegetsi!  Ibi bikaba bigaragaza ko mu Rwanda umuntu wese aba yiteguye ko ashobora kwinjizwa gereza cyangwa akicwa azize gushinjwa ko yaba yarongoreye umuntu amagambo avuga nabi ubutegetsi!
 
Niba gusenga bisabirwa uruhushya kandi bikaba bibujijwe guhanura ni ukuvuga ko mu minsi iri imbere mu Rwanda Bibiliya itazongera gusomwa kuko yuzuyemo ubuhanuzi! None se ubu abanyarwanda bagomba kwifata bate? Gusenga ni icyaha, kuvuga buhoro ni icyaha, kuvuga cyane ni icyaha ! Mbese aho abanyarwanda ntibaba binjiye muri bya bihe byavuzwe byo gupfana agahiri n’agahinda ? Hasi aha turabona urugero rufatika rw’inkuru y’itorero rizima rya EPEMR ubutegetsi bwo mu Rwanda bwahinduye umwanzi w’igihugu udashobora kubona ibyangombwa kubera urwicyekwe gusa !]
 
Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB) cyandikiye idini rya EPEMR (Eglise de Pentecôte Emmanuel au Rwanda) ryashinzwe n’abiyomoye kuri ADEPR ibaruwa irihakanira guhabwa icyangombwa cy’agateganyo. Ibaruwa RGB yandikiye EPMR igaragaza ko nyuma y’ibaruwa iri dini ryanditse kuwa 13 Kamena 2014 risaba icyemezo cy’agateganyo cy’iyandikwa, hari ibyo ryasabwe gukosora ariko ntiryabikora.
 
Umuyobozi wa RGB, Prof Shyaka Anastase, yanditse avuga ko ashingiye ku ngingo ya 19 n’ iya 27 by’itegeko rigenga imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye ku idini, Ikigo gishinzwe imiyoborere myiza cyasanze EPEMR itujuje ibiteganywa n’ amategeko, afata umwanzuro wo kutayiha icyemezo cy’agateganyo cy’iyandikwa yasabye. Mu gushaka kumenya byimbitse impamvu ubusabe bw’iritorero rishya butemewe, Jean Baptiste Hategekimana ushinzwe ihererekanyamakuru muri RGB yatangarije IGIHE ko impamvu nyamukuru ari ebyiri: Kuba hari ibyo basabwe gukosora ntibabikore, kandi bamwe mu bayobozi basabiwe kuriyobora bakaba bafite imiziro.
 
Twifuje kumenya byinshi ku miziro bafite n’ibyo batabashije kuzuza, Hategekimana atubwira ko bene byo babizi neza, ariko bo ntitwabasha kuvugana nabo. EPEMR yatangiye gukora iri mu mutaka w’Ihuriro ry’Amatorero ya Gikirisitu avuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu mu Rwanda (MPCR).
 
Muri mpera za Mata uyu mwaka, Umuyobozi wa MPCR, Ndayisenga Eraste, yasobauye ko bafashije EPMR gutangira gukora nk’uko byemewe n’amategeko ashyiraho iri huriro. Mu gutangira kwigenga, EPEMR isabwa kubanza kuzuza ibyangombwa bya RGB.
 
Nubwo uko amadini avuka umunsi ku wundi aba agaragaza ko ari ukwagura “umurimo w’Imana”, ntihabura kuvugwamo amatiku. Mu Ntangiriro z’uku kwezi, bamwe mu bari bashinzwe imirimo y’ubuyobozi muri EPMR batangaje ko bitandukanyije n’iryo dini barishinja ibyaha bikomeye birimo ivanguramoko, ubuhanuzi butiza umwanzi umurindi n’ibindi. Ibyo byaha ariko Pasiteri Gasarasi Samson washinze iri dini abitera utwatsi. Iryo tangazo ryari ryasinywe n’abantu umunani, ariko batatu baza kuvuga ko imikono atari yabo.
 
Mu iturufu EPEMR yazanye, ntiyemera imyenda yambika abantu ubusa ariko ikemerera igistinagore kunyereza imisantsi ku babishaka, kandi abagore bashobora kuba Abapasiteri.
 
Source : Igihe.com
 
 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
Reba neza aka kavideo umbwire icyo wumvisemo,ukarangize gusa<br /> <br /> http://www.youtube.com/watch?v=DI1C5DwGOqM
Répondre
N
Umva ubwo butumwa<br /> <br /> https://www.hulkshare.com/karasiraaimable/gahoranimana-by-prof-nigga
Répondre