Rwanda : Icyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside agatsiko k'abicanyi b'i kigali gatangiye kugitwerera buri wese harimo na ONU !

Publié le par veritas

Steve.png

Ndlr : Muri iyi minsi ikinyamakuru igihe.com kirirwa cyamamaza ingoma ngome ya Kagame cyahagurukiye abantu bose bavugisha ukuri kumahano arimo akorwa n’agatsiko kitwikiriye ubwoko kakaba kagiye kumara abaturage b’akarere k’ibiyaga bigari ! Ako gatsiko katangiriye kwica mu gihugu cya Uganda, kica Tanzaniya, kica Mozambiki  kica i Burundi ubu kamaze imyaka 22 kica abanyarwanda none kageze n’abakongomani kubuce ! Aho ibihe bigeze ni uko ako gatsiko gatangiye kunyuza ibitekerezo byako mu kinyamakuru igihe.com kagaragaza ko abantu bose bavugisha ukuri , batangiye kwerekana aho umuzi w'ikibazo kumutekano w'akarere kose urereye, agatsiko gatangiye kwiyambaza ya ntwaro y'ingengabitekerezo ya jenoside ,kakaba gatangiye kuyijugunya ku bantu bose ngo karebe ko kamara kabiri !

Ubundi ubwo burwayi bw'ingengabitekerezo ako gatsiko kari karabugize indwara y’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu kugira ngo kabone uko kabarimbura nta nkomyi ! Igitangaje ni uko abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi ako gatsiko kishingikirizaho mu gukora amahano ngo kabone uko kaguma kubutegetsi no gusahura abanyarwanda n’ibihugu by’abaturanyi batangiye kugatera hejuru (aha tawavuga abagabo 4 bashirutse ubwoba bagashinga umutwe wa RNC) n’abanyamahanga bakaba batangiye kubona umuzi w’ibibazo biri mu karere , none abambari b’abicanyi batangiye kwita abantu bose ngo bafite ingengabitekerezo ya jenoside ! Umenya iki gicuruzwa k'ingengabitekerezo ya jenoside nta abaguguzi gifite ku isoko ! Ngo FDLR yakoze jenoside kandi uwo mutwe utari uriho mu 1994 ! Ngo habayeho jenoside y’abatutsi kandi nta bwoko bukiba mu Rwanda ; umenya aba bicanyi b’i kigali bagiye kuba umuti w’amenyo ! Uyu Rudatsimburwa we noneho agiye kuba urukerereza ,ngo n’impuguke za ONU zifite ingengabitekerezo !  Tuvuge se ko aba bantu  bose bishwe n’aka gatsiko kiyitirira ubwoko bw’abatutsi kugira ngo kabahindure ruvumwa batangiye kubona ko ikinyoma cyako gitangiye kukagaruka ? Dore uko ako gatsiko gatangiye kwibasira impuguke z’umuryango mpuzamahanga :

Steve Hege si we « mpuguke » ya mbere itangaje ibyo itekereza bikemangwa ku Rwanda rwa nyuma ya Jenoside cyangwa ku mutwe wa FDLR. Umuntu yakwibuka nka Peter Erlinder, umwarimu w’amategeko muri Leta ya Minnessota, wemeza neza ko Jenoside yo mu 1994 itigeze iba . Hari kandi na Kenneth Roth wa Human Rights Watch, urwango rwe kuri Perezida Kagame ntirusiba kwigaragaza.

Gusa Steve Hege si umwarimu mu ishuri ritazwi aho abona umwanya wo kwigisha ubushakashatsi bwe ku banyeshuri badasobanukiwe kandi bari mu gihirahiro. Si n’umukangurambaga cyangwa si n’umwigisha mu bitangazamakuru uhora atangaza ibitekerezo biteye urujijo. Hege yashyizweho n’akanama k’umutekano ka LONI, ni Umuhuzabikorwa w’itsinda ry’impuguke za LONI kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’umwe mu banditse icyegeranyo cyashyize imidugararo iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo ku mutwe w’u Rwanda.

Mu biganza bye afite ububasha bwo guca imanza kuri za guverinoma, yifashishije imbaraga ahabwa na LONI ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga umuri inyuma. Rwose uyu si umurimo ukwiriye impirimbanyi y’ingengabitekerezo ; Kandi Steve Hege niyo.

Muri 2009, ubwo yakoraga nk’umufatanyabikorwa w’Umuryango witwa “Peace Appeal” Foundation, yanditse inyandiko yari ifite umutwe ugira uti “Gusobanukirwa FDLR” aho avuga ibi ku mutwe wakoze Jenoside ugahungira mu cyahoze ari Zaire, nyuma yo kwica miliyoni y’Abanyarwanda bene wabo mu 1994. Yagize ati “Bahora bayihuza na Jenoside yo mu Rwanda mu 1994, FDLR yumvikana neza ihujwe n’ubwicanyi bwo kwihorera bwakorewe impunzi z’Abahutu mu Burasirazuba bwa Congo hagati y’1996 n’1999. ”

Murabyiyumvisha ? FDLR si abicanyi, ahubwo ni abahohotewe n’ubwicanyi bukomeye. Ibi ni ugupfobya, aho umukara uba umweru, hejuru hakaba hasi, uwahohotewe akaba umwicanyi.

Ahandi muri iyi nyandiko, Hege yerura ashyize ku mugaragaro ku buryo abona u Rwanda rw’ubu : ati “Ubushobozi mu by’ubukungu na Politiki bwagumye buri hagati mu biganza by’Abatutsi b’Abagande bo muri FPR.” Uwarokotse wese cyangwa uwiga amateka ya Jenoside, yanenga iyi mvugo iremereye. Ni ya nyigisho “y’Ugutera kw’ingabo z’abanyamahanga”, “Abatutsi b’Abagande” yakoreshejwe nk’intwaro ikomeye mbere no muri Jenoside. Aya magambo si ayamucitse, ahubwo yatekerejweho kandi bimuri imbere mu mutima.

Ikibabaje nuko, ibitekerezo by’ivangura kandi biteye inkeke bitahagarariye aho. Mu nyandiko yanditse muri 2010, dore ibyo yavuze ku Banyekongo bakomoka mu Rwanda “…ntibihagije kuba bavuga ko ari Abanyekongo, Bagomba no kwerekana ko bashyira imibanire n’abandi Banyekongo imbere y’inyungu za Politiki n’ubukungu by’u Rwanda.”

Iyi nyandiko iteye inkeke ku buryo bukomeye. Mu bwenge bwa Hege, Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bagomba kwerekana mu buryo bwisumbuye ubwenegihugu kurusha abandi Banyekongo. Iki gitekerezo gisa n’ingengabitekerezo y’ivangura ahantu hose, nk’ivangura ryakorewe Abayahudi cyangwa guseserezwa kw’Abanyamerika bakomoka mu Buyapani mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi yose.

Hagendewe ku bitekerezo bitandukanye bya muntu, ntago bitangaje kubona no muri 2012, Steve Hege n’abandi bagendera kuri ibyo bitekerezo. Igiteye inkeke nuko Hege yagizwe “Impuguke” na LONI, mu karere aho ibitekerezo nk’ibyo byatera ingaruka ziteye ubwoba.

Kuva Akanama Gashizwe Umutekano ka Loni karahembereye inshuro nyinshi mu buryo bw’ibanga, ibitekerezo bya Hege bishyigikira FDLR, kuki bamushyize ku mwanya wo kwitondera nk’uyu ? Yerekanye aho abogamiye : mu nyandiko ye ivuga kuri FDLR, yerekanye ibyo umuntu ubu yakwita ikibazo, yagize ati “FDLR yakagombye kurindira imishyikirano ya Politiki ubwo amahanga azahindukirirana ubutegetsi bw’u Rwanda.”

Ese ibi bitekerezo bikomeye byo kwanga u Rwanda byamenywe n’Akanama ka LONI gashinzwe umutekano ? Niba ari byo, uku kumuha inshingano byaba ari igikorwa cy’ubushotoranyi, bugamije kuzamura FDLR no kugabanya ijwi ry’u Rwanda ? Niba Akanama ka Loni gashinzwe umutekano katari kazi icyerekezo cy’ingengabitekerezo ya Hege, ni gute igikorwa cyabo cyo gutoranya cyaba cyarakozwe nabi mu buryo bubabaje ? Uko igisubizo cyasa kose, ikibazo kigomba kwibazwa.

Ugutsindwa kwa LONI mu maso ya Jenoside, kwakurikiwe na MONUSCO n’imyaka 12 yayo yo gutsindwa, byasize ibigwi bya Loni mu bibazo mu karere k’ibiyaga bigari. Ibi bizarushaho kubigira bibi ikibazo.

Guverinoma y’u Rwanda igomba kurenganirwa mu gusaba ikurwaho rya Hege, no mu gusaba iperereza ku kuntu yahawe uyu mwanya n’ibyo yanditse. Bizerekana neza uburyo LONI ihuzagurika itabyitayeho mu gihe iri ku bibazo by’aka karere, ndetse ko uko bagerageza kudukiza aribwo barushaho kugira ibintu bibi.

Nk’undi wese, Hege yubahirwa ibitekerezo bye. Ariko Hege si umuntu ubonetse wese, kandi icyo nicyo kibazo. Hamwe na bagenzi be, yangije isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Ibirego yahimbye byateje ihagarikwa ry’agateganyo ry’inkunga y’u Buholandi, u Budage, u Bwongereza n’ahandi. Uku ni ukwihorera kw’ingengabitekerezo, kudakwiye kwemerwa na LONI.

Albert Rudatsimburwa Senior Editor and Political Analyst Great Lakes Region (igihe.com)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R

Ntawe byatangaza! Inkuru nk'iyi y'intore Rudatsimburwa ije gushimangira ibyireguro bitagira epfo na ruguru, bitagira iburyo n'ibumoso bikubiye mu ngirwa nyandiko y'agatsiko k'abicanyi n'abajura
baherutse gusohora basebya raporo ya Lonu igaragaza ibimenyetso simusiga by'ukuntu agatsiko kateguye kakanashyira mu bikorwa ishingwa rya M23 igamije kurimbura burundu abantu ikimika abahamite mu
karere k'ibiyaga bigari by'Afurika.

Ntawe bikwiye guca intege ariko kubera ko amahanga nayo yamaze gusobanukirwa kandi akaba atazakurwa ku izima na biriya bitakaragasi ngo ni inyandiko.

Abanyarwanda baba mu Rwanda nabo basabwe kwihagararaho bakima amatwi intore nka Habumuremyi, Nyiramirimo, Mushikiwabo n'izindi ntore nto zirirwa zibataho igihe ngo bamagane raporo ya Loni kandi
aribo bafashije iyo Loni kugaragaza ukuri kw'ibibera hariya hakurya Congo bayiha makuru yizewe.

Ahubwo mube muretse gato biriya bihano bitangire kugira ingaruka ku gatsiko ka ziriya ntore zihaye gukurikira buhumyi Kagame mu gihe we yamaze kwikuriramo aye azamutunga igihe gito asigaje kuri
iyi si.

Abaturage bo hasi bo n'ubusanzwe ziriya mfashanyo ntizibageraho zihitira mu mifuka y'intore nkuru (urugero ni urugomero rwa Rukarara...). Umuturage amenyereye kwirya akimara, aritunga agatunga
n'abe, akirihira ubuvuzi, akariha minerval y'abana be, yarangiza akakwa n'imisoro itagira ingano yo gutunga Kagame na za ntore ze. Nta faranga na rimwe ryinjira mu mufuka w'umuturage riturutse mu
isanduka ya Leta. None se murumva ari nde biriya bihano bizagiraho ingaruka niba abaturage mwihagazeho mukikomereza ubuzima bwanyu musanganywe. Ikibazo ahubwo ni uko ziriya ntore zizaza kubambura
utwanyu igihe zizaba zimaze amezi atandatu zidahembwa dore ko ngo atatu yo zimaze kuyakubita. Ariko muhumure icyo gihe ibintu bizaba byaragiye mu buryo.

Rudatsimbura n'izindi ntore nkuru ndabasabira gukomeza gusebya umuryango mpuzamahanga kuko biha abanyarwanda mwakandamije imbaraga n'uburyo bwo kwitabwaho n'uwo muryango mpuzamahanga mu rwego rwo
kuzabigaranzura vuba cyane.

Répondre