Rwanda: Isura ya Kagame Paul ikomeje guhindana, ese aratinyuka kujya mu nama ya U.A muri Ethiopia ?
Uyu munsi kuwa mbere taliki ya 21 mutarama 2013 nibwo umuryango w’ubumwe bw’Afurika (UA) watangije inama yawo isanzwe mu gihugu cya Ethiopia. Umuryango wita kuburenganzira bw’ikiremwamuntu (HRW) ukaba wandikiye ibaruwa umuyobozi w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika Madame Nkosazana Dlamini-Zuma ikubiyemo ibyifuzo by’uko ibihugu by’Afurika bigomba kwita ku mahame yo kurengera uburenganzira bwa muntu kugira ngo Afurika ishobore guca amakimbirane n’intambara birangwa mu bihugu byinshi by’uwo mugabane.
Abakuru b’ibihugu by’Afurika bategerejwe muri iyo nama ku mataliki ya 27 na 28 mutarama 2013. Iyo nama y’Ubumwe bw’Afurika iziga ku bibazo bijyanye no guhohotera uburenganzira bw’ikiremwa-muntu bwagaragaye mu bihugu birangwamo amakimbirane y’intambara nka Mali, Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, na Sudani na Somaliya. Iyo nama kandi izasuzuma ibibazo bijyanye n’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ryatewe n’amakimbirane aturuka ku matora mu gihugu cya Kenya na Zimbabwe nk’uko bitangazwa na HRW.
Tiseke Kasambala , umuyobozi w’ishami rya HRW muri Afurika yasobanuye ko inama y’ibihugu by’ubumwe bw’Afurika ari ingenzi cyane kuko iyo nama ishobora gufata ibyemezo bikomeye mu kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Afurika kuko ariyo nkomoko y’amakimbirane n’intambara kuri uwo mugabane. Akomeza avuga ko mu ntambara yo muri Mali Afurika igomba gukora uko ishoboye ikubahiriza amategeko mpuzamahanga yo kurengera abasivili.
Tiseka Kasambala avuga ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu bukomeje kubura muburasirazuba bwa Congo mu ntara ya Kivu ; aho aragira ati : « Urwanda rurasabwa guhita ruhagarika inkunga ruha umutwe w’inkoramaraso wa M23, umuryango w’ubumwe bw’Afurika (UA) ukaba ugomba gukora ibishoboka byose ngo abasilikare bakuru ba M23 bakoze ibyaha byashyikizwe ubutabera byihutirwa ». yasabye kandi ko ikibazo cya Congo kigomba guhagurutsa Afurika n’isi yose mukurwanya urugomo rukorerwa abaturage bikozwe n’umutwe wa M23. HRW irifuza kandi ko ingabo zizoherezwa muburasirazuba bwa Congo zitagomba kuzana amahoro gusa ahubwo zigomba gufata abantu bose bashakishwa n’urukiko mpuzamahanga bihishe mu mutwe wa M23 bagashyikirizwa inkiko.
Mu gihe HRW itunga agatoko leta ya Kagame gufasha umutwe wa M23 ndetse ikaba ihamagarira isi yose kurwanya uwo mutwe ikinyamakuru cyo kuri internet cyandikirwa muri leta zunze ubumwe z’Amerika kitwa The daily beast cyambitse ubusa Kagame Paul perezida w’u Rwanda ; icyo kinyamakuru cyagaragaje uburyo kagame afite ibyaha byinshi bikomeye aregwa harimo no kwicisha abanyarwanda inzara batuye mu cyaro. Icyo kinyamakuru gishinja kagame ko mu nama yakoreraga abasilikare n’abantu bakomeye muri FPR yababwiraga ko kugira ngo u Rwanda rurusheho gukomera ,Congo igomba kugira intege nke kandi burigihe abacongomani bakabacamo ibice kugira ngo batumvikana , nyamara kandi ngo amafaranga yose yavaga mu mabuye y’agaciro yasahurwaga n’abasilikare b’u Rwanda muri congo, ntiyinjiraga mu isanduku ya leta ahubwo yajyaga mu mufuka wa kagame ! Abumva ururimi rw’icyongereza bashobora gukanda kuri iri jambo « The daily » bagasoma iby’iyo nkuru.
Veritasinfo.fr