Rwanda : Kagame Paul siwe wenyine uzaba ubaye umuperezida wasubiye mu ndaki (umwobo) !

Publié le par veritas

sadam-kagame.png[ndlr :Uyu mwaka w’2012 watangiye Kagame ashinga umutwe wa M23 ukaba ubu ufite igice kinini cy’intara ya Kivu y’amajyaruguru muri Congo. N’ubwo ku rugamba Kagame yitwaye neza muri Congo ; amaherezo y’intambara ya shoje ashobora kuba mabi.

Ikigaragara ko uyu mwaka urangiye kagame afite ibibazo bikomeye,ni inkunga z’amahanga zahagaritswe ku Rwanda none ubu akaba ari gusabiriza udufaranga ku gihugu cy’ubushinwa ; hari kandi amabwiriza Kagame yaherewe kuri telefoni na Obama perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatumye Kagame avuga ijambo rigaragaza ukwiheba ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 25 ya FPR ! Ngo arumva ashobora kuzasubira mu ndaki !!

Hari undi mu perezida w’igihangange ku isi nawe wasubiye mu ndaki kandi akaba yari inshuti magara y’Amerika , uwo mu perezida ni Sadam Hussein. Ay’ubusa ariko iyo ndaki yayikuwemo n’Amerika, umenya uyu mu perezida ashobora kubera ikitegererezo Kagame Paul !  Patrick aradusesengurira ibimenyetso bigaragaza ko Kagame atari kugana aheza !].

Hari abavuga ko Obama yavuganaga kuri telefoni na Kagame Paul amwizezagako amushyigikiye...Aha,ni ukubeshya, ni ugushaka kwemeza ko uwo "parent" Obama yahamagaye "umwana" Kagame, akamubwira amagambo yo gushyigikira igitugu cye ku banyarwanda, n'urugomo n'ubujura ku bakongomani.

Ni murebe abandi mubeshya :

Icyambere: Kagame yakuruwe amatwi na "parent" Obama kw'itariki ya 18/12/2012, ku buryo Kagame uwo yananyonze inkuru y'ikinyamakuru IGIHE yagerageje kuvuga iby'iyo telephone.

Inyandiko (Article) kuri iyo nkuru mbi yashegeshe Kagame yahise inyongwa, IGIHE cyari cyayise "Ba Perezida Obama na Kagame kuri telefoni ku kibazo cya Congo". URL yayo ni http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/ba-perezida-obama-na-kagame-kuri-telefoni-ku-kibazo-cya-congo.html

Uretse kwibeshya bya giswa, ni gute rero Kagame yanyonga inkuru nziza iturutse kwa "parent" Obama.

Icya kabiri: "Parent" Obama we ahubwo yihutiye gutangaza ko yihanije Kagame, ku buryo bwakeye bisakara mu binyamakuru byo kw'isi yose. Mu ngero nyinshi cyane, mbahitiyemo ino nyandiko ya Bloomberg yo kuya 19/12/2012: "Obama Warns Rwanda’s President Against Backing Congo M23 Rebels"

Icya gatatu: Nyakunyagirwa Kagame yahise ata umutwe. Nko kw'itariki ya 20/12/2012, mu birori bya kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 RPF imaze iyogoza Urwanda, Kagame yarihebye, abwira abari aho ko yiteguye gusubira mu ndaki (umwobo).

Gusubira mu ndaki se byaba ari ikimenyetso cy'inkuru nziza yari yahawe na "parent" Obama?

Umwanzuro:

Obama yakurugutuye Kagame, arangije abitangariza isi yose. Kagame yagerageje kubihisha, ananyonga inkuru y'IGIHE yabivugaga. Kagame yataye umutwe, atangaza ko yiteguye gusubira mu mwobo (indaki).

Reka mbitumire kuri Kagame:

Muzamubwire ko n'uwihishe mu mwobo nk'imbeba bawumuvumburamo, nk'uko byagendekeye mugenzi we, umunyagitugu Saddam Hussein na we utari warabanye nabi na "parent"Kugira ngo Kagame azumve neza ko umwobo utazamukiza, muzamuhe kano ka video k'indaki ya Saddam Hussein:

Noheli nziza n'umwaka mushya muhire. Muzagwize indaki zo guhishamo ubwoba bwabamaze. Intore muragorwa n'ubusa ariko.

Patrick Bahizi (DHR)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Uriya muturage ntazi ko kuva intambara ya AFganistan cyane mu misozi ya TORA BORA

technologie yagaragaje ko hari amabombe araswa no kurutare  akinjira muli rwo mu metero zisaga icumi

z'ubujyakuzimu ? Indaki se we ateganya yaba ikoze mu ki? Birakaba impamo !

Ndabona adashaka kurushya ihamba gusa ! Burya si buno uwakigarurirwa yakirengera !

Répondre