Rwanda:Nyuma y’ifungurwa Mukakibibi azakomeza ubunyamakuru.

Publié le par veritas

http://fr.rsf.org/local/cache-vignettes/L150xH113/arton44847-b21f7.jpgMukakibibi Saidath wari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umurabyo wafunguwe kuri uyu wa Kabiri arangije igifungo cy’imyaka itatu yari yarahawe nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo, aratangaza ko atazareka akazi yakoraga ko kuba umunyamakuru.

 

Ubwo yaganiraga na Radiyo Ijwi rya Amerika, Mukakibibi yatangaje ko atazareka kuba umunyamakuru kuko iyo mwalimu afunze ari umwalimu n’ubundi iyo afunguwe akomeza umwuga we.

 

Yagize ati “Nafunzwe ndi umunyamakuru...kandi ntashye ndi umunyamakuru byumvikane rero ko umwuga nzawukomeza.”Mukakibibi yafunzwe ku itariki ya 8 Nyakanga 2010 yari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umurabyo cyasohokaga kabiri mu kwezi.

 

Mukakibibi asize mugenzi we w’umunyamakuru bari bafunganye, Uwimana Nkusi Agnès wari umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Umurabyo usigaje umwaka ngo afungurwe nyuma yo gukatirwa imyaka ine y’igifungo n’Urukiko rw’ikirenga.

 

Umuryango w'abanyamakuru batagira umupaka wemera ko wamenyeshejwe ifungurwa rya Mukakibibi ariko ukaba ubabazwa ni uko yahawe igihano cyo gufungwa arenganyijwe, uwo muryango ukaba wizera ko na Uwimana Agnès Nkusi nawe azava mu buroko ari muzima dore ko ubuzima bwe bukomeje kuba bubi bitewe n'icyo gifungo cy'akarenganyo!

 

Ifoto ya Mukakibibi amaze gufungurwa:

 

http://fr.rsf.org/local/cache-vignettes/L620xH779/saidat_mukakibibi_after_release-df8a9.jpg

 

Veritasinfo


 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article