RDC: RURAMBIKANYE HAGATI YA RDF NA FDLR I WALIKARE-RUTCHURU

Publié le par veritas

Amakuru ava iyo za Walikare-Rutchuru-Masisi aratumenyesha ko inkotanyi ziri gupfa nk'ibimonyo byanyagiwe n'urubura !!!!!

 

Ahari yenda hari abibwira ko ndi gushyushya imitwe cyangwa ndi kuvuga igihuha, OYA !!! Ni ukuri kw'impamo inkotanyi zomotse ari nyinshi muri CONGO mu minsi mike ishize(zomokaga n'injoro),na nubu zicyomoka.Izikubitiro rero zacakiranye n'abahungu ba FDLR mu bice binyuranye uhereye za Kichanga.Ubwo zuburaga imirwano zirasa hari abahungu ba FDLR baguye muri embush ariko birwanaho nubwo hatabuze ibitambo.Nyuma yaho rero rwarambikanye maze abana ba FDLR bacyereye urugamba baha isomo rikomeye izo Nkotanyi ku bulyo imirambo myinshi bayomokanye mu Rwanda n'injoro naho inkomere nyinshi ubu zuzuye mu bitaro binyuranye bya GOMA.Zatezwe nazo imitego ya rugonda ihene ntizarabukwa pe!
Umukongomani twavuganaga yambwiraga ko ari inkomere za FARDC ariko ababikurikirana hafi bazi ko harimo n'inkotanyi ziyoberanyije nkuko byumvikanyweho hagati ya Kagame na Kabila ,ndetse na ya nama Kabarebe aherutsemo Kinshasa na mugenzi we wa Congo ndetse n'abagaba b'ingabo b'ibihugu byombi. Intamabara rero irakaze nubwo itaragera mu gace kanini ka za Rubero na Beni. FDLR n' abo bafatanyije nka FPLC beretse ziriya nkotanyi ko zibeshya cyane kandi zirota ku manywa. Ibi mbabwira ni impamo,ni ukuri kwuzuye pe !!!Ufite umuntu we muri FDLR yamutelefona cyangwa akibariza abaturage batuye za Masisi,Rutchuru,Walikare yewe ndetse na hariya i Goma barababwira uko ibintu bimeze nubwo zo zahisemo kubiceceka mais bazabihisha kugeza lyali ?

 

 

Habibu

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article