RDC-M23: Intumwa za Leta ya Congo mu mishyikirano na M23 zateye utwatsi icyifuzo cya Uganda cyo gusuzuma ibibazo bya politiki ya Congo!
Imishyikirano hagati ya M23 na leta ya Congo ikomeje kudindira. Inyeshyamba za M23 zirashaka ko leta ya Congo yemera ko bajya impaka ku bibazo byo kugabana ubutegetsi n’ibindi bibazo birebana na politiki, muri make M23 irashaka ko hajyaho leta y’inzibacyuho muri Congo igomba gutegura andi matora nk’uko byagenze mu gihugu cya Centrafrique.
Icyo kifuzo cya M23 intumwa za leta ya Congo muri iyo mishyikirano i Kampala ntizigikozwa. Uyu munsi umuhuza(leta ya uganda) yakoze amatsinda abiri , buri tsinda rikaba rigizwe n’umubare ungana w’intumwa za leta ya Congo na M23 ; itsinda rimwe ryagombaga kwiga kubibazo bijyanye n’umutekano naho irindi tsinda rikiga kubibazo bya politiki n’imibereho myiza y’abaturage.
Ubwo buryo bw’imikorere intumwa za leta ya Congo zahise zibutera utwatsi ! Zavuze ko kwiga ibibazo bya politiki bivuga guhungabanya inzego za leta ya Congo iriho muri iki gihe. Intumwa za leta ya Congo zikaba zavuze ko zitaje i Kampala mu kibazo cyo gusesengura imiyoborere ya Congo ahubwo ko hagomba kwigwa ku bibazo byanditse M23 yatanze ivuga ko aribyo byatumye ifata intwaro.
Kubera iyo mpamvu igihugu cya Uganda nk’umuhuza cyabaye ngombwa y’uko gishakisha ubundi buryo bwumvikanyweho n’impande zombi zihanganye z’uko ibiganiro bigomba gukorwamo. Byari biteganyijwe ko imishyikirano ya leta na M23 irangira none ku italiki ya 31 mutarama 2013 ariko urebye uko ikibazo kifashe hagomba kuziyongeraho indi minsi myinshi kugira ngo impande zombi zishobore kugera kumwumvikano.
Veritasinfo.fr