Riek Machar arashinja Uganda kuba yateye Sudani yepfo, ibyo bikaba byahagaritse ibiganiro!

Publié le par veritas

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH399/mig_305581230-99bc2.jpgMu gihe hari hategerejwe ko ibiganiro biri kubera muri Etiyopiya bihuje impande zombi zihanganye muri Sudani yepfo bigera ku mwanzuro wo guhagarika imirwano ; igihugu cya Uganda kirashinjwa n’abarwanyi ba Dr Riek Machar kugaba igitero cya gisilikare ku gihugu cyabo muri gahunda  yo gushyigikira perezida uriho Salva Kiir.

 

Leta ya Uganda yanze gukura ingabo zayo mu gihugu cya Sudani yepfo kuwa gatatu nkuko yabisabwaga, ahubwo ikaba yaroherejeyo izindi ngabo nyinshi ejo kuwa kane taliki ya 09/01/2014 zitwaje ibimodoka by’intambara kabuhariwe n’indege 4 z’intambara. Uganda iravuga ko imaze gufata ahantu hangana n’ibirometero 150 biyihuza n’umurwa mu kuru wa Sudani yepfo ariwo Juba kugira ngo ishobore gutahura abaturage bayo b’abagande bagotewe mu mirwano iri muri icyo gihugu. Uganda irahakana ko itaje gufasha perezida Salva Kiir mu mirwano.

 

Ibyo bisobanuro bya Uganda ntabwo byanyuze uruhande rw’ingabo zirwanya ubutegetsi bwa Sudani yepfo, uyoboye intumwa zo kuruhande rwa Dr Riek Machar mu biganiro biri kubera Addis Abeba, yavuze ko igihugu cya Uganda kije kuba imbogamizi zo gutuma ibiganiro hagati y’impande zombi bidakomeza, yavuze ko atumva uburyo Uganda iri mu muryango w’ibihugu bya IGAD ugomba guhagararira ibiganiro,uganda yo yiyemeza gutera Sudani yepfo,Taban Deng uyoboye izo ntumwa za Riek Machar akaba yavuze ko ibiganiro bigomba guhagarara bigakomeza ariko ingabo za Uganda zimaze kuva kubutaka bw’igihugu cya Sudani yepfo.

 

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH367/arton46487-6165e.jpgUbwo perezida Museveni wa Uganda yakoreraga urugendo rwe i Juba,yavuze ko atumva impamvu ingabo za Riek Machar zidashaka guhagarika intambara, Museveni akaba yarateye ubwoba ko niba Machar adahagaritse intambara Uganda izajya kumwishakira ikamufata ku ngufu ! Riek Machar nawe yavuze ko nafata Sudani yepfo azajya gushaka Museveni wigize akaraha kajyahe mu karere kose ! Kugeza ubu ingabo za Riek Machar zafashe uturere n’imijyi bikungahaye kuri peteroli, ingabo za leta ya silva Kiir zifashijwe n’ingabo za Uganda , u Rwanda na Sudani ya ruguru zananiwe kugaruza utwo turere ingabo za Riek Machar zafashe !

 

Umuryango w’abibumbye uravuga ko ubu ibihumbi birenga 200 by’abaturage bimaze kuva mu byabo kandi imirwano iracyakomeje , igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika kikaba cyarasabye ko Silva Kiir agomba gufungura imfungwa 11 za politiki kugira ngo haboneke agahenge k’intambara kandi ibiganiro bikomeze ariko Amerika ikaba ivuga ko ntabimenyetso yabonye byerekana ko Dr Riek Machar yashatse guhirika ubutegetsi bwa Silva Kiir nkuko we abivuga. Amerika kandi isanga igomba kwirinda kugira uruhande na rumwe ibogamiraho ikaba irimo ishaka igihugu yafashaka kugirango cyohereze ingabo zacyo muri Sudani yepfo zijye kurwana ku nyungu z’Amerika kuko idashaka ko ubutegetsi bw’icyo gihugu bugwa mu maboko y’intagondwa z’abayisilamu bo mu majyaruguru aho Dr Riek Machar akomoka, birashoboka ko igihugu cya Uganda cyaba cyaragabye igitero cya gisilikare muri Sudani yepfo kibifashijwe mo n’Amerika kugirango Uganda ijye kurwana ku nyungu z’Amerika !

 

Ubwanditsi.

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article