RWANDA: AHO KUBA I KIGALI NAHITAMO KURANGIRIZA UBUZIMA BWANJYE BWOSE MURI GEREZA ! " Sultani MAKENGA"

Publié le par veritas

http://voiceofcongo.net/wp-content/uploads/2013/10/jammas.hussain20130105210217837.jpg

   Sultani Makenga (hagati azamuye urutoki) ari kumwe n'abakomanda be bakuru

 

«Ntabwo nshobora guhungira mu Rwanda, ahubwo nahitamo kurangiriza ubuzima bwanjye bwose muri gereza y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha aho kuba i Kigali » aya ni amagambo ya nyuma Sultani Makenga yabwiye abakuru b’abarwanyi b’umutwe wa M23/RDF mu gihe yayoboraga inama ya nyuma y’abakuru b’abarwanyi b’uwo mutwe kugira ngo bafate icyemezo cy’aho bagomba guhungira kuko bari bugarijwe n’ibitero by’ingabo za Kongo na ONU ku musozi wa Chanzu. Amakuru «Afroamerica » ikura mu barwanyi ba M23/RDF bahungiye mu Rwanda kimwe no muri Uganda aremeza aya magambo Makenga yavugiye muri iyo nama.

 

Muri iyo nama, bamwe mu barwanyi benshi bakomeye b’umutwe wa M23/RDF bahisemo guhungira mu Rwanda bitewe ni uko abasirikare benshi babafashaga urugamba rwo kurwanya leta  ya Kongo kandi bari kumwe nabo bakomoka mu Rwanda. Muri iyo nama Sultani Makenga yabwiye abo bayobozi bakuru b’abarwanyi b’umutwe yari ayoboye aya magambo : 

 

«Murabona ko ubu twatsinzwe urugamba nubwo bwose twabonye inkunga ihagije y’ibikoresho bya gisilikare ndetse n’abasilikare benshi baje kudufasha uru rugamba byose bitanzwe n’u Rwanda ;tugitangira uru rugamba intego yacu yari iyo kumvikanisha ibibazo byacu ; ntabwo twari dufite gahunda yo kwigarurira igice cy’ubutaka bw’igihugu cya Kongo ;Ariko Jenerali Paul Kagame we yabibonaga ukundi,guhera mu mpera z’umwaka ushize, twakoze intambara igendeye ku byifuzo bya Paul Kagame byari bigamije kugaba ibitero bya gisilikare no kwigarurira ibice by’ubutaka bwa Kongo tukabitegeka.Kubera iyo gahunda ya Paul Kagame ,byatumye dutezuka ku ntego yacu, bituma dutakaza abasore n’inkumi benshi kurugamba ; bene wacu, bashiki bacu , abana bacu n’ababyeyi bacu bazize iki ? Igihe kirageze kugira ngo twitandukanye na jenerali Paul Kagame, niyo mpamvu ndashobora kandi bitazigera bimbaho ko nemera gukandagiza ikirenge cyanjye mu Rwanda ; nzahitamo gufungirwa muri gereza y’ikindi gihugu, aho guhorana ikimwaro ndi mu Rwanda ; sinshobora guhungira mu Rwanda ahubwo nahitamo kumara ubuzima bwanjye bwose muri gereza y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ,aho kuba i Kigali ! »

 

Nyuma yo kuvuga ijambo rye rya nyuma muri iyo nama, Sultani Makenga yahitishijemo abakomanda be bakuru guhitamo igihugu bahungiramo bakurikije umutimanama wabo. Umutwe w’ingabo zidasanzwe u Rwanda rwari rwoherereje M23/RDF kimwe n’abakomanda bakuru b’uwo mutwe bo mu bwoko bw’abatutsi bahise bafata icyemezo cyo guhungira mu Rwanda ; abarwanyi ba M23/RDF bo mu bwoko bw’abahutu , abandandi n’abakomoka muyandi moko y’abakongomani bo muri Kivu y’amajyaruguru bahise bashyira intwaro hasi bamanika amaboko bishyira mu maboko y’ingabo za Kongo FARDC n’umutwe udasanzwe w’ingabo za ONU , naho abatutsi b’abakongomani bakomoka i Masisi ,Jomba na Bunagana bahitamo gufata inzira bakurikira Sultani Makenga bahungira mu gihugu cya Uganda.

 

http://www.jeuneafrique.com/photos/032013/002032013102146000000photo_1362133800297-1-0.jpgSultani Makenga kimwe n’abakomanda be 16 b’inkoramutima ze bakiriwe n’umutwe udasanzwe w’ingabo za Uganda ubacumbikira mu nzu iri hafi y’umujyi wa Mbarara. Sultani Makenga akaba yinubira ko ingabo za Uganda zamucumbikiye mu nzu nto cyane bikaba bituma abayeho nabi, inzu yashyizwemo ifite ibyumba bibiri gusa ariko bakaba bayibamo ari abantu 17 ! Mu gihe Sultani Makenga yarwanaga n’ingabo za Kongo, amafaranga yose yakuye mu bintu yasahuye kurugamba kimwe n’umutungo w’ababyeyi be, byose yabishyize muri banki zo mu Rwanda ; kubera guhungira muri Uganda ntaburyo afite bwatuma ashobora kubikuza amafaranga ye ari muri banki z’u Rwanda kandi Paul Kagame yatanze itegeko ry’uko amafaranga n’umutungo utimukanwa w’abarwanyi bose ba M23/RDF biri mu Rwanda bigomba gufatirwa ; umenya ahari ari uburyo bwo kugaruza ku kayabo k’intwaro ze M23/RDF yashyize mu maboko y’ingabo za Kongo ! N’ubwo ubuzima butoroheye Sultani Makenga n’abo bari kumwe , baremeza ko bazapfa urwo bapfuye aho kujya kubana na Paul Kagame mu Rwanda !

 

Umutwe wa M23 ufite imungu y’amacakubiri ishingiye ku moko !

 

Nyuma y’aho umutwe wa M23/RDF utsindiwe urugamba rwa gisilikare, imungu y’amacakubiri ishingiye ku moko itangiye kwigaragaza kuburyo bukomeye kandi iyo mungu yari yagerageje kutigaragaza kubera intambara abarwanyi bagize uwo mutwe bari barimo barwana. Muri iki gihe abo barwanyi bari mu buhungiro amacakubiri abamereye nabi, muri M23/RDF hari amoko 3 ahanganye cyane, ayo moko ni abahutu, abatutsi n’abandandi.

 

Mu gihe cy’imirwano, abatutsi bayobora umutwe wa M23/RDF bakomoka mu turere twa Masisi na Jomba, biyegereje cyane abahutu bakomoka mu turere twa Masisi, Rutshuru,Nyiragongo ndetse n’abaturiye umupaka wa Kongo n’u Rwanda kugira ngo babafashe urugamba ; Ariko kandi abo batutsi b’abayobozi ba M23/RDF bari bakeneye abakongomani bo mu bwoko bw’abandandi kuko aribo benshi muri Kivu y’amajyaruguru ; ibyo byose abayobozi ba M23/RDF babikoreye kugira ngo umutwe bayoboye ugaragare nk’uhuriweho n’amoko yose y’abakongomani. N’ubwo ibintu byari byifashe gutyo ,ubuyobozi bwa M23/RDF haba mu gisivili n’igisilikare bwari bugizwe ahanini n’abatutsi gusa , abarwanyi benshi b’uwo mutwe bari bagizwe n’ingabo z’ u Rwanda ndetse n’abatutsi bavuye mu Rwanda bo mu bwoko bw’abagogwe.

 

Mu gihe umutwe wa M23/RDF watsindwaga urugamba rwa gisilikare n’ingabo za Kongo, abarwanyi bagize M23/RDF bo mu bwoko bw’abahutu n’abandandi bahisemo kurambika intwaro hasi bishyira mu maboko y’ingabo za Kongo FARDC aho guhungira mu Rwanda cyangwa ngo bajye muri Uganda. Muri iki gihe abayobozi b’abatutsi b’umutwe wa M23/RDF barimo bashinja abayobozi bagenzi babo b’uwo mutwe bo mu bwoko bw’abahutu ngo kuba barakanguriye abarwanyi ba M23/RDF bo mu bwoko bw’abahutu n’abandande ngo bishyire mu maboko y’ingabo za Kongo !

 

Abayobozi b’abatutsi b’umutwe wa M23/RDF barashinja kandi abayobozi bagenzi babo bo mu bwoko bw’abahutu n’abandande ngo kuba bumvikana rwihishwa n’abayobozi ba leta  ya Kongo mu biganiro bagirana i Kampala. Umwe mu bayobozi b’umutwe wa M23/RDF wibasiwe cyane na bagenzi be bo mu bwoko bw’abatutsi ni Sendugu Museveni ushinzwe ishami rya politiki muri M23/RDF akaba numwe mu ntumwa za M23/RDF zagiranaga ibiganiro n’intumwa za leta  ya Kongo. Sendugu Museveni ni umuhutu wo mukarere ka Bwisha muri Rutshuru.

 http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/11/sendugu-museveni.jpg

                                                Sendugu Museveni


Kuwa kabiri taliki ya 26/11/2013 Sendugu Museveni yirukanywe mubuyobozi bw’umutwe wa M23/RDF kimwe n’inshuti ze bumvikanaga muri M23/RDF aribo Roger Lumbala na Alidor Mutudi bakomoka muyandi moko y’abakongomani.Mbere y’uko ajya mu mutwe wa M23/RDF, Loger Lumbala yari perezida w’ishyaka rya Rassemblement des Démocrates Congolais (RCD/N) akaba n’umudepite mu nteko ishingamategeko ya Kongo naho Alidor Mutudi akaba yarabaye umunyepolitiki w’amashyaka akomeye ariyo UREC (Union pour la Reconstruction du Congo) na UNC (Union de la Nation Congolaise) mbere y’uko yiyegurira umutwe wa M23/RDF.

 

Amakuru veritasinfo ikura mubarwanyi ba M23/RDF ndetse no mu baturage ba Uganda aremeza ko abarwanyi ba M23/RDF bahungiye mu giturage cya Uganda bafite n’intwaro bahunganye kuko bo batagiye mu nkambi, ubu abo barwanyi bakaba bari kwiyegeranya kugira ngo bongere bashoze intambara mu gihugu cya Kongo bagaba ibitero shuma byo guhungabanya umutekano gusa ; abo barwanyi b’abatutsi ba M23/RDF bafite intwaro muri Uganda barakariye cyane abakongomani b’abahutu ngo kuko babagambaniye bakabahinduka bakanga kurwana bigatuma batsindwa urugamba , bafitiye kandi umujinya w’umuranduranzuzi Paul Kagame ngo kuko yabashutse , agatuma barwana nabi bikabaviramo gutsindwa ruhenu !


 

Ubwanditsi

 

 

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
W
<br /> Makenga nabere abandi urugero banga gukorana nabeza bagakorana na mashatani nka satani cg umurimbuzi mukuru Kagame(kagome) nayandi mashatani menshi akorana nawe nka kabarebe,<br /> janette na mushikiwabo biyemeje kunywa amaraso yabatuye Afrika cyane cyane abarda,abakongomani,abatanzania, abagande badafite inkomoko irda,abarundi cyane abahutu nabandi bishakiye kunywera<br /> amaraso. Nyamaze iri ni somo! sinye wahera.<br />
Répondre