Ubuhamya bwa Abdul RUZIBIZA( igice cya kabiri)

Publié le par veritas

UBUGOME BWAKORESHEJWE N’INTERAHAMWE MU KWICA BWATANGIJWE N’INKOTANYI

 

Gupfa kose gutera ubwoba, ariko reka mvuge ku mpfu uko zakozwe kumpande zombi. Ni ibyo naboneshaga amaso yanjye, byaba ibyakozwe na FPR cyangwa na Leta ikoresheje intagondwa zayo, cyangwa inzego z’umutekano.

 

Mu Nkotanyi ari nazo zatangiye uhereye le 4 -10 -1990 Rwigyema yapfuye le 2 -10 -1990. Ndamuvuga kuko we ntiyari kwemera na hato ko Ingabo ayoboye zica abaturage:

1. Guhambira amaguru ukwayo, amaboko mu mugongo ugakururura kugeza mugatuza haturitse hakavuga, ugapfukamisha uwo ugiye kwica, ukamuhonda ifuni mu mutwe hagati, ubwo ahita yitura hasi, maze ugajanjagura umutwe mu misaya yombi, umutwe ukaba n’ikinonko cyasandaye.

2. Guhambira nk’uko nabivuze, ukajombagura ibyuma mu mbavu, kugandagira kunda ugakanda unajomba icyuma cy’imbunda.

3. Guhambira umuntu, warangiza ukamwambika ishashi mu mutwe kugira ngo umwuka ushire kugeza apfuye.

4. Guhambira umuntu, warangiza ukavomesha petroli urushinge, ukayikandira mu matwi yombi ukitaza ugakubikira inshyi mu matwi icyarimwe, agahita afatwa n’isererere itinda ikanamuhitana.

5. kwambika ikiziriko mw’ijosi ukaryamisha umuntu hasi, ugakandagira umugozi ugakurura kugeza aho umunigiye burundu.

6. Guhambira cyane amaguru n’amaboko, ugatambika igiti umuntu ukamunaganikaho acuritse amaraso akaza gutunguka mu matwi, mu kanwa no mumazuru, akanapfa.

7. Iyo byabaga hari amakuru ugiye kwicwa ashakwaho, bwo yaratobangwaga, akaza gupfa yahaze ubuzima, ajombwa ibyuma, agatonyangirizwaho umuriro w’ikidomora gitwitse, kujombwa ibikwasi ku gitsina, hari iyo hafatwaga abavandimwe cyangwa umugabo n’umugore cyangwa umwana na nyina bagategekwa kubanza gukora imibonano mpuzabitsina ku ngufu, kandi bavuze ko bafitanye isano ya hafi cyane, …

8. Incuro nyinshi ababashaga kwicishwa amasasu, na grenade, niyo ntamwanya wabaga uhari wo kwica abishi bitonze. Abandi rimwe na rimwe bagiraga amahirwe yo kwicishwa amasasu, ni abakobwa babaga bamaze gusambanywa ku ngufu n’Inkotanyi, ngo kugira ngo batazitera umwaku, zikarasirwa ku rugamba. Nyamara, iki cyaha nubwo cyakozwe ahantu henshi cyane, ariko amategeko yaragihanaga pe, uwafatwaga yarahanwaga cyane. Kubabaga bahanwe, ntabyo banyirugufatwa bamenyaga ko bahanwe, babaga bazi ko ariwo muco w’Inkotanyi; aho ndavuga uwagiraga nyagasani agasambanywa ntiyicwe. Ikindi ntakwibagira nubwo nacyo iyo cyamenyekanaga cyahanirwaga, n’abantu basambanyaga abagore kungufu, barangiza bakajomba ibyuma cyangwa ibiti mu gitsina, bakavirirana kugeza bapfuye.

9. Kwica abana by’umwihariko kugira ngo badatesha abasirikare umwanya, bazunguzwaga utuguru bagakubitwa ku kibambasi cy’inzu umutwe ugasandara, umwana akitaba Imana.

10. Nta hantu nzi, numvise cyangwa nabwiwe uretse kuli Radiyo Rwanda na RTLM ko Inkotanyi yasatuye umugore ufite inda, ikamuvanamo umwana… Niba byaranabaye njye ntaho mbizi rwose. Ahubwo mu kwica abagore nk’abo, abasirikare babateraga amavi munda no mumbavu, bakabambika amashashi umwuka ugashira, kuko mu buhanga ntazi ahi Inkotanyi zabwigiye, zemezaga ko umugore utwite kenshi ifuni itamwica burundu, cyangwa ko atinda gupfa.

 

Ku nterahamwe, ntabwo bitandukanye cyane, uretse zo intwaro akenshi zakoreshwaga zitandukanye.

1. Hakoreshwaga gutemagura umuntu, bishobotse guhera kumutwe kugeza kubirenge.

2. Hakoreshejwe impiri ziteyemo imisumari kuburyo ikubita umutwe ikawujanjagura.

3. Hakoreshejwe za grenades aho zabaga ziteye abantu benshi barunze hamwe.

4. zica abana nk’inkotanyi.

5. zicaga abakobwa zibanje kubarongora kungufu.

6. zasaturaga inda byo narabibonye, kubafite inda.

7. zasambanishaga kungufu abafitanye amasano.

8. etc.. n’ibindi bisigaye zigiye ku nkotanyi.

 

 

KWITABIRA IBIKORWA BY’UBWICANYI KU MOKO YOMBI. 

 

KU BAHUTU

 

Birababaje kandi biteye agahinda kubona abahutu baritabiriye ubwicanyi kariya kageni. Abantu mu by’ukuri babonesheje Genocide amaso yabo n’abayikoze, natwe inkotanyi zazerereye igihugu cyose turwana.

Numvikane neza, kabone n’ubwo abagabo bo kubihamya nubundi bose batikiye, kuko n’uwacitse kw’icumu yabaga yihishe atabasha kubona, ariko ntibibuza abahutu kuva kuli prezida wa republika, kugeza mwana muto, bitabiriye igikorwa cyo kurimbura abatutsi, hagamijwe ko bashiraho burundu. Uhakana ibi, yaba yigiza nkana, kabone nubwo we yaba yiyiziho ko ntakibi namba yakoze. Uwo ni uwo gushimirwa ko atiroshye mu bwicanyi, ariko ntiyaca urubanza ko abahutu batitabiriye genocide.

 

Kurimbura abatutsi rero, byahagarikiwe n’ubutegetsi kuva hejuru kugeza hasi, buhagararirwa n’inzego z’umutekano, nazo zibyirohamo, bikorwa na none n’imitwe yose yitwara gisirikare, kuburyo bihita byitwa umugambi wo kurimbura ubwoko nk’uko ubu bivugwa kandi binemerwa.

 

KU BATUTSI.

 

Ntabwo abatutsi bigeze bicara ngo bavuge ko bagiye kurimbura abahutu, nta narimwe ntanibyo bari gushobora dukurikije imbaraga zabo n’imibare yabo. Ku kibazo kijyanye n’Inkotanyi, byo biratandukanye, kuko zo zicaga abaturage, bizishimishije kuko shebuja Kagame ariyo mategeko yabaga yatanze. Nibutse ko ajya gutanga amategeko ngo bibe, rapports zose ku rugamba zavugaga ko kwinjira muturere dutuwe ntibishoboka, kuko abaturage batuvugiriza induru, bose bakaba bategekwa gukora amarondo, ndetse bakaba baranategetswe kworora imbwa ngo zijye zimoka tukiri kure, maze ingabo zitegure, n’abaturage bihishe kure y’amazu yabo. Nawe ati abahutu turi kumwe muli FPR, bemeza ko politiki ya MRND idashobora kuvanwa mu mitwe y’abakiga dukoresheje tracts, cyangwa inyigisho kuko batanazizamo, none Fyeka hawo wajinga wote ngo : mukubureho ibyo bigoryi byose. Atangira kuvuga aya magambo bwambere na mbere yali yaje gusura Unit yitwaga Yankee combined mobile force, ahantu hitwa GIKOBA, muli komini Shonga, muli Muvumba, hari mu kwezi kwa 12/1991. Aho hantu, hari units zitwaga, Zulu, Nkurumah, Bravo, Mike, Sierra,…zose wongeyeho Combined mobile forces, zari iburyo n’i bumoso bw’aho Yankee yari iri icyo gihe.

 

None rero, ntabwo icyaha cyakozwe n’abasirikare b’inkotanyi cyagombaga kuryozwa abaturage batanazi uko FPR yagiyeho, ari nayo mpamvu njye mbabazwa cyane n’ukuntu abahutu igihugu cyose bitwaje iyo mpamvu bakarimbura ubwoko.

 

Muli make rero, abahutu, bayobowe n’ubutegetsi bwariho n’inzego zabwo zose, barimbuye abatutsi, n’uwabacitse agasigara yagombaga kwicwa wenda ntiyabonetse, abatarabyitabiriye bakwiye gushimirwa. Abatusi bari mu mutwe w’Inkotanyi, ndavuga abasirikare, bishe abahutu, benshi bashoboka, ndavuga uwabashije kuboneka, cyangwa uwo uburyo bwo kwica bwabonetse. Icyo cyaha, cyitabiriwe n’abasirikare bakabakaba 23000, benshi bakoreshwa n’itegeko, abandi babikora babyishimiye, ku burenganzira bwatanzwe n’umugabo umwe Kagame.

 

ICYARI GUTUMA INTAMBARA IBASHA GUHITA ITANGIRA NK’UKO FPR YABYIFUZAGA

 

Aha hantu kuhasobanukirwa bituma abantu bamenya impamvu zatumye genocide ishoboka, n’ibyakozwe kugira ngo yihutishwe, kugirango FPR ibone urwitwazo rw’intambara, kwizera intsinzi ya vuba, n’inzira y’ubusamo ngo iyo ntsinzi igerweho.

 

Falcon 50, indege ya Habyarimana yahanuwe na Kagame, le 06.04.1994, iba imbarutso ya jenoside y'Abatutsi

Ibi byahoraga mu migambi ya Kagame, uko yabaga yateganije impamvu yatanga muli 1992, 1993, na 1994, buri gihe byabaga bisa: kwereka amahanga ko leta iriho yica abantu ikananirwa kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Yabigeragaho amaze kwivugana abanyapolitiki cyangwa abatutsi, bigahama MRND. Ubundi koko MRND ikaba yabikoze. Intsinzi ya vuba, yashobokaga gusa mu gihe habonetse impamvu zituma abarwana baba bake ku rugamba, bivuze kubanza gucamo abahutu ibice, no gushaka impamvu izatuma igice kinini cy’ingabo gihugira mu bindi, mugihe we arangaje imbere gufata ubutegetsi. Ibyo byasabaga inzira y’ubusamo, ariyo guteza akaduruvayo mu kwica Habyarimana, ariko bikavunjwa igitambo cy’abatutsi bari mu gihugu.

 

Na none kandi kugirango iyo ntsinzi ishoboke, APR yagombaga gukora bihuye n’umugambi wa Kagame, ariwo nyine, dukore igituma ingabo nyinshi zihugira mu bwicanyi, gufata abakobwa kungufu, ARIKO natwe twirinde icyaturangaza objectif ibe imwe rukumbi GUFATA ubutegetsi, gutabara abicwa bijye biba aruko nyine aho twaciye byahuriyemo n’uko twagombaga kuhanyura. ABANA twavukiye mu Rwanda tuzi ko tuhafite imiryango, imikorere ya Kagame mucyo yitaga guhagarika genocide ajijisha amahanga, yaradutangaje pe. Twageze aho twibaza niba koko ibyavugwaga ko nta mututsi uba mu Rwanda, ko n’uhaba asa nkabo kwisura ariko ko imitekerereze n’imyitwarire ari iya gihutu niba atari ukuri.

 

IGICE CYA NYUMA : LE 6 -4 -1994 KWICA PEREZIDA HABYARIMANA. 

 

Kuli FPR uretse nkuko nakomeje no kuyivuga henshi ariko muby’ukuri si iriya yavugwaga kuli Radiyo, yemwe na magingo aya, FPR ikorera muli salo si iriya iba izwi ku mugaragaro, aha ndavuga ya Kagame, si iya Kanyarengwe. Iyo FPR parallèle rero mu kwica Habyarimana yabonagamo ibintu bikurikira:

 

Inkotanyi zabonaga ko Habyarimana ari we uzibuza gufata ubutegetsi kuko muri icyo gihe ari we wenyine wari abumbatiye ubumwe bw'Abanyarwanda

1. Arapfa nta numwe uzabasha kurundarunda abantu hamwe ngo barwanye FPR bivuye inyuma. Impamvu ni uko byari bigoye kubona umuntu uzaba ufite imbaraga za politiki ariko cyane cyane, umuntu ufite ububasha busesuye ku Ngabo z’Igihugu, uwo zumvira. Nanone ntabwo byashobokaga kongera kubona umeze nka Habyarimana mu gushaka inkunga hirya no hino kuko yigiriraga inshuti mu ba Parezida benshi. Ikindi burya uko abantu bivugwa ko abaturage benshi batari bagikunda Habyarimana, simbyemera, kuko anapfuye ibyo abaturage bose bakoze twarabibonye. Mbese kumusimbura byari biruhije, cyane cyane ko igihugu cyari no kuba kiri mu masasu, hirya no hino, na Kigali irimo.

 

 

 

3. Kwica Habyarimana kandi byari inzira y’ubusamo kuko ntacyari gushoboka kubijyanye n’amasezerano ya Arusha kuko ntawari guhita abasha kongera gusubirayo ako kanya ngo agene usimbura perezida wapfuye.

 

4. Uko Habyarimana yishwe n’ubuhamya bwatanzwe n’abantu benshi cyane kubyo babiziho, nanjye ndimo n’ubwo itangazamakuru ryabyanditse uko ryishakiye, ndetse ntanazi n’uburyo byabageze mu ntoki, byavuzweho byinshi. Ibyo ntabwo ari akazi kanjye, abakoze iperereza, abazarega n’abazaregwa, bazi neza uko bazaregana n’uko bazishinjura abo bashinjwa. Ku bwicanyi bundi bwakozwe na FPR, ubwo nibuka nzabwandika mu buryo busesenguye n’abo nzi babukoze, kuko iyo ntambara natangiranye nayo ndangizanya nayo, ibyo ntazi n’aho ntari ndi mu mwanya byabaga gusa. Bitanabujije ko nanabibwirwa n’undi. Igikuru ku rupfu rwa Habyarimana, njye ntakundaga namba kuko nanamurwanyaga, rwatanzweho ubuhamya, n’abantu Kagame n’ibyegera bye bitakekaga. Azatangara asanze arimo ashinjwa n’abo babikoranye kandi yitaga inkoramutima icyo gihe, cyangwa na nubu akibibeshyaho.

 

 

5. Kubijyanye n’abantu bashyize mu bikorwa itegeko rya Kagame ryo guhanura indege, cyangwa kugeza za missiles i Kigali na Masaka, kandi mbona imiryango mpuzamahanga ikwiye gukurikirana imibereho yabo ngo ejo n’ejo bundi batazarigiswa kugira ngo ibimenyetso bizimangane, ndavuga bamwe kugira ngo bahozweho ijisho:

o Major Ruzahaza, wajyanye abasirikare kuri Convoy umunsi izo missiles zaviriye ku Mulindi. Yari capitaine icyo gihe yari kumwe n’abasirikare 6 ayoboye, kandi banaherekejwe na MINUAR irimo abasirikare bavuye muli Ghana, kandi ntibamenye ko izo missile s zigiye muli iyo kamyo.

o Warrant officer 2 demob Eugène Safari wiyitaga Karakonje kubera gukunda ka byeri gakonje, yari atwaye igikamyo kikworeraga inkwi zagendeyemo missiles 2 mu bisanduku binini munsi y’inkwi.

o Sgt Moses NSENGA : Icyo gihe yari caporal, ubu yahungiye Uganda, avindime na Kayonga, kandi mu bari kumwe nawe mugupakira izo missiles mw’ikamyo hasigaye gusa Sgt TUMUSHUKURU ukiriho, abandi nka WO2 Rwamapasi Stanley wari CPl yapfuye muli 1998, undi yariWo2 Seromba, icyo gihe yari Caporal, yapfuye muli1997. Mu kuzipakira kandi hari na pte Joseph NZABAMWITA, ubu ni Lt Col ahari, hamwe na Major Birasa wari Capt, uwo Kagame yaramwirengeje.

o Sgt MAZIMPAKA Didier: Ubu ushobora kuba afite ipete rya Sous Lieutenat, watwaye imodoka Toyota Stout 2002 yari yikoreye Missiles zombi zakoreshejwe mu kurasa indege ya Habyarimana. Yajyanye abarashi abagezayo, anagaruka kubatahana muli CND bamaze gukora ishyano. Incuro nyinshi nawe yatezwe imitego yo kumwica akabimenya cyangwa ntabimenye, agakizwa n’Imana.

o Capitaine Frank NZIZA : Wari s/lt icyo gihe, kabuhariwe mu kurashisha missiles zo mu bwoko bwa SA16 twazitaga SAM16 twe. Uyu niwe warashe indege irashwanyagurika. Mbere yo kwohereza abandi basirikare batatu kwiga kuzikoresha muli Uganda, ntawundi n’umwe mu Nkotanyi wari kuzirashisha. Abo bandi abaje kuziga icyo gihe ni : Sgt NYAMVUMBA Andrew, Sgt TWAGIRA Steven, Cpl HAKIZIMANA Eric bose icyo gihe bari abasirikare bo mu High command barindaga Kagame.

o Cpl ubu yabaye Lieutenant Eric HAKIZIMANA : Uyu nawe yarashe iyo ndege, niwe wabanje, ayihamya ibaba ry’iburyo ariko ntiyahanuka, yari no kubasha kwigeza ku butaka, ariko missile ya kabiri niyo yayi sambuye burundu.

o Sgt NTAMBARA Potiano, ubu ni LT: Uyu nawe yajyanye na TOYOTA yatwawemo missile, agenda nk’umuntu uyirinze anagarukana nayo.

o Sgt Aloys RUYENZI : Ubu yahungiye Uganda afite ipete rya Sous lieutenant. Icyo gihe yari yasigaye mu mwanya wa Lt Silas UDAHEMUKA maneko mukuru wa Kagame. Uwo Ruyenzi akaba yari hafi y’aho inama yo gufata icyemezo cyo guhanura ingege cyafatiwe, munama yarimo Maj Gen Paul Kagame ayiyoboye, nako atanga amategeko, Col Kayumba Nyamwasa, Lt Col James Kabarebe, Col Lizinde Charles, Maj Jacob Tumwine, Capt Charles Karamba, hari tariki 31 -03 -1994, abandi bose baracyariho uretse Lizinde wahunze akanicwa azizwa iyo mpamvu . Icyo gihe kandi, Sgt Paul KARABAYINGA ubu ni Lieutenant yari kuburinzi bw’icyumba cyabereyemo inama, ari kumwe na Sgt SEMPA Peter, uwo yaguye Bukavu mu buryo budasobanutse nawe hari muli 1996.

 

 

 

Umuntu yavuga benshi cyane, kuko ni benshi babashije kumenya uko iyo ndege yarashwe, cyane cyane mu bakoreraga network, abasirikare babaga muli 3rd Bn i Kigali. Ikibabaje n’uko uzakekwa wese ko yagize uruhare mugutanga aya makuru, niba adashinganwe, Kagame azamurigisa, ntawe uyobewe ibyo yapanze kwicisha Captain Hubert KAMUGISHA watuyoboraga mu maperereza twakoreraga muli Kigali no mu Nterahamwe, uwo yiciwe mu Bugesera, escort we ategekwa kwemeza ko ngo yumvise yirasa. Utacyumvikana na Kagame, cyangwa ukekwaho kuba yamena iryo banga yarishwe cyangwa aribikiwe. Kugira ngo abanyarwanda barusheho gukomeza gusobanukirwa neza ibyo byose mu minsi mike nzashyira ahagaragara amazina y’abantu bose nibuka bakoreraga mu mujyi wa Kigali no mu Rwanda ahasigaye, dufatanije gukora akazi ka gi technicien.

 

 ESE FPR YARI YITEGUYE INGARUKA ZATERWA N’URUPFU RWA HABYARIMANA, NUKO IZABYITWARAMO NKO GUTABARA ABATUTSI ?

 

 

Indege yaharutse Dal el salam itinze nk'uko Museveni yari yabipanze

Iyi ngingo irakomeye cyaneee kandi abanyarwanda bayisobanukiwe neza bajya mu muhanda bagategeka ko Kagame yegura agashyikirizwa inkiko nk’abandi bagizi ba nabi. Reka ntange ingero zerekana ko APR yari ifite ubushobozi bwo gutabara abantu ariko mu migambi ya Kagame ibyo nti byari Priorité na busa:

 

1. Abasirikare b’Inkotanyi bari bafite ubushobozi bwo kugenda nibura kilometero 30 ku munsi izo nizo nke kuko biranazishobokera kugenda 80 kandi wahagera ugahita utangira intambara, kandi barwana. Ibyo si impuha 59th yahagurutse Butaro, ndetse ibanza no guhagarara umwanya munini irara mu Miyove ngo Afande Kagame abanze atange amabwirizwa ya nyirarureshwa kuko we yari azi icyo yategetse ba COs. Iyo Unité ya 59th yakomeje urugendo rwerekeza CND ihagera itari 10/4 ku manywa. Unités zindi nka Bravo naAlpha zo zakoresheje iminsi ibiri gusa, igice cya 101st cyagereyeyo rimwe na bambere, igice cya Military Police cyahageze ku munsi wa gatatu aribwo le 9/4. Icyo gihe umusirikare muto na ba caporaux yabaga yikoreye ibikoresho birenze 30kg hejuru y’imizigo ye bwite, agenda ijoro n’amanywa kuko hari hakenewe amasasu ashobora kuturwanaho iminsi ihagije mbere y’uko dufungura umuhanda wa Byumba. Ibyo birahagije kugira ngo umuntu yumve imbaraga twari dufite, zo kugenda kilometero zirenze ijana kubavuye Butaro, mu minsi 3 kandi agenda urwana inzira yose.

 

 

Paul Kagame ni we watanze itegeko ryo kuyirasa

2. Abana b’Inkotanyi uko iminsi yagendaga yiyongera, bagendaga bazamo abava mu Rwanda benshi cyane, kuburyo uretse abanya uganda bavugaga konta batutsi babaga mu Rwanda ko n’uhari ari igisambo cyanze guhunga, cyangwa wabaye umuhutu mu bitekerezo, ariko twari dufite ishyaka rikomeye cyane ryo gutabara abavandimwe bacu barimo batikira. Igitangaje cyanatumye benshi muli bagenzi bacu baniyahura ni uko babuzwaga gutabara abantu tubareba, umuntu agafata imbunda akirasa ati kuza mu Nkotanyi naribeshye. Njye cyokora sinibeshye, kandi kudatabara benewacu tubishoboye byarambabaje cyane.

  

3. Kigali twari tumaze kuyimenya kurusha abaturage kavukire, kuko twabaga tuzi n’inzira zinyurwamo n’imbeba, tuhazi nijoro na kumanywa, tuzi ahantu hose hatuye abantu bakwiye kuba batabarwa,… Uretse na Kigali kandi, no mu Rwanda ahasigaye, kubera abana bahakomotse, kujyayo byari byoroshye kuko abaturangira amayira bari bahari.

 

 

4. Mu Rwanda ahantu hari hatuwe n’abatutsi benshi umuntu yatabarira icyarimwe ntibatikire hari hazwi si henshi cyane ni nka Bugesera, Kibuye, Butare, Rwamagana, …, kandi abatabaye hamwe babashaga no gutabara ahandi hegeranye naho.

 

5. NONEHO RERO reka turebe ukuntu nta bushake namba Kagame yari afite bwo gutabara abatutsi kandi yari abataye mu Kaga nkana.

 

Duhere kuli Kigali gusa nibura.

 

o Byumvikana bite ukuntu twabonye imbaraga zacu zanganaga, n’ukuntu twabashaga kugenda ingendo ndende turwana, ariko APR ntibashe no gutabara abantu baguye muli ETO ku Kicukiro, niba yarashakaga gutabara abantu ? Ese ntabyo yamenye ko bahari ? Ese hayibereye kure kuva kuri CND, ukambuka ukajya gutabara ahantu h’iminota itageze n’isaha ?

Imaze kuraswa. Nta warokotse mu bari bayirimo.Byose byari byujujwe, inzira y'umusaraba yatangiye ityo n'ubu Abanyarwanda ntibarayisoza! Nyamara burya Imana ihora ihoze, reka dukomeze duhange amaso ijuru...!

o Ni kure kungana iki kuva kw’i Rebero ugatabara abantu mu Rwampala koko ?

o Byumvikana bite ukuntu ku gatindo gato kari hafi ya gare ya Nyabugogo, ujya mu Gatsyata ko hashyirwa barrière y’abicanyi bagatikiza abantu Kagame afite Bravo hejuru ya Jari koko ? Byumvikana bite ukuntu Gisozi, Kagugu, za Kinyinya hicwa imbaga Inkotanyi ziri kuli kilometero zitarenze ebyiri ?

o Ngaho, kuva kuli CND koko ni kure kungana iki byatuma abantu barimbukira Kacyiru, Cyimicanga, ndetse no hakurya za Sainte Famille ?

o Wasobanura gute uko i Bugesera abantu bapfa bagatikira kabisa, Inkotanyi ziri muli Kigali kuli 35km kugera i Nyamata ? Ese haba hari ibigo bikaze kabuhariwe byatubujije biruta ibirindiro byo mu Ruhengeri na Byumba aho iza Habyara zari zarariye karungu, kandi tukazinyuraho zitureba ?

 

Noneho hanze ya Kigali

 

o Turetse Bugesera navuze, i Kabuga, Rwamagana, aho hose byatunanije iki ? Niho kure cyane tutabashaga kugera vuba se ? Ese nyuma ko tweretse abanyarwanda n’amahanga ko tubasha kujya i Kinshasa kuli kilometero zirenze ibihumbi4 (4000km) kuko tutagenderaga mukirere twagendaga zigzag urugendo rukiyongera, kandi tukahagera mu minsi itageze kw’150, ubwo bivuze ko ku munsi twagendaga nibura 26 km.urwo nirwo rugendo ruto cyane rwashobokaga, ubundi na 80km twarazigendaga rwose.

o Noneho kure, nka Butare, koko abatutsi bazize iki ahantu genocide yatangiye hashize ukwezi kurenga ngirango. Ku Kibuye se ninde wabatabaye ko birwanyeeehoooooo kugeza mu mpera z’ukwa ga6 bakabagwa butungo nta gitabara ?

o Twijya kure cyane, reka tujye kumuryango wa CND kw’irembo kuli metero 20. Niba Inkotanyi zakundaga abantu, kuki Kayonga azi ko indege igiye guhanurwa, yategetse ngo birukane abasivili, bagafunga imiryango y’urupangu, ngo hato hatazagira uvuga ko twahishe abatutsi muli CND tuzi icyo dukoze ? Imirambo se y’abatutsi yakandagirwaga n’imodoka kuli rond point Kimihurura irangana iki babujijwe kwinjira muli CND ngo bakize amagara ? Ese gutanga ibitambo (sacrifier) abatutsi birenze ibi n’ibihe koko ?

 

Nabivuze hejuru reka mbisubiremo, KAGAME YATUBUJIJE GUTABARA BENEWACU TWARI TUBIFITUYE UBUSHOBOZI N’UBUSHAKE.

 

Icyo nakongeraho ni uko igihe cyose habayeho gutabara abantu, byabaye mu buryo butatu:

1. Ku muntu FPR ikeneye kuzakoresha mu butegetsi yafashe leta

2. Ku bantu byahuriranye bakaba bari ku nzira APR yanyuzeho irwana, igasiga ibararuje.

3. Ku ba komanda bafite umutima ugira impuhwe bakabikora kubwabo Kagame ntanabimenye. Ntabwo rwose gutabara abatutsi b’abaturage byigeze biba mu migambi Kagame yateganije.

 

Hanyuma rero reka turebe gato kuli ambiance yari mu nkotanyi muli Kigali muli Genocide.

 

Njye nk’umusirikare, wabaye mu ntambara, nemeza ko kugira abasirikare baruhutse babasha gusimbura abandi bibaye ngombwa, cyangwa bakabatera inkunga, ko ari ngombwa cyane.

 

Ariko reka turebe ukuntu nta gahunda yo gutabara yari ihari pe. Muli Kigali harimo Units za APR zikurikira, zimwe zarahabanje, izindi zirahubakirwa, zitari zisanzweho. Hari Alpha, Bravo, 59th, 7th, 3rd, Military Police, Artillery and Air Defence Unit, 5th, 21st. Izo zose, uretse 3rd na Military police, izindi zagiraga ama Coys kuva kuli A -B -C -D -E -F -G -H -K - HQ coys, mbese nkeya zabaga ari 10, kandi buli yose ifite hafi abantu 170. Hari units nini cyane zagezaga ku bantu 2000. Abo bose kwongeraho aba techniciens igitero bari baracengeye muli Kigali. Mu by’ukuri si impuha mu mujyi i Kigali n’inkengero zawo harimo ingabo zirenga 12000 z’inkotanyi, abantu barimo bashira hirya no hino.

 

Aho igice cya Gikondo Magerwa gifatiwe burundu, biteye agahinda cyane, kuko mu gihe amaraso ya benewacu yamenekaga, aba Afande bakoreshaga umubare munini cyane mu kujya gusahura mu biduka binini nka za Magerwa nyine. Ingabo aho kujya gutabara kuko bitari mu nshingano Kagame yatanze, ndetse n’ushatse kubyibwiriza, yajya kurwana aho atatumwe, yagira umusirikare apfusha agafungwa.

 

Abagabo Kaka, Dodo, Ngoga, Bagire, Kayonga, bose barushanwaga kwiba za Land Cruisers nyinshi, no kuzitemamo ama jeeps ya escort, ingabo zimeze nk’interahamwe. Mu by’ukuri ibijya gupfa bihera hejuru nyine. Nta barwanyi bigeze babaho, bameze nk’abagabo mvuze hejuru, na ba Kaddafi, Nyamurangwa, Kwikiriza, Kalisa, Rwigamba, Nkubito,…benshi cyanee bose twese twabemeraga nk’aba komanda bazi icyo gukora pe. Ariko ntamabwiriza bari bafite, ubwo nyine abasirikare aho kujya gutabara, batangiye kwirongoranira, birara muli za Nido, carlsberg, Whisky, na mutzig na primus.

 

Indwara yo kubohoza naho yatangiriye, maze interahamwe zikica zigasahura, APR nayo ikikomereza imyidagaduro muli Magerwa, Kabuye muli sucrerie, i Byumba bamaze kwica inzirakarengane batangira no guhumbahumba aho hose mu nkengero, birangiye hatangira gusahura igihugu bicaho bijya Uganda. Biteye agahinda

 

Ibi byose nzabyandika mu buryo burambuye kurushaho.

 

 

N’IKI GITUMA KAGAME RERO YIYITA UMUCUNGUZI KU BATUTSI ?

 

Uyu n’umutego ukomeye kuko uko yawuteze umunsi washibutse uwambere uzahagwa niwe. Njye nerekanye ukuntu ibintu byagiye bikura, ku mpande zombi, uko interahamwe zagiye zirushaho ubugome, kandi izabanje kugaragaza ubugome buhanitse mu kwica n’izahungaga FPR yabamazeho abantu za Byumba na Ruhengeri, bagera kumuryango wa Kigali babaye inyamaswa burundu, batakibasha kwitandukaniriza inkotanyi n’umututsi, byakongeraho inyigisho z’amacakubiri, byakongeraho urupfu rwa Perezida n’ibikomerezwa bye, kandi aribo banyiri interahamwe, nyir’igisirikare, batabasha kubona uzahangana neza na FPR, ntakindi byari kubyara keretse kurimbuka kw’abatutsi.

 

Amakosa yose yagombaga kuba yarakoze, uko yasaga kose, uyagereranije n’ubwicanyi bw’urubozo abahutu b’interahamwe bicishije abatutsi, byatumaga mbere na mbere abatutsi bamwemera nkuhagaritse itsembabwoko. Nawe rero, kuko n’ubundi akunda ibyubahiro cyanee, byari bimworoheye kubyigisha abantu kuko nibwo abasha kubona uburenganzira uretse ko aba abwihaye, bwo gukanda uwariwe wese utari mu murongo ashaka. Buri gihe uwitsamuye ati genda mwa bicanyi mwe. Amahanga ati nyabuneka cisha make, ati muceceke kuko abantu bashize mubarebera njye mvanaho leta yabicaga genocide irashira, none muravuga iki mu bibazo byacu ? None aranze yigize ubukombe nk’uwatabaye abashize, kandi ariwe nyirabayazana. Burya ngo akamasa kazazimara kazivukamo pe!!! Umututsi yatumye abashaka kumara abatutsi babona imbarutso, arangije arabatererana barashira.

 

URUHARE RW’IBINDI BIHUGU MU NTAMBARA YACU.

 

Uretse ko nta naho bitaba mu ntambara ziswe izo kwibohoza, n’ingabo za leta zikumira abo bateye, ariko ku ntambara y’Inkotanyi nabonye byinshi kandi abashaka guhoza rubanda ku kinyoma barabyitwaza.

 

Icyambere, intambara yaturutse muli Uganda, irwanwa n’abana biganjemo abatutsi, bavaga imihanda yose, bava UGANDA, TANZANIA, ZAÏRE, BURUNDI, RWANDA, KENYA, n’ahandi ariko bo bake cyane. Ibi mbere nambere birahagije kugira ngo umuntu yumve uruhare rwa buli gihugu muli ibyo byose. Duhereye aho na none, birumvikana ko buli gihugu uretse u Rwanda, cyamenye cyangwa cyemereye abana b’abatutsi kuhaca bajya ku rugamba. Hari n’ibihugu muli ibyo byanabahaga ba maneko bo kubaherekeza. Mu gihugu cy’u Burundi haciye abantu batari munsi ya 30000. Bose bavaga mu Burundi binjira Uganda .Uganda yaciyemo benshi kurushaho kuko yo bose bagombaga kuhanyuzwa.

 

Icyakabiri, u Rwanda, ndetse n’Inkotanyi nta bikoresho bya gisirikare bikorera, bagomba kubigura. Kubigura bivuga kugira ibihugu bigurwamo, kandi ku mpande zombi. U Rwanda rero, rwakoreshaga amafaranga yarwo kugura imbunda n’amasasu, ibindi bakabihabwa n’inshuti nk’inkunga cyangwa nk’ideni. Muli ibyo bihugu, harimo Belgique, France, Chine, Rep Sud africaine, Egypte, Uburusiya, n’ahandi. Intambara ihora isaba intwaro nshya kandi zo guhangana n’izo umwanzi nawe afite, bivuze ko hariho kugura n’imbunda zigomba kuza kwigishwa n’abarimu bavuye mu bisirikare by’ibindi bihugu.

 

 

Ntihazagire uhakana ko hatigeze haba ba instructeurs b’abafaransa, cyangwa ab’abiligi babaye mu Rwanda. No mu Nkotanyi ntihazagire uhakana ko zitigishijwe n’abagande, ndetse bamwe bajya no kwihugura hanze mu nshuti. Iyo logique rero ntaho abantu bayihungira.

 

Mu bibazo birimo bivugwa ubu muli iki gihe, u Rwanda ruti abafaransa bagize uruhare mu byabaye mu Rwanda bigishije interahamwe. Njye nabaza:ese Interahamwe zari zikeneye kwiga iki kirimo ubuhanga buhanitse gikenewe kwigishwa n’abafaransa ? Akazi interahamwe zakoze kwari ugutema n’umuhoro, kwari ugutera grenades, kwari ukurashisha imbunda ntoya zisanzwe zikoreshwa mu gihugu, zishobora no kwigishwa n’abapolisi ba komini. Njye icyo nemera n’uko iyaba ABAFARANSA baraje kwigisha urwango mu Nterahamwe, no kuzitinyura gukora amaraso, no kuzibera aba komanda, uretse ko byo nta n’impamvu, kujya kwica umutusti w’umuhinzi ntabwo bikeneye expert w’umufaransa, nari kwemera ko bagize uruhare runini cyane koko. Si ba miseke igoroye na none, kuko ubwo twavumaga Habyarimana, bo bamuteruriraga mu kirere nk’inshuti magara. Bivuze ko kuli njye n’Inkotanyi zose, inshuti y’umwanzi wacu kuli twe yari umwanzi wacu. Kuki icyo kinyoma gikomeza gusugira kigasagamba ? None se ko navuze ahantu hose twe Inkotanyi twishe abaturage, noneho abarundi baduhaye inzira, abagande batwigishije bakaduha n’imbunda bose bajye murukiko mpuzamahanga ngo bakoze genocide ? Nyuma y’aho se n’aho Intambara inarangiriye tugatangira iya Congo, ko abasirikare b’abanyarwanda bigishijwe n’AMERICANS, ISRAELITES, NORTH KOREANS, SOUTH AFRICANS, ETHIOPIANS, ERYTHRIANS, RUSSIANS, KENYANS, n’abandi ntabashije kumenya, bivuze ko abanyekongo twatikije, n’abahutu muli Zaïre, bose bazabazwa ibyo bihugu byigishije ingabo zacu ? Ubu se ko ingabo zacu zarimo abagande kandi ibyo ko ntawe ubihakana kuko na Kagame arabyemera kuko yanasezereye ku mugaragaro, abo benshi ko aribo barashishaga ibibunda bwa kirimbuzi, za 122 mm, 107 mm,120 mm, ubwo Uganda ifatwe mw’ijosi ngo nize isobanure ibya genocide ? ABANYARWANDA NIBABOHOKE, NIBAMENYE ICYO BAZIZE KO HABYARIMANA YAPANZE AMAHANO, KAGAME AMUFASHA KUYAGEZA KUBANYARWANDA, KINANI ARIPFIRA, N’UNDI NAGIRE VUBA AJYE MU RUKIKO ACIBWE URWO GUPFA, AMUKURIKIRE ABASIGAYE BABANE AMAHORO.

 

Amaherezo abantu bazamenya ko icyazanye incuti za Habyarimana mu Rwanda, ari inyungu bari bahuriyeho, kuko yari azi kubeshya amahanga akamuhururira. Nyamara ibyo byarangiranye na 1990. Kuko urebye uko Belgique na Zaïre byahise bihurura ako kanya ngo Uganda yateye u Rwanda, ariko basanga ari abatutsi bitahiraga bagahita bavanamo akabo karenge, bwacya, abafaransa nabo bati natwe Kinani n’inshuti, reka tujye kumwifashiriza abandi bamutereranye, bahagera bakanacuruzanya akamogi ka Nyungwe kuli business y’aba Perezida Habyarimana na Mitterand n’utuzu twabo. Mu masoko y’imbunda n’amasasu burya ababicuruza barahezwe, aho naho hari igisubizo ku mibanire ya Mitterand na Habyarimana, none FPR ikaba yarabigize intero, kugira ngo ibashe guhishira ibyo nayo yakoze birababaje uretse ko bitayihanaguraho icyaha.

 

HAKORWA IKI UBU ?

 

ONU nitinyuke ku mugaragaro, ive mu kimwaro ifite njye ntasonukiwe, ngo ntiyatabaye abanyarwanda. Ese hari amategeko ya ONU yatanzwe ngo abahutu n’abatutsi barwane ? Ese hari uyobowe amagambo ya Kagame ngo niba ONU itaje nonaha, ntayo nkikeneye ntizanaze njye nzihagarikira ubwicanyi ? Iyo ONU ipfa kwirahamo uko ishaka , tukayirasira ba basirikare bayo b’abatesi batinya gupfa ikosa ryari irya nde ? Ese ubundi ONU igizwe na nde nande ? Kuki mu bihangange biyigize, hatungwa agatoki kimwe muli byo, n’uko aricyo gihangange cyonyine cyari kubuza Genocide kuba ?

 

NIHAKORWE IPEREREZA KU MPAMVU ZATUMYE GENOCIDE YABAYE YARASHOBOTSE KANDI MU KANYA GATO CYANE, N’URUHARE IMPANDE ZOMBI ZABIGIZEMO, NDAVUGA LETA N’INYESHYAMBA

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article