RWANDA: UBUTUMWA BUGENEWE ABANYARWANDA

Publié le par veritas

Impuzamashyaka CPC yifatanyije n’Abanyarwanda bose mu kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka w’1994

Rwanda.png

Muri uku kwezi kwa Mata 2014, Leta ya FPR-Kagame n’imiryango iyibogamiyeho nk’uwitwa IBUKA, bakomeje gushishikariza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kwibuka imyaka 20 ishize mu gihugu cyacu habaye jenoside yakorewe Abatutsi. Naho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali ndetse n’abandi bantu benshi bashyira mu gaciro, bo basanga bikwiye kwibuka abanyarwanda bose bahitanywe na jenoside n’ubundi bwicanyi bwibasiye imbaga, ari ubwakozwe imbere mu gihugu bugahitana Abatutsi n’Abahutu, ari n’ubwakorewe hanze yacyo, cyane cyane ubwahitanye Abahutu mu nkambi z’impunzi no mu mashyamba ya Kongo.

FPR ikomeje kugoreka amateka ya jenoside, ku nyungu zayo bwite

Hashize imyaka 20 Perezida Habyarimana yishwe na FPR-Inkotanyi. Iyicwa rye ku mugoroba w’itariki ya 6 Mata 1994, ni ryo ryabaye imbarutso y’ubwicanyi bwibasiye mbere na mbere abanyapolitiki barwanyaga ubutegetsi bwa MRND n’imiryango yabo, bishwe bazira ko ngo ari abagambanyi n’ibyitso by’umwanzi FPR-Inkotanyi. Imiryango y’Abatutsi bari mu Rwanda nayo yiciwe abayo benshi, ndetse imyinshi muri yo irazima burundu. Abo Batutsi nta kindi bazize uretse kwitwa Abatutsi nyine, kubera ko abicanyi babafataga nk’abanzi b’igihugu, kimwe na benewabo b’impunzi baremye umutwe wa FPR-Inkotanyi, bagatera u Rwanda babifashijwemo n’igihugu cya Uganda, bakica n’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.

Nubwo Inkotanyi zidahwema kwigamba ko ari zo zahagaritse ubwo bwicanyi bwaje kwitwa jenoside, ari nako zijomba ibikwasi ibihugu nk’Ubufransa cyangwa Ububiligi zibibeshyera ko byaba byaragize uruhare muri iyo jenoside, amateka yagaragaje ko Jenerali Kagame n’ingabo ze bari bashishikajwe mu by’ukuri no kwifatira ubutegetsi, batitaye ku ngaruka z’intambara bashoje, kabone n’iyo yahitana bene wabo bose batari barahunze u Rwanda mbere ya 1994. Byaragaragaye kandi ko kuva FPR ifashe ubutegetsi ku ngufu tariki ya 4 Nyakanga 1994, jenoside yagizwe iturufu rya politiki rigamije kwanduza isura y’Abahutu, bahinduwe “abajenosideri” muri rusange, kabone n’iyo baba bari bataravuka muri 1994, cyangwa bakiri abana bato. Ikihishe inyuma y’icyo “cyaha cy’inkomoko” ingoma ya Kagame idahwema gutsindagira Abahutu, nta kindi uretse gukora ibishoboka byose kugira ngo ubutegetsi bw’u Rwanda bukomeze kwikubirwa n’agatsiko k’Abatutsi bavuye i Bugande, gakomeje kubeshya amahanga ko Abahutu basubiye ku butegetsi, bakongera kurimbura Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Imyaka 20 ishize abenshi tukiri mu marira. Abatutsi bapfushije ababo Leta yabitayeho, ikwiza kw’isi yose ko ari bo bapfushije bonyine. Naho Abahutu biciwe, bo bamaze imyaka 20 bashengurwa; aho guhozwa, ahubwo bagacyahwa, bagatukwa, bakavumwa, bazira ko bakomoka mu bwoko bw’abajenosideri, bishatse kuvuga ko muri rusange Abahutu bose ari abicanyi.

Hirya no hino kw’isi, mu binyamakuru byandikwa ku mpapuro no kuri « internet », ku maradio n’amaTV, intero ni imwe, akenshi harimo agakabyo : “genocide tutsi”/”tutsi genocide”.

Uretse kuvuga iteka ko Abahutu bishe Abatutsi, bikaba byarafashweho ukuri ko ari bo bicanyi bonyine, kandi ko ari bo bakoze jenoside, nta kindi ibyo binyamakuru bitangaza ku mateka y’u Rwanda n’ubwicanyi bwa FPR mbere ya jenoside na nyuma yayo. Urebye nta n’icyo abenshi mu banyamakuru bashaka kumenya, uretse propagandes za FPR zigisha ko jenoside yahagaritswe n’umuntu umwe, akaba ari nawe ngo wazanye amajyambere mu Rwanda !

Muri rusange, abanyamahanga bumva atari ngombwa kumenya uwateguye iyo jenoside, kubera ko ngo abayikoze ari nabo bayiteguye ! Kuri bo, si ngombwa kumenya niba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (rukorera Arusha ho muri Tanzania) nyuma ya jenoside ya 1994, rwarageze ku nshingano rwahawe na LONI yo kunga Abanyarwanda.

Ibi byari kugerwaho ari uko Abahutu n’Abatutsi bakoze ibyaha bya jenoside, ibyaha by’intambara (crimes de guerre), n’ubundi bwicanyi bwibasira imbaga (crimes contre l’humanité) kuva tariki ya 1 Mutarama 1994 kugeza kuya 31 Ukuboza 1994, bahanwa kimwe. Ibi ntibyagezweho, nk’aho uru rukiko rwashyiriweho gucira imanza Abahutu bonyine. Biratangaje kubona kugeza ubu nta Mututsi n’umwe wo muri FPR-Inkotanyi wigeze ajya kuburanishwa Arusha ! Tutirengagije ukuri, ubwicanyi bwose ni ubwicanyi, si umwihariko w’abantu runaka, baba Interahamwe cyangwa Inkotanyi, baba Abahutu cyangwa Abatutsi.

Kwibuka bose, ni wo musingi w’ubwumvikane

http://www.jambonews.net/en/files/2010/11/tpir.jpgMu by’ukuri, nta mwicanyi warusha “ibigwi” Perezida Kagame. Araregwa kuba yarishe Perezida Habyarimana na Perezida Ntaryamira tariki ya 6 Mata 1994, kuba yarahitanye Abahutu barenga 500’000 imbere mu gihugu ubwo ingabo ze zarimo ziyogoza Byumba na Ruhengeri muri 1990-1993 n’u Rwanda rwose muri 1994, barimo 8’000 biciwe i Kibeho tariki 21 Mata 1994; araregwa kandi abanyarwanda barenga 300’000 biciwe muri Kongo, tutavuze abanyepolitike bishwe na FPR, ari mbere ya 1994, ari na nyuma yaho. Kuki abo BOSE batakwibukwa ?

Uvuze wese ko Abahutu nabo bakwiye kwibukwa afatwa nk’umwanzi w’igihugu, cyangwa akaregwa “gupfobya jenoside” (négationnisme, divisionnisme), akenshi akanabifungirwa. Abatutsi bo baribukwa, ari imbere mu gihugu, ari no mu mahanga.

Ubundi dushyize mu gaciro, KWIBUKA BOSE niyo nzira y’ubwiyunge. Abayobozi b’u Rwanda mu gihe bazakomeza kubeshya amahanga ko barwanya ivanguramoko, ariko kandi bagakomeza gushimangira ko jenoside yakozwe mu Rwanda atari jenoside nyarwanda (ihuriwemo n’abatutsi n’abahutu), ko ahubwo ko ari jenoside ntutsi, kubera inyungu za politike babifitemo, bizakomeza bikurure inzangano zishobora kongera guteza intambara mu gihugu cyacu.

Hakorwa iki mu Rwanda nyuma y’iyi imyaka 20 ?

Imyaka 20 ishize, idusigiye inzangano ndengakamere mu Banyarwanda. Idusigiye ingoma ngome y’umu Perezida w’umwicanyi, wahekuye Abanyarwanda n’AbanyeKongo, umuPerezida wigwijeho imitungo yasahuye mu Rwanda no muri Kongo, umu Perezida wikunda kugera aho yiyitiranya n’igihugu. Idusigiye kandi “jenoside ntutsi”, idusigira n’Abahutu bahinduwe “abajenosideri” muri rusange, bategetswe gusaba imbabazi Abatutsi kugira ngo bashobore kwitwa Abanyarwanda mu gihugu cyabo !

Ntabwo Abanyamahanga (Communauté internationale) ari bo bazarangiza ikibazo gikomeye Abanyarwanda bafitanye. Dushingiye ku kuri kw’amateka yacu, ni twebwe ubwacu tugomba kumenya ibidutanya bikaduteranya, tukabikemura KINYARWANDA tutagombye KUJYANWA ARUSHA NK’IMBOHE, bamwe babyishimiye, abandi babibonamo akarengane no gusuzugurwa.

Birakwiye ko abanyarwanda dukunda Urwatubyaye, duhagurukira rimwe, tugahuriza hamwe ingufu zacu zose, hagamijwe impinduka yazanira amahoro arambye abana bose b’u Rwanda, bityo n’abahejejwe ishyanga bakabona uko basubira mu gihugu cyabo, bafite umutekano kandi nta kuvutswa uburenganzira bwabo, mu bijyanye na politiki n’imibereho rusange.

Tugomba guhaguruka nk’umugabo umwe, tukarwanya twivuye inyuma “apartheid nyarwanda” yazanywe na Perezida Kagame, imaze imyaka 20 igipande kinini cy’abanyarwanda bashubijwe mu bucakara bushingiye kw’irondakoko. Gutsinda kwacu biradusaba ubwitange no kuvugisha ukuri, kugira ngo urugamba rw’imishyikirano duharanira ruzashingire ku bumwe nyakuri bw’abarwanya ubutegetsi ruvumwa bwa FPR-Kagame.

Itoneshwa no guhozwa amarira kuri bamwe, agasuzuguro, gutukwa no kwitwa abicanyi ku bandi, NTIBIZAKOMEZA. Imishyikirano n’inama rukokoma izabirangiza, u Rwanda rwongere kuba u Rwanda, bityo dusigire abana bacu n’abazabakomokaho ,umurage w’amahoro uzaramba mu Banyarwanda bose, nta vangura iryo ariryo ryose, uko ingoma zizasimburana iteka.

Harakabaho u Rwanda n’Abanyarwanda ! Harakabaho ukuri n’ubutabera mu Rwanda ! Harakabaho ubworoherane n’ubwiyunge mu bana b’u Rwanda !

Bikorewe i Buruseli tariki ya 6 Mata 2014

Faustin twagiramungu

Twagiramungu Faustin

Perezida w’Impuzamashyaka CPC

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
I

Abafite amakuru murambwire, harya rya kinamico ry'urupfu rwa Nkunda rigeze he?

Répondre
J

UBUTABERA BUHAMYE, UKULI KU NKOMOKO Y’INTAMBARA N’ABAKOZE GÉNOCIDE, KWIBUKA ABISHWE BOSE NTAVANGURA: NIYO NZIRA Y’UBWIYUNGE BUHAMYE KU BANYARWANDA TWESE. ABISHWE BOSE  (ABATUTSI, ABAHUTU
N’ABATWA) BAZIRA GENOCIDE N’INTAMBARA YASHOJWE NA FPR, BICWA BUNYAMASWA, BAGIRWA IBITAMBO NA FPR N’INTERAHAMWE, KUBERA INYOTA Y’UBUTEGETSI, BAGOMBA KWIBUKWA NTAKUVANGURA. TWIBUKE
KANDI KO NTA MUNYARWANDA NUMWE UTARAKOZWE MUNDA NA GÉNOCIDE N’INTAMBARA!!!

Répondre