RDC: Ingabo za ONU muri Kongo zihangayikishijwe n'uko abarwanyi benshi muri icyo gihugu bari gushyira intwaro hasi !

Publié le par veritas

http://downloads.unmultimedia.org/photo/medium/520/520975.jpgIbyumweru bimaze kurenga 2 umutwe wa M23/RDF utsinzwe burundu intambara  mu duce wari warigaruriye muri Kivu y’amajyaruguru, iyo akaba ari intsinzi idasanzwe kuri leta ya Kabila, ariko ntibihagije kuko hari indi mitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Kongo irenga 40 ;igishimishije ni uko kuva umutwe wa M23/RDF watsindwa ,ubu abarwanyi benshi bo mu mitwe inyuranye iri muburasirazuba bwa Kongo bari kurambika intwaro hasi uko bwije uko bucyeye bakishyira mu maboko y’ingabo za Kongo ; umenya akazi kazaba gake cyane kuri FARDC ko kurwanya iyo mitwe kuko leta ya Kongo yari yayihaye italiki ya 30/11/2013 kugira ngo abo barwanyi bose babe bashyize intwaro hasi ku neza ! Igitangazo ni uko icyo gikorwa cyo kurambika intwaro hasi kuri abo barwanyi gihangayikishije ONU !

 

Nk’uko amakuru atangwa na radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI abyemeza,abayobozi b’uturere two muri Kivu baremeza ko guhera muntangiriro z’uku kwezi , abarwanyi barenga 1400 bamaze gushyira intwaro hasi,maze bakishyira mu maboko y’ingabo za Kongo ; abo bayobozi bakaba bavugako abahoze mu mutwe wa M23/RDF bishyize mu maboko y’ubuyobozi bagera kuri 400, abandi barwanyi benshi mubasigaye bashyize intwaro hasi bakaba babarirwa mu mitwe ya Nyatura na APCLS.

 

Abarwanyi ba Nyatura n’APCLS bemeza ko bamaze igihe bifatanya n’ingabo za Kongo mukurwanya umwanzi, abo barwanyi bakaba bemeza ko bafashije ingabo za Kongo FARDC mukugaba ibitero bikaze ku mutwe wa M23/RDF mu duce twa Rutshuru na Kiwanja, abo barwanyi bakaba bemeza ko bagiranye amasezerano na leta  ya Kabila ko nibamara gutsinda M23/RDF bazagororerwa kwinjizwa mu ngabo z’igihugu cya Kongo ntamananiza. Ni ubwo abo barwanyi bamaze gushyira intwaro hasi ari benshi, ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri i Goma , ziremeza ko abarwanyi zifite mu maboko yazo bagera kuri 200 gusa kandi abenshi muribo akaba ari abahoze ari abarwanyi ba M23/RDF.

 

N’ubwo icyo gikorwa cyo gushyira intwaro hasi kw’abarwanyi bo mu mitwe inyuranye gifatwa n’abantu benshi nk’ikizere cyo kugarura amahoro n’umutekano muburasirazuba bwa Kongo , umuryango w’abibumbye wo ufite impungenge z’icyo gikorwa. Umuryango w’abibumbye ONU utewe impungenge z’uko abo barwanyi bari gushyira intwaro hasi ari benshi kandi umubare w’abakomeje gushyira intwaro hasi ukaba uzakomeza kwiyongera kurushaho niba ingabo za Kongo zitangiye ibikorwa byo kurwanya abakinangiye mugutanga izo ntwaro. Leta ya Kongo yagiye igaragaza ibyemezo binyuranye byo kwambura intwaro no guha inkunga inyuranye yo gusubiza mubuzima busanzwe abarwanyi bo mu mitwe inyuranye iri muburasirazuba bwa Kongo bazashyira intwaro hasi; ariko umuryango w’abibumbye usanga mu byukuri nta nyandiko nimwe leta  ya Kongo yakoze cyangwa ngo igaragaze ingamba zihamye z’uko izagenza abarwanyi bazashyira izo intwaro hasi.

 

http://www.lecongolais.cd/wp-content/uploads/2012/09/Mai-Mai-6.jpgKubera izo mpamvu, ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO ziri mu burasirazuba bwa Kongo zifite impungenge zikomeye kuko zigomba gucumbikira no kugaburira abo barwanyi bose bazashyira intwaro hasi kandi izo ngabo zikazabashakira icyo bazakora mu minsi iri imbere nko kubategurira amahugurwa cyangwa kubashakira akazi!

 

Umuryango w’abibumbye ukaba ufite amakuru yizewe neza y’uko leta  ya Kongo ifite gahunda yo kozohereza abahoze ara barwanyi muri iyo mitwe bagera 1600 mu ntara ya Equateur iherereye muburengerazuba bwa Kongo ku birometero 800 uvuye i Goma, ONU ikaba isanga icyo gikorwa kibangamira uburenganzira bw’abo barwanyi. Umuryango w’abibumbye wagaragaje kenshi mu manama no mu byemezo binyuranye ko ushyigikiye igihugu cya Kongo mu kugarura umutekano muburasirazuba bwacyo,ariko hari igihe byagaragaragako ibikorwa by’ingabo za ONU muri icyo gihugu birimo guhuzagurika , ibyo byagaragaye igihe M23/RDF yafataga umujyi wa Goma kandi wuzuyemo ibihumbi 17 by’ingabo za ONU zivuga ko ziri kurwanya M23/RDF.

 

Hari igihe kimwe abaturage i Goma bagiye mu muhanda basaba ingabo za ONU kujya kurugamba zigafasha ingabo za Kongo kurwanya M23/RDF zaba zitabikoze zikava muri Kongo ! None aho M23/RDF itsindiwe, ONU niyo itangiye gutera hejuru ko itewe impungenge n’uko abarwanyi ngo batangiye gushyira intwaro hasi ! Ni uko se koko ONU ntabushobozi ifite bwo gutunga abo barwanyi cyangwa ni uko ibona akazi kagiye gushira muri Kongo ? Iyi ONU se niyo Kagame yacungiraho ko izamurwanyiriza FDLR kandi n’abarwanyi biyemeje gushyira intwaro hasi bitari kuyishimisha ? Ko ONU ariyo yashyigikiye Kongo mu kwamagana ikifuzo cya M23/RDF cy’uko abarwanyi bayo batajyanwa muzindi ntara,ubu noneho bigenze bite kugira ngo itangire kuvuga ko itewe impungenge z’uko Kongo izajyana abahoze ari abarwanyi muri Equateur ? Umenya koko ibyo General de Gaulle wayoboraga igihugu cy’ubufaransa yavuze kuri ONU ari ukuri ! Yagize ati « ONU c’est le machin ( ONU ni igikoresho).


 

Ubwanditsi  

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article