Uganda yasubije mu Bubiligi Kwitonda Thaddée wari wafatiwe i Kampala .

Publié le par veritas

Thaddee.pngKuri uyu wa gatanu taliki ya 6/07/2012 nibwo umugabo witwa KWITONDA Thaddée ufite imyaka 51 y’amavuko akaba umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi yasubijwe mu Bubiligi n’igihugu cya Uganda nyuma y’aho kuwa kane aterewe muri yombi nicyo gihugu.

 

Kwitonda yahagaritswe n’ubutegetsi bwa Uganda kuwa kane ageze hafi y’ambasade y’ububiligi i Kampala bitewe ni uko abapolisi b’icyo gihugu basanze adafite ibyangombwa byuzuye byo kuba muri icyo gihugu ,bityo Uganda yahise imwohereza i Buruseli mu gihugu cy’Ububiligi bitewe ni uko aricyo afitiye ubwenegihugu nk’uko bitangazwa na ministère y’ububanyi n’amahanga ya Uganda. Akigera ku kibuga k’indege mu Bubiligi Kwitonda yahise atabwa muri yombi n’igipolisi cy’icyo gihugu kuko cyamushakishaga bitewe ni uko akurikiranyweho ibyaha byo kugira uruhare muri jenoside yo mu Rwanda muri 1994 nyuma y’ikirego cyamutanzweho mu mwaka w’2006 kimwe n’abandi bantu 6 bareganwa hamwe nawe , iyo dosiye ikaba ikurikiranwa n’umucamanza witwa Damien Vandermeersch .

 

 

Source: Belga

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article