Rwanda :Abanyapolitiki b’amasugi.

Publié le par veritas

http://img.ymlp339.net/mq4b_tn2.jpgHashize imyaka itari myinshi cyane mu ruhando rw’abatavuga rumwe na leta ya Kigali hadutse itsinda ry’abanyapolitiki biyita (mu mazina ya ruzungu) ko ari “nouvelle génération” cyangwa “new generation”. Ugenekereje mu rurimi rwa gakondo twabita «abanyapolitiki b’amasugi», cyane cyane ko batagira ipfunwe ryo kuvuga ko abababanjirije muri uwo mwuga bijanditse bidasubirwaho bakaba batagifitiwe icyizere cyo kuba hari ikiza bazanira Igihugu cyacu. Bati nimutureke twe tutigeze twiyanduza, twe tudafite icyasha, tubereke uko intama zambarwa.

Ayo masugi iyo uyitegereje usanga koko ari abantu bakiri bato batarageza ku myaka 50 y’amavuko. Abenshi muri bo babaye mu Rwanda nyuma y’amarorerwa yarugwiriye, bamwe ndetse baracyarurimo na n’ubu.

Mu magambo akunze kugaruka mu kibonezamvugo cyabo bagira bati « tugomba guhaguruka tugakosora amafuti yakomeje kuranga abarata inkovu z’umuringa ». Mu buryo butaziguye, birasobanutse ko intego yabo ari uguhambiriza bakuru babo bababanjirije mu kibuga.

Nyamara na none iyo urebye inkubiri n’ivogonyo rya bamwe muri bo, wibaza ahubwo niba hari intumbero ihamye bafitiye u Rwanda, cyangwa niba atari gusa ya politiki ya have mpage. Ntabwo mu by’ukuri bigaragara neza niba hari akarusho baba bafite. Bityo ababarebera bakaba ahubwo babagereranya na ya madini yadutse i Rwanda bamwe bise ay’inzaduka.  N’abo bagabo bamwe ntibatinya kubita Inzaduka, hari n’abadatinya rwose kubita Ibyaduka !

Ikindi gikomeye gikunze gutuma abantu babakerensa ni imyitwarire ya bamwe muri bo. Bati ese koko wayoboka umuntu wigize ikigirwamana nko ku gihe cya Kinani cyangwa cya Kim Il Sung. Ubwo baba babivugira ko uretse kuba barigize ba Perezida b’amashyaka bayobora, ahubwo bongeyeho agakeregeshwa biyita ba “Perezida Fondateri” nko mu gihe twari muri Rukumbi. Ibyo nabyo bitera kwibaza kuri abo bagabo, cyane ko benshi muri bo usanga basa nkaho bafite ipfunwe ryo kuba batarabasha kugira uruvugiro rubakwiye, no kugira pawa nk’uko babyifuza. Ikibazo cyabo gikomeye ni ukutagira ukwihangana. Bashaka amaronke y’ako kanya. Ntibazi ko abo barega kurata inkovu z’imiringa bamaze imyaka n’imyaniko bagerageza, bagasiza byakwanga bakimura ikibanza bakongera.

Ubanza ari ukujya duhora tubibutsa ko n’ubwo urubuga rwa politiki rufunguye ku barwanya leta ya Kagame bari hanze y’Igihugu, ntawe uzicara ngo ibintu byizane, ni ugutirima no gushinyiriza.

Cyakora jye aba banyapolitiki mfite icyo mbashimira, kandi sinshidikanya ko batazatinda kugira ubushishozi n’ubukoranabuhanga (professionnalisme), bapfa gusa kwirinda akateye mu banyarwanda ko guheza no gusuzugura.

Ikinshimisha cyabo kandi kimpa ikizere ni uko bahora bahamagarira abandi kwishyira hamwe bagatahiriza umugozi umwe. Cyakora byari kuba byiza iyo nabo batamera nka bakuru babo ngo bashinge amashyaka mashya kandi barasanze hari amashyaka ariho kandi bahuje intego muri rusange. Ariko nta rirarenga.

http://gakondo.com/files/uploads/2012/12/Urubyiruko-ngo-ntirushishikazwa-no-kuganira-n%E2%80%99abasaza-ngo-rubigireho-amateka2.pngBabinyemereye nabagira inama yo kudacika intege, kandi ntibababazwe ni uko  bakuru babo baba babasuzugura. Ntabwo mpamya ko ari ko bose babasuzugura, kuko nzi ko hari bamwe bagerageza gukorana nabo kandi n’ubu bagifite ubwo bushake. Gusa nabo ntibazagwe mu mutego wo kugira abo bakerensa, kuko kugira ngo politiki y’abatavugarumwe na leta ya Kagame igere ku musaruro ufatika, ni ngombwa ko nta n’umwe usigara inyuma.

Ikibazo ahubwo gikunze kuvuka ni icya “leadership”. Iyo bigeze kuri icyo gika niho bicika, ugasanga bamwe basizoye barwanira imyanya itanariho. Ibyo ariko si umwihariko w’abasaza, kuko n’abakiri bato bakunze kugira iryo rari. Twavuga ko bisa n’aho byabaye kamere ya benshi mu banyapolitiki.

Abanyapolitiki bacu rero ba “new generation”, kubera ko nzi ko batari basaya, bakaba bagifite gihana n’igaruriro, nibige uburyo bushya bwo gukora politiki, ntibakurikire gusa, ahubwo babe abahanzi, bige gutegura no guteganya, iby’imyanya babishyire ku ruhande, kuko n’ubundi imyanya irashakwa kandi iza ari uko hari intsinzi.

Kugira ngo babe imbarutso y’imikorere n’imitekerereze mishyashya, nibabe abahuza ba za “generations”. Bafite amahirwe kuko bari hagati ya “generations” ebyiri : iy’abarengura n’iy’abahinguka. Aha niho mbona bazavana ingufu nibashobora kuba ikiraro gihuza izo ngeri zombi z’abanyapolitiki. Ntibabereho gusa gupinga ibyo abababanjirije, no gushaka guhangana nabo, ahubwo biyumvishe ko bafite misiyo yo guhuza ingeri zose z’Abanyarwanda.

Bityo aho gukomeza kuba abanyapolitiki batagira inenge (b’amasugi) cyangwa badafite ubunararibonye (inzaduka), nibakore ku buryo ari ababyiruka, ari n’abasheshe akanguhe, bose babagana. Nibashishikarire kuba abahuza kandi babe n’abunzi. Ng’uko uko bazaba inararibonye n’inganzamarumbu.

Ni uko jye mbibona. Wowe urabibona ute ?

Jean de Dieu Tulikumana

Source : Akanyamakuru ka FDU-Inkingi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
4
I am seeking a freelancer that has the following qualities and experience: -An Educator/ k12 -Curriculum development -Charter School proposal and petition writing -Understands the charter school process from the beginning to end -Is interested in being a Board Member_ if in the San Bernardino County area -I have sample charter petitions.
Répondre
M

Merci beaucoup, kuri ibi byose ubwiye ayo masugi ya politiki. wabigize muri rusange kugirango nyiri amaso abone na nyiramatwi yumve , ariko niyo ugenda ubavuga mu mazina yabo ntacyo byari gutwara
kuko ibyo wavuze ni ukuri.nkeka ko abanyapolitiki bakera cyangwa baakuze , abo nyine amasugi yita ko bijanditse njye nemeza ko aribo badufatiye runini mugikora amahindura muri
politiki.birumvikana ko ba moso- ndyo  bagomba kwimwa amatwi ariko abandi tugomba gufatanya nabo. dore umugani
ngiye gucira ayo masugi:

- UCA MU ISHYAMBA UTAZI UGACA INKONI UTAZI

merci!!!!!

Répondre