RWANDA: Amakimbirane adasanzwe hagati y’Akarere ka Nyarugenge na Cercle Sportif

Publié le par veritas

N.hobora-Theophila.jpg
Nyirahonora Théophila, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge

NYARUGENGE - Inzandiko ikinyamakuru Izuba Rirashe gifitiye kopi zigaragaza ko Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yahaye iminsi 30 Ishyirahamwe rikorera rikanacunga Cercle Sportif yo mu Rugunga, kuba ryamaze kuyivamo no kutagira igikorwa icyo ari cyo cyose bayikoreramo, abasaba kuyisubiza uwitwa Mudacumura Jean Marie.

Iri shyirahamwe naryo mu rwandiko ryandikiye Minisitiri w’Ubutabera rigaragaza ko ritazi uwo mugabo kandi rikarega Umuyobozi w’Akarere Nyarugenge kubogama, kutubahiriza amategeko, kurangwa n’amacenga mu kudaha amakuru inzego zitandukanye kuri icyo kibazo, ndetse no kutubahiriza inama yatanzwe na Minisiteiri y’Ubutabera kuri icyo kibazo.

Mu rwandiko rwo ku wa 5 Werurwe 2010, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yandikiye Minisitiri w’Ubutabera amusaba gutesha agaciro ubuzima gatozi ishyirahamwe Cercle Sportif ryahawe ku wa 24/03/2009, kuko icyo kibanza hari abandi bagifite ndetse bagifitiye n’ubuzima gatozi kuva mu mwaka  w’1964.

Hagati aho ngo iryo shyirahamwe ntiryabimenyeshejwe ahubwo Akarere karyandikiye karisaba kuriha vuba ibirarane by’imisoro.

Nk’uko bigaragara mu rwandiko Minisiteri y’Ubutabera yandikiye Akarere ka Nyarugenge ku wa 29 Mata 2010, ivuga ko iryo shyirahamwe ryahawe icyo kibanza byemewe n’amategeko.

Ibyo bikaba byarashingiye ku ngingo ya 42 y’itegeko no 20/2000 itegeka imiryango yahawe ubuzimagatozi hakurikijwe iteka ryo kuwa 25/04/1962, kongera kubisabira uburenganzira bushya, ihuza amategeko yayo n’itegeko rishya mu gihe cy’amezi 12.

Ishyirahamwe ritabyubahirije mu gihe cy’amezi 12 itegeko risohotse,  riseswa nta kindi kitaweho, Minisiteri y’Ubutabera ikomeza ivuga ko ari yo mpamvu iryo shyirahamwe ryongeye kubisaba bundi bushya.

Mu rwandiko rwo kuya 28 Ukwakira 2010, Akarere ka Nyarugenge kandikiye iri shyirahamwe guhita bava mu kibanza gifite nimero 1316 Rugunga ari cyo cya Cercle Sportif, mu gihe kitarenze iminsi 30 kandi ko nta n’ikindi gikorwa bemerewe gukoreramo, ariko Nyarugenge ntiyagenera kopi y’urwo rwandiko Minisiteri y’Ubutabera nk’uko yabimenyesheje izindi nzego.

Ku itariki ya 10/11/2010, Ishyirahamwe rya Cercle Sportif naryo ryandikiye Minisiteri y’Ubutabera urwandiko rugaragaza impungenge ritewe n’Akarere ka Nyarugenge ndetse basabwa kurenganurwa kandi bakarega Umuyobozi wa Nyarugenge ubutiriganya, amacenga no guhisha ikibazo nyacyo, hagaragazwa ikitaricyo.

Nyirahonora Théophila, umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge avugana  n’ikinyamakuru Izuba Rirashe ku birebana n’icyo kibazo, yatangaje ko aba bose baba baburana ari inyungu z’imitungo gusa.

Akavuga ko Cercle Sportive ifite ba nyirayo kuva mu mwaka wa 1964, nubwo bamwe mu bagize iryo shyirahamwe bari hanze y’u Rwanda, bakaba badashobora kugaruka kuyiburana kubera impamvu zinyuranye.

Ikindi avuga ni uko iryo shyirahamwe ryaba ryifuza gufata icyo kigo, rigomba gushaka irindi zina kuko izina Cercle Sportif  Rugunga rifite ba nyirayo kuva mu mwaka wa 1964. 

Abajijwe ku bikubiye mu itegeko ryo mu mwaka wa 2000, yasubije ko mu gihe ryasohokaga, uhagarariye iryo shyirahamwe yari arwaye, ku bw’ibyo ngo agomba guhabwa umwanya uhagije akuzuza ibyo itegeko rivuga

 

(source izuba)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article