Rwanda/Nyamasheke : Icyaha k'ingengabitekerezo kirarimbura imbaga!

Publié le par veritas

Nyamashe.pngKu italiki ya 6/04/2012 ubwo habaga imyigaragambyo yo kwamagana ikinyoma cya leta y’inkotanyi no kwibuka amahano y’ubwicanyi ndengakamere inkotanyi zazanye mu Rwanda hari umunyapolitike w’umunyarwanda wavuze ijambo ryanshituye , yagize ati : «Abanyarwanda nimushyire hamwe nta kindi mbasaba,urwo rukuta nimutarurenga murashize ! », bamwe babifashe nk’ijambo rya politike gusa abandi ntibabyitaho ; ariko iyo witegereje akaga abanyarwanda tubayemo muri iki gihe amaherezo iryo jambo rizagira imbaraga !


Aho ikiremwa muntu gitandukaniye n’inyamaswa ni uko umuntu atekereza noneho agashobora no kuvuga ibyo atekereza naho ibindi bintu byose biranga umuntu abihuje n’inyamaswa : umubiri, amaraso, guhumeka , kwishima, kubabara, kugira ubwoba , kuvuka , gupfa n’ibindi. Abantu bose ku isi dutuyeho bagirana amakimbirane hagati yabo, bishimira ubutegetsi cyangwa bakabunenga yewe ndetse bakanaburwanya, hamwe byitwa demokarasi ahandi bikaba icyaha ibyo bibaho kandi tubyumva buri munsi ariko iyo witegereje uburyo abanyarwanda tubayemo wibaza niba tubayeho mu buzima bwa kinyamaswa cyangwa bwa kimuntu bikakuyobera !


Kuri icyo kibazo cy’imibereho y’abanyarwanda ndatanga urugero rw’icyo bita «  icyaha k’Ingengabitekerezo ya jenoside » Nkuko nabivuze umuntu arangwa no gutekereza maze akavuga n’icyo atekereje ; mu Rwanda ho iyo bigenze gutyo hakurikijwe ubwoko bwawe (n’ubwo bavuga ko amoko yaciwe) bihinduka icyaha gikomeye cyane k’ingengabitekerezo ya jenoside ; iyo witegereje neza usanga ikiremwa icyo cyaha kitahama n’ari umuntu wo mu bwoko bw’abatutsi gusa cyangwa se inyamaswa kuko idashobora gutekereza no kuvuga , ubibona ukundi azabitubwire neza. Reka dufate ingero nke zo muri iki cyumweru turangiza :


Akarere ka Nyamasheke mu murenge wa Nyabitekeri biracika :


1.Ejo kuwa gatanu taliki ya 13/04/2012, mu Karere ka Nyamasheke (Cyangugu) umurenge wa Nyabitekeri  ,ubwo abandi bari mu biganiro bikorerwa mu midugudu, uwitwa Nzeyimana François wo mu kagali ka Maliba yafashe umuhoro ashaka gutema murumuna we (bombi ni abahutu) amwishyuza amafaranga bakoreye. Yaje guhura na Rwubusisi Emmanuel wacitse ku icumu ashaka kubakiza undi amusubiza ko yamureka ngo kuko nta sambu y’Abatutsi agifite. Nzeyimana yahise acika na n’ubu aracyashakishwa.


Uru rugero rurerekano ko icyaha k’ingengabitekerezo ya jenoside Nzeyimana afite atari uko yari afitanye amakimbirane na mwene wabo ahubwo ari uko yabwiye umututsi ko ntasambuye yabo agifite !  Uretse inyamaswa yonyine cyangwa se umututsi iki cyaha kitafata undi muntu uwo ariwe wese cyamuhama.


2.Kuri iyi taliki kandi ya 13/04/2012, mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Nyabitekeri uwitwa Nshimyimpano Fidèle wo mudugudu wa Kinunga yashatse gutemesha umupanga mubyara we wacitse ku icumu witwa Uwimana arangije aramubwira ngo ubundi wowe bagusigiye iki? Nshimyimpamo yahise afatwa ajyanwa gucumbikirwa kuri station ya polisi ya Ntendezi. None se iyo uyu Nshimyimpano abwira aya magambo umuhutu warokotse ubwicanyi bwabereye muri Congo cyangwa se mu Rwanda yari gufungwa ?


3.Mu mwaka w’2006 mu kwezi kwa Nyakanga uwitwa Nzeyimana Evode (umututsi) wo mu Karere ka Nyamasheke ,umurenge wa Nyabitekeri yavugiye mu ruhame imbere ya Mukantaganzwa ushinzwe inkiko Gacaca mu gihugu ubwo yari yasuye uwo murenge ko atazigera akunda narimwe umuhutu , ko atazababarira umuhutu ko azahora aufata umuhutu nk’umwanzi ; abari mu nama bose bifata ku munwa baraceceka, nyuma uwo Nzeyimana Evode agororerwa kuba umuyobozi w’inkiko Gacaca muri uwo murenge n’ubu akaba akiri kuri uwo mwanya ! Ubwo se iyo akiba umuhutu wavuze ibyo biba byaramugendekeye gute ?


Si mu Karere ka Nyamasheke gusa ;Kurubuga rwa « rwizanews » hanyuzeho inkuru y’uko ku italiki ya 11 mata 2012 Bwana Habyarabatuma Siriveri wo mu mudugudu wa Buhoro ,akagari ka Gisharu, umurenge wa Kibangu akarere ka Muhanga (Gitarama) yatawe muri yombi bitewe ni uko yatinyutse kubaza ikibazo mu nama , yagize ati : « Ni byiza ko abantu bakitwa abanyarwanda kuruta uko bakitwa amoko koko,arikose ko muvuga ko nta moko aba mu Rwanda mwarangiza muti jenoside yakorewe abatutsi ubwo abakiri bato nibajya babaza mu minsi iri imbere bati Umututsi bisobanura iki bazajya basobanurirwa iki ? None se ko mwatubwiye ko leta iriho itavangura abanyarwanda ndetse ikaba inafata abana kimwe kubera iki abana bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi barihirwa amashuri noneho izindi mfubyi z’abahutu zagizwe imfubyi n’ibibazo byo mu 1994 ndetse n’ibyakurikiyeho bo bakaba batishyurirwa ngo nabo bafashwe kwiga kandi nabo bigaragara ko hari abafite ibibazo bitaboroheye ubwo ntabwo byo ari ivangura ? ».


None se uretse inyamaswa cyangwa se umututsi ni nde utibaza iki kibazo Habyarabatuma yabajije ? Ubwo se ni abanyarwanda bangahe batari abanyabyaha niba batekereza batya ? harya ubwo rya jambo wa munyapolitiki yavuze ko dushobora gushira ntiryaba rifite ishingiro ? 


Twibaze impamvu :


Ndabizi ko abantu bari bunyite intagondwa ariko kandi nasabaga buri wese kwibaza, bizagenda bite muri uru Rwanda niba dukomeje kuyoborwa gutya ?Ese birashoboka ko abanyarwanda babaho nk’inka kugirango badashinjwa ingengabitekerezo ya jenoside ? Ubu se twakwizera ko ejo hazaza h’iki gihugu ari heza igihe abantu bakomeje guhohoterwa gutya kubera ubwoko bwabo n’ibitekerezo bibaza kandi badashobora no guhagarika gutekereza? hari abantu bajya bavuga ngo abanyepolitiki bahungiye i Burayi ngo baradushuka ngo twigaragambye kandi batatinyuka gukoza ikirenge mu Rwanda (kuko bahita babica) bati none murashya mwarura iki ! None se ubu mvuze ko ubu butegetsi bwa Kagame burimo buhamagarira abaturage kuburwanya naba nibeshye ? ibyo aribyo byose ntabwo bariya banyepolitiki aribo batugenza batya , sibo bari kuturebesha mu zuba , sibo bari kudukona , si bo bari kutwambura ibyacu ahubwo ndabona FPR inkotanyi ifite ingengabitekerezo yo gutegura indi jenoside kuko gukomeza guhohotera abantu kuri ubu buryo ntabwo bizaramba, byanze bikunze bizabyara andi mahano !


Ndifuriza igihugu cyanjye kugira amahoro n’uburumbuke ariko nkurikije ukuntu tubayeho muri uru Rwanda ndabona twicariye ikirunga , umunsi umwe abantu baziyahura kuri aba bategetsi maze akavuyo kongere kavuke abantu bahashirire ! Rubanda irababaye kandi uko iminsi iri gushira ni ko ubu butegetsi burimo kugenda bukaza umurego cyane mu guhohotera abaturage ; bizagenda bite ko tumeze nk’abicariye ikirunga ko kandi amaherezo kizaruka ! Ndabona uburakari, agahinda no kwiheba bikomeje kwiyongera hano mu giturage dutuyemo, njye nitangiraga impuruza ababifata ukundi nababwira iki kandi n’abo mu bwoko bw’abatutsi bwitwa ko badashobora gushinjwa ingengabitekerezo ya jenoside nabo ntabwo bari kugirirwa neza kuko amaherezo ubwoko bwabo buzakomeza kwikorera umusaraba w’amakosa iyi leta ya kagame na FPR ihetse, aha akaba ariho hantera impungenge, nisabiraga ababishoboye bose mu moko yose anyuranye y’abanyarwanda kwishyira hamwe bagatabariza iki gihugu tutarashira naho ubundi  twese tuzarimbuka !

Imana ibarinde.

 

Karinganire Denys

Nyamasheke

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article