Rwanda: Kuba Bernard Makuza yavugiye kuri telefoni ariko atagaragara bikomeje gushimangira ko yanyerejwe!

Publié le par veritas

Ndlr:Urwanda ruraganahe cyangwa rugeze he ? Ikinyamakuru Shikama cyatugejejeho inkuru y’uko Paul Kagame yatanze itegeko ryo gushimuta uwahoze ari Ministre w’intebe w’u Rwanda Bernardo Makuza ubu akaba afite umwanya wa visi perezida wa Sena! Makuza Bernardo akaba yarashimuswe nk’uko byemezwa n’iyo nkuru. Mu gihe hashize iminsi igera kuri 3 inkuru y’ishimutwa rya Makuza isakuza nibwo ikinyamakuru “umuryango.rw” cyatangaje ko Bernardo Makuza yagitelefonye akoresheje telefoni ye igendanwa anyomoza ko adafunze! Kuba Beranardo Makuza yatelefonye icyo kinyamakuru ntibikuraho ko atashimuswe kandi noneho birushijeho kuba urujijo kuko yatelefonye ariko ntashobore kugaragara; Hari abantu benshi bagiye bashimutwa telefone zabo bagakomeza kuzivugiraho nkuko byagendekeye umunyamakuru Cassien Ntamuhanga; na Bernard Makuza ashobora kuba ari mu maboko ya DMI ariko igakomeza kumwemerera gutelefona mu rwego rwo kujijisha! Kuba Makuza atagaragara ariko agatelefona kandi ari umuyobozi ukomeye mu gihugu birushijeho gutera urujijo. Dore uko umuyobozi w’ikinyamakuru Shikama atugezaho ishimutwa rya Bernardo Makuza:

http://rwandarwiza.unblog.fr/files/2012/03/HE_2_Makuza-1a214.jpg

Kugirango Kagame Paul yerekane ko gahunda ya ndi umunyarwanda ayikomeyeho, yategetse abahutu bari mu myanya yo hejuru yabateretsemo, gutangira gusaba imbabazi batarya iminwa. Bamwe bicujije impamvu bavutse ari abahutu, abandi basaba imbabazi z'ibyo ba se bavuze kandi bari bataranavuka icyo gihe byavugwaga, abandi bavuga ko bazaba bazisaba nka Rucagu, abandi bavuga ko icyaha ari gatozi nka Berinarudo Makuza, Kagame yagize iteme ryo gusenya ishyaka rya MDR, akamugororera kumugira Minisitiri w'intebe, ubu akaba ari visiperezida wa SENA.

Muribuka ko Shikama yigeze kubagezaho inyandiko inenga isaba ry'imbabazi rya Misheli makuza wari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ububanyi n'amabanaga mu mezi ashize, wasabye imbabazi ngo z'amagambo se Anasitazi Makuza yavuze anenga ingoma ya cyami. Uyu mugabo ariko ntibyabujije ko Kagame amwubikira imbehe nyuma yo gusaba imbabazi, kuko yahise yirukanwa ku mwanya w'ubuyobozi nako w'ubutegetsi yarimo. Mukuru we rero Berinarudo Makuza wavuze ko icyaha ari gatozi ubu nawe yatangiye kuyacekwa.

Amakururu yizewe Shikama yohererejwe n'umuntu wo mu iperereza wegereye cyane Perezida Kagame mu Rugwiro, aremeza ko Berinarudo Makuza amaze iminsi itanu ashimuswe ku itegeko rya Kagame.Muribuka ko Shikama yigeze gusohora inkuru yibaza icyo Kizito Mihigo yaba yemeye kugirango abe yarekuwe. Hari abibajije bati ese yigeze arekurwa! Nibyo, byarabaye, yarekuwe igihe gito.  Ikindi Shikama ibibutsa ni inyandiko zasotse ku rubuga rwa FPR na Kagame igihe.com Kizito amaze gufatwa, aho rwagiraga ruti:

http://focus.rw/wp/wp-content/uploads/2011/10/Habumuremyi-Makuza.jpg"hari n'abandi bari mu buyobozi(ndlr: ubutegetsi) nabo bashobora kuzafatwa  muri iki cyaha cya Kizito na bagenzi be."Mu gihe rero Kizito yari ku kandoyi, Kagame yamutegetse kubeshyera  Berinarudo Makuza ko nawe yari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi no kwica abategetsi bakomeye afatanyije na RNC na FDLR kugira ngo MAKUZA afungwe cyangwa yicwe. KIZITO yarabyanze avuga ko atarota ahemukira Berinarudo Makuza.

Ubwo KIZITO yarekurwaga gato yagiye gusura Berinarudo Makuza mu rugo ahita abimubwira. Berinarudo Makuza akibyumva yahise ashaka uko yahunga ariko ntibyamushobokera. Kagame yaje kubimenya niko guhita ategeka ko Berinarudo Makuza ashimutwa. Ibi KAGAME akaba abikoze mu rwego rwo kumvisha MAKUZA bitewe n'uko yamutegetse gusaba imbabazi ku ijambo rya Se muri gahunda ya NDI UMUNYARWANDA MAKUZA akabyanga. Ubu rero umuryango wa Berinarudo Makuza wayobewe icyo wakora n'icyo wareka kuko bitumvikana ukuntu umuntu wari visi perezida wa Sena, yaburirwa irengero; ikizwi rero ni uko inzego z'iperereza zahaye umugore wa Makuza amabwiriza yo guceceka ngo ikibazo bazagikurikirana vuba. Icyo twakwibutsa abasomyi ba Shikama ni uko uyu Berinarudo Makuza afitanye isano ya hafi na Kagame: ni mubyara we, kuko nyina wa Makuza ari nyirasenge wa Kagame.

None se ntituvuga mu kinyarwanda ngo igisiga cy'urwara rurerure kimena inda? Niba Kagame agira atya agata ku munigo abamugize icyo aricyo nka nyakwigendera Patirike Karegeya, abandi akabahusha inshuro zirenga ebyiri nka Kayumba Nyamwasa, n'abandi tutarondoye yohereje kwa Nyamuzinda; noneho akaba ageze ku babyara, ejo akazafatira abaramu n'urubyaro rwabo narwo ubu rutumvikana na Kagame kuri gahunda ze z'urukozasoni nka Ndi umunyarwanda nkuko Shikama yagiye ibibagezaho, igisigariye iyi ngoma n'iki kindi usibye guhirima burundu?

Nguko uko wa mutego mutindi wica nyirawo: gahunda ya ndi umunyarwanda yari yaragenewe kwica abahutu bagihumeka, iganisha ku ihirima ry'ingoma ya Kagame na  FPR! Nako yarangije guhirima kera, habuze ukoma Rutenderi ngo Karinga ya 2 ayisunikire mu manga, maze abahutu, abatwa n'abatutsi batunge batunganirwe mu rwababyaye bahejwemo n'abavantara nk'umwicanyi kabuhariwe Jenerali J. Nziza w'umufumbira n'abandi tutarondoye.

Kanda aha usome uko ikinyamakuru umuryango kivuga ko Makuza atashimuswe

Source : Shikama

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
I

akabikora kabizi umugore anywa ahetse.rwanda nawe uzirengera ingaruka z'abana bawe.akarenze umunwa karushya ihamagara.icyo mbona cyo umutekano wacu mungeri zose ukenewe kubungwabungwa.iyomba
umuganga nahereye ibukuru mvura bityo n'abana bakaboneraho ubuzima.gufungwa,gushimutwa,kugambanira igihugu,kuvugira kuri telephone,abayobozi bakuru,...indwara yibasiye abanyarwanda nyuma
yamarorerwa yatangiye gahoro gahoro agakura akongera agakura mbega wahera1910 imipaka y'urwanda ijyaho kugera uyu munsi ni agahoma munwa.bazumva ryari?

Répondre
A

Bernard ulihe koko?

Répondre
R

turi mu marembera ubwo bigeze no kuri ba honorables! umwanditsi w'ivangili Luka 13: 34-35: Yeruzalemu, Yeruzalemu, wowe wica abahanuzi
ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nashatse kwegeranya abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira abana bayo mu mababa, ariko wowe ukanga! Dore inzu mutuyemo izabasenyukiraho. Koko rero ndabibabwiye: ntimuzongera kumbona ukundi kugeza igihe muzavugira muti ’Nasingizwe uje mu izina rya Nyagasani. u rwanda ruri hafi yo gusenyuka ndababwiye, nimubona ibyo bibaye muzapfukame musenge kuko tuzaba tugeze mu bihe
byanyuma!

Répondre
E

Bonjour,

De grace évitez de lancer des rumeurs sur votre site. Cela discredite vos informations. Hon Makuza Bernard est bien chez lui et certaines personnes etaient chez lui avec lui hier.

Répondre
J

Notre groupe des jeunes rwandais en europe commence a detecter beaucoup des forces de la part de RNC - FCLC par rapport a FPR!!!! Bravo et bcp d'encouragement, nous aussi nous allons bientot
reagir et faire parti des opposants du pouvoir de Kagame!!! Ce que nous souhaitons n'est rien d'autre que de sauver notre pays de la galere qu'il a toujours connu jusqu'aujourd'hui!!! Nous
voulons la democratie et la solidarité entre la population rwandaise!!

Répondre
J

QUO VADIS RWANDA FATE??? PRESIDENT PAUL KAGAME AND RPF SYSTEM ARE DRIFTING AWAY!!! FACTS ARE SPEAKING THEMSELVES!!! DISAPPEARANCES OF REAL OR SUPPOSED OPPONENTS, GENERALIZED TERROR AMONG
POPULATION, EACH OTHER MISTRUST....IN BRIEF, RPF POLITICAL MAFFIA IS CLOSE TO COLLAPSE FOR EVER!!!! PRAISE ALMIGHT GOD TO SAVE RWANDA. Jean Musafiri.

Répondre