Rwanda: Ndemera ko nagize uruhare mu gikorwa cyo guhanura indege yarimo Perezida Juvenal Habyarimana ( Major Jean Marie Micombero)
Perezida w’u Rwanda General Major Habyarimana Juvenal wahawe izina ry’Ikinani yishwe ku italiki ya 6 Mata 1994. Urupfu rwe rwakuruye ubwicanyi bwateye ubwoba isi yose hagati y’amoko y’abanyarwanda. Urupfu rwa Habyarimana Juvénal rufatwa nk’imbarutso ya jenoside yabaye mu Rwanda bikaba byaratumye izina rya Habyarimana Juvénal rikomeza kuvugwa mu mazina y’abakuru b’ibihugu bibukwa cyane ku isi !
Mu nimero ya 40 y’ikinyamakuru cyo mu bufaransa cyitwa « Marianne » yasohotse ku italiki ya 28 werurwe 2014, icyo kinyamakuru cyasohoyemo inyandiko yemeza ubuhamya bwatanzwe na Major Jean Marie Micombero bwemeza ko indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana yahanuwe n’izahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi ku itegeko rwa Perezida Paul Kagame.
Majoro Micombero ni umwe mubahoze ari abarwanyi bafite ipeti ryo mubarwanyi bakuru ba APR, mu kwezi kwa Mata 1994 akaba yari ari mu Ngoro ishingamategeko i Kigali CND mu mutwe w’ingabo za APR zari zishinzwe kurinda abategetsi b’inzibacyuho b’uwo mutwe bari bateganyijwe kwinjira mu buyobozi busangiwe nk’uko byemezwaga n’amasezerano y’Arusha. Micombero akaba yarabwiye « Marianne » iby’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana muri aya magambo : «nka bagenzi banjye twari kumwe mu ishami rishinzwe iperereza mu ngabo za APR-Inkotanyi, nkaba narakurikiranaga ibikorwa by’abasilikare by’inkotanyi muri icyo gihe nzi neza aho ibisasu bya misile byahanuye indege yari irimo perezida Habyarimana Juvénal byarasiwe ».
Ubu buhamya bwa Major Micombero bwemeza ko FPR-Inkotanyi ariyo yarashe indege yarimo perezida Habyarimana Juvénal butanzwe mu gihe kibi cyane cyo kwibuka imyaka 20 jenoside ibaye mu Rwanda ; birushijeho kuba bibi cyane kuri Kagame na FPR ayoboye bitewe ni uko ubu buhamya butanzwe n’umwe mubahoze ari abasilikare bakuru b’umutwe yari ayoboye kandi uwo musilikare akaba yarakoraga mu rwego rushinzwe iperereza rya gisilikare muri APR.
Major Jean Marie Micombero abaye umwe mubatangabuhamya bahagaze ku gikorwa cyo guhanura indege yari itwaye Habyarimana Juvénal nabo bari kumwe, icyo gikorwa kibi kikaba cyarabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda. Micombero yari umusilikare mu kuru muri batayo ya 3 y’APR-Inkotanyi ari nayo yari muri CND i Kigali ihafite abasilikare 600 nyuma yo gusinya amasezerano y’Arusha.
Ku italiki ya 5/07/2013 no ku italiki ya 30/01/2014 abacamanza b’abafaransa Nathalie Poux na Marc Trévidic bakiriye Major Jean Mari Micombero abagezaho ukuri kose azi ku ihanurwa ry’indege yarimo Perezida Habyarimana w’u Rwanda, Perezida w’u Burundi Cypriano Ntaryamira ,abafaransa 3 n’abakozi bakuru b’ibihugu byombi. Igihugu cy’u Bufaransa kikaba kigomba kugeza imbere y’ubucamanza abahanuye iriya ndege bitewe n’imiryango y’abafaransa baguye muri iyo ndege, yatanze ikirego mu bucamanza bw’icyo gihugu !
Iyicwa rya Perezida Habyarimana ryatumye ingabo z’igihugu muri icyo gihe FAR zitsindwa urugamba , ubutegetsi bufatwa na FPR- Inkotanyi. Kubutegetsi bwa FPR Major Micombero yaburanishijwe n’urukiko rukuru rwa gisilikare rumuziza ibyaha byo kunyereza umutungo ariko Major Micombero we akaba avuga ko yaburanishijwe ku mpamvu za politiki, ko ntabyaha yakoze, Major Micombero akaba yari umuyobozi Mukuru ushinzwe umutungo muri ministeri y’ingabo. Nyuma yo kurangiza ibihano bye yahungiye mu gihugu cy’Ububiligi kuva mu kwezi kwa Kanama 2011, muri iki gihe akaba ari umwe mubayobozi bakuru ba RNC.
Major Micombero yabwiye kuburyo burambuye abacamanza ihanurwa ry’indege yarimo Habyarimana Juvénal bitegetswe na Paul Kagame. Micombero yemeza ko iyo ndege yahanuwe na Frank Nziza, Eric Nshimiyimana n’umushoferi wari ubatwaye witwa Didier Mazimpaka. Abatanze ibikoresho byo guhanura iyo ndege no gutunganya aho izahanurirwa akaba n’umuyobozi mukuru w’icyo gikorwa ni Paul Kagame,afashijwe na James Kabarebe, uwayoboraga batayo Micombero yarimo icyo gihe Charles Kayonga, James Karamba Kamugisha, silas Udahemuka n’umukozi wo mu rwego rwo hasi witwa Eric Kibonge Ntazinda.
Ubuhamya bwatanzwe na Major Micombere ntabwo ari bushya ariko burashimangira ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka w’1999 na Félicien Kanyamibwa yise «Urwibutso ku iyicwa rya Perezida Habyarimana Juvénal » ; ibimenyetso bitangwa na Major Micombero birashimangira mukuri ndakuka ko Paul Kagame na FPR Inkotanyi aribo bahanuye indege yari itwaye Habyarimana Juvénal bikaba n’imbarutso ya jenoside mu Rwanda.
Ibidashidikanywaho ni uko Habyarimana Juvénal yifurizaga u Rwanda amahoro na demokarasi naho Paul Kagame akaba yarashakaga gufata ubutegetsi ku mbaraga kuko atinya demokarasi. Kagame akaba yarifashishije amasezerano y’Arusha kugira ngo abone uko acengera igisilikare cy’igihugu FAR muri icyo gihe kimwe n’inzego z’iperereza zakoreraga i Kigali, ari nabyo byahaye Kagame Paul uburyo bwo kwicwa Habyarimana Juvénal kugira ngo atere ubwicanyi bushingiye ku moko mu banyarwanda ; ibyo bikaba byaratumye afatwa nk’umutabazi kandi ahabwa umugisha n’amahanga yose.
Mugushimangira ubuhamya bwe Major Micombero yabivuze muri aya magambo : «Njyewe ubwanjye nakurikiranye ibikorwa byo kwica perezida Habyarimana w’u Rwanda na perezida Cypriano Ntaryamira w’u Burundi nabo bari kumwe bagera ku 10 barimo abafaransa 3, nkaba naragize uruhare mubyabaye » Kuba Major Micombero yishinja kugira uruhare mu rupfu rwa Habyarimana ni ikimenyetso cy’uko ibyo avuga yabihagazeho.
Muri iyi myaka 20 ishize ubuhamya bwinshi ndetse na raporo zinyuranye zerekanye ko Kagame Paul ariwe wakoze igikorwa cy’iterabwoba cyo guhanura indege ya gisivili, icyo gikorwa kikaba n’imbarutso ya jenoside mu Rwanda, ariko kugeza ubu ntakirakorwa. Hari iperereza ryakozwe n’umucamanza w’umufaransa Bruguière, iperereza ry’umucamanza wa Espagne, ubu hakaba harabaye amaperereza y’abacamanza Nathalie Poux na Trévidic, ayo maperereza yose nta gikorwa kigaragara cyayakurikiye. Hari ubuhamya bwa Abdu Ruzibiza witabye Imana amaze gutanga ubuhamya bwe, Jean Pierre Mugabe, Major Rudasingwa Théogène, Colonel Patrick Karegeya wishwe na Kagame mu ntangiriro z’uyu mwaka… ariko ubwo buhamya bwose ntacyo bwashoboye gusunika kuri icyo kibazo !
Ikibazo gikomeye abantu bakomeje kwibaza , ni ukumenya niba ubu buhamya bwa Major Jean Marie Micombero hari icyo burahindura mu gukurikirana mu butabera abagizi ba nabi bateje u Rwanda amakuba bagakora kiriya gikorwa cyo guhanura indege yarimo abaperezida 2 b’ibihugu byigenga, icyo gikorwa kikaba n’imbarutso ya jenoside !
Ni ukubitege amaso
Kanda aha usome iyi nkuru mu buryo bw'umwimerere
Ubwanditsi.