RDC-Rwanda: Ministre Didier Reynders arasaba ko ibihugu byose byakwishyira hamwe mugufatira ibihano u Rwanda !

Publié le par veritas

Didier-copie-1.png« Numvise itangazo rivuga ko igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika ko zafashe icyemezo cyo guhagarika imfashanyo y’ibihumbi 200 gusa by’amadolari, ndibwira ko icyemezo nkicyo nta gitutu giteye u Rwanda » ayo ni amagambo ya Ministre w’intebe wungirije akaba na ministre w’ububanyi n’amahanga w’igihgu cy’Ububiligi Bwana Didier Reynders yavugiye i Lubumbashi kuwa kane taliki ya 13/08/2012 ubwo yari amaze kubonana na Perezida wa Congo Joseph Kabila.

 

Uwo munyacyubahiro w’Umubiligi arasanga ibihano byo guhagarika imfashanyo ibihugu bifatira Leta ya Kagame bigomba kubanza kunguranwaho ibitekerezo n’ibihugu byibumbiye mu muryango w’Ubumwe bw’Iburayi cyangwa se uwabibumbye kugira ngo bigire ingufu ! Ministre Reynders abivuga muri aya magambo « Njyewe ndifuza gukorana n’imiryango y’ibihugu byibumbiye hamwe,kugirango niba hari ibyemezo bifashwe, byubahirizwe n’ibihugu byose by’Uburayi cyangwa umuryango w’abibumbye, ibyemezo bifashwe n’ibihugu ku buryo bwihari bishobora kuba amagambo gusa ».

 

Muntangiriro z’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka , igihugu cya leta zunze ubumwe z’amerika cyafashe icyemezo cyo guhagarikira u Rwanda inkunga y’ibihumbi 200 by’amadolari yagombaga guhabwa ishuri rikuru rya gisilikare, icyo cyemezo ikaba yaragifashe bitewe na raporo yakozwe n’impuguke z’umuryango w’abibimbye zishinja u Rwanda mu gikorwa cyarwo cyo gutera inkunga umutwe wa M23 urwanira muri Congo muri kivu y’amajyaruguru. Ibindi bihugu birimo Ubwongereza, Ubuholandi, Ubudage na Suède byakurikije urugera rwa leta zunze ubumwe z’Amerika nabyo bihagarika igice kimwe k’inkunga byateraga u Rwanda.

 

Ministre Didier Reynders we asanga ibiganiro ariyo nzira yo guhagarika intambara muri Kivu y’amajyaruguru ; abivuga muri aya magambo : « Muri iki gihe twashyira imbere ibiganiro nkuko ibihugu byose byo mu karere k’ibiyaga bigari byabigaragaje mu nama yabyo i Kampala. Nakwibutsa ko abakuru b’ibyo bihugu bashyize umukono ku nyandiko bahuriyeho bose ; ari perezida Kabila ari Perezida Kagame ari na bagenzi babo biyemeje gushyiraho umutwe w’ingabo mpuzamahanga udafite aho ubogamiye ugomba kugarura amahoro mu karere ».

 

Mu byumweru 2 biri imbere hateganyijwe indi nama izahuza abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari i Kampala kugirango banononsore umushinga wo gushyira ho umutwe w’ingabo zidafite aho zibogamiye nkuko byemejwe mu nama y’abaministre b’ingabo b’ibyo bihugu yateraniye i Goma. Uwo mutwe w’ingabo ugomba kurwanya umutwe wa M23, FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro iri muburasirazuba bwa Congo kandi ukajya kumupaka w’u Rwanda na Congo. Inama y’abaministre b’ingabo yatanze icyifuzo cy’uko ibihugu by’u Rwanda, u Burundu ,Uganda na Congo bitakohereza abasilikare babyo muri uwo mutwe. Mu kiganiro Kabila yagiranye n’abanyamakuru mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2012 yavuze ko agomba kurwanya umutwe wa M23 akoresheje inzira zose zishoboka yaba politiki, igisilikare, dipolomasi cyangwa byose uko ari 3 abifatanyije !

 

Guhera mu kwezi kwa Gicurasi 2012 ingabo za Congo zihanganye n’umutwe wa M23 umaze gufata uduce tutari duke muri kivu y’amajyaruguru , yaba ONU, Congo n’imiryango idaharanira inyungu za leta (ONG) biremeza ko uwo mutwe wa M23 washinzwe n’u Rwanda ukaba unafashwa n’u Rwanda muri byose ; uwo mutwe usaba ko amasezerano yo mu 2009 yakobahirizwa yose , abagize icyo gisilikare cya M23 bagashyirwa mu ngabo za Congo no mu myanya ya politiki ! Ibyifuzo by’uwo mutwe ariko bikomeje kuba urujijo kuko n’ubundi abagize uwo mutwe barimo bikura mu ngabo za Congo no mu myanya ikomeye bari bafite guhera 2009!

 

Amagambo ya Ministre Didier Reynders agaragaza ipfunwe !

 

Byarasakujwe cyane kandi nanubu biracyavugwa ko igihugu cy’Ububiligi kitwaye nabi cyane muri iki kibazo cy’intambara ya Congo kuburyo abantu benshi bemeza ko uyu ministre w’ububiligi yaba ari icyitso cya Kagame nabamwe mu batagetsi ba Congo bifuza ko intara ya kivu ikomeza kuba isibaniro ry’intambara maze u Rwanda rugakomeza gusahurira ibihugu bikomeye biruri inyuma umutungo rusahura muri Congo.

 

Uyu mu ministre w’ububiligi akaba yaratewe ipfunwe n’uko raporo zirimo ibimenyetso simusiga bishinja u Rwanda byashyizwe ahagaragara , ibihugu by’inkwakuzi bigahita bihagarika imwe mu nkunga byateraga u Rwanda , Ububiligi nk’igihugu cyakolonije u Rwanda na Congo kandi kizi kuburyo buhagije amateka y’ibyo bihugu n’intandaro y’umutekano muke mu karere kikaba cyararuciye kikarumira ! Ahubwo urabona uyu mu ministre w’Ububiligi asa nuwatunguwe n’uko ibindi bihugu byafashe icyemezo cyo guhagarika inkunga bitagishije imitima inama !

 

Ko avuga se ngo azakurikiza icyemezo ngo cyumvikanweho n’ibihugu byose muguharagika imfashanyo ku Rwanda, ibyo bihugu bijya kwemerera u Rwanda imfashanyo byabanje kubijyaho inama ? Bitewe ni uko uyu mu ministre azi neza ko iyo nama itazabaho, arashaka kubwira abacongomani ko ntacyemezo cyo guhagarika inkunga y’ububiligi ku Rwanda kizigera gifatwa ! Kubera imyitwarire y’Ububiligi ku gihugu cya Congo, amakuru veritasinfo ifite ni uko uyu ministre Didier atakiriwe neza muri Congo, ndetse ngo mu gihe cyo kubonana na Kabila akaba yarategereje igihe kirekire ari inyuma y’urugi kugira Kabila ashobore kumwakira ! Uyu mu ministre w’Ububiligi biteganyijwe ko azanyura i Kigali avuye muri Congo mbere yo kugaruka mu Bubiligi !

 

Tuzakomeza tubakurikiranire aya makuru yo mukarere !

 

 

 

Source : Radio okapi

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article