RWANDA/UBUTABERA :ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Publié le par veritas

PS-Imberakuri.png

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 05/P.S.IMB/012

Kuri uyu wa 05/03/2012, Urukiko rw’ikirenga rwasubukuye urubanza rw’umuyobozi w’ishyaka PS IMBERAKURI, Nyakubahwa Me Bernard NTAGANDA. Mu myiteguro y’uru rubanza cyane cyane mu mpera z’icyumweru gishize, abayobozi b’ishyaka batotejwe ku buryo budasubirwaho n’inzego z’umutekano ngo batitabira uru rubanza. Mu buryo bwakoreshejwe harimo gukoresha telefoni zitagaragaza nimero, email, gutera abayobozi mu ngo kugeza aho mu gitondo bazinduka basaba abarwanashyaka kutitabira urubanza ngo bitabaye ibyo barafungwa.


Ariko byabaye iby’ubusa twari twabukereye turi benshi. Ibyo byatumye ibikorwa by’iterabwoba bikomeza no ku rukiko rw’ikirenga aho abarwanashyaka mbere yo kwinjira mu cyumba cyabereyemo urubanza babanzaga gusakwa bikabije, maze bategekwa no kwandika umwirondoro wose kugera no kuri nimero ya telefoni.


Muri uru rubanza rutamaze n’isaha yose, umuyobozi w’ishyaka yerekanye buryo ki mu rukiko rw’ikirenga, umucamanza yirengagije ingingo ya 47 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho yanze gushaka ibimenyetso kubyo umushinjacyaha amurega ngo ku magambo yavuze agamije guteza amacakubiri no kwangisha abaturage ubutegetsi buriho. Me Bernard NTAGANDA asobanurako nta magambo yo muri urwo rwego yavuze cyane ko muri ibyo bihe bamurega yayavuzemo, Radiyo na Televiziyo y’igihugu byari bihari kandi nta macakubiri cyangwa ubwigomeke byigeze bigaragara mu banyarwanda,biryo akaba umucamanza agomba gushaka ayo magambo kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu aho gufata amagambo mpimbano. Umushinjacyaha Alain MUKURARINDA nawe umurega, yiyemereye ko abatangabuhamya batabashije kuvuga neza ibyo umuyobozi w’ishyaka yaba yaravugiye muri ayo ma nana atandukanye.


Urukiko rwafashe umwanzuro ko urubanza ruzasomwa kuwa 20/04/2012. Gukomeza kurutinza nabyo akaba ari ubundi buryo bwo gukomeza kumvisha umuyobozi w’ishyaka PS IMBERAKURI, bamuziza gusa ko yafashe iya mbere akanenga ubutegetsi buriho mu Rwanda ku mugaragaro.


Ishyaka PS IMBERAKURI ryongeye gushinganisha abarwanashyaka baryo bakomeje gushyirwa ku ma listi n’inzego z’umutekano. Rirashimira kandi abarwanashyaka n’abandi banyarwanda bamaze gushirika ubwoba maze bagaharanira uburenganzira bungana murwatubyaye.

Dukomeze kugira Urukundo, Ubutabera n’Umurimo.

 

 

Bikorewe i Kigali kuwa 05/03/2012

Alexis BAKUNZIBAKE

Visi prezida wa mbere

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article