RDC: Abakongomani bari murujijo! umutwe wa M23 uri kuzanzamuka bakibaza impamvu ingabo za Congo zahagaritse ibitero kuri M23!

Publié le par veritas

http://www.jeuneafrique.com/photos/AFP/photo_1353957463226-1-0.jpgKu mpamvu zitarasobanuka neza ingabo za Congo zahagaritse ibitero ku mutwe wa M23 kandi byari bimaze kugaragara ko uwo mutwe ufite intege nke cyane kurugamba. Muri icyo gihe cy’imirwano (guhera taliki ya 14/07/2013) ubwoba bwari bwarafashe abarwanyi ba M23 n’ibihugu bishyigikiye uwo mutwe aribyo u Rwanda na Uganda byateraga hejuru bisakuza cyane ko ingabo za Congo zifashwa n’umutwe wa FDLR,akaba ariyo mpamvu ingabo za Congo zagaragazaga imbaraga zidasanzwe ku rugamba ! Muri iki gihe ingabo za Congo zahagaritse imirwano ubwoba bufitwe n’abaturage b’abakongomani ni bwinshi, abo baturage bari gutunga agatoki umuryango w’abibumbye wa ONU bawushinja kuba warabujije ingabo za Congo gukomeza urugamba rwo kwirukana M23.

 

Nyuma y’aho ingabo za Congo zihagarikiye imirwano kuburyo budasobanutse n’integuza ingabo za ONU zatanze ku mutwe wa M23 y’amasaha 48 ikaba yarateshejwe agaciro, ibyo byatumye muri iki gihe umutwe wa M23 uri kuzanzamuka kuko ibitero by’indege n’ibyo kubutaka by’ingabo za Congo byari byarayihahamuye (M23). Kubera ibyo bitero bikaze n’imbaraga zidasanzwe ingabo za Congo zakoresheje byatumye abarwanyi benshi b’abakongomani bari mu mutwe wa M23 bata urugamba ubu bakaba barigendeye ! Muri iki gihe umutwe wa M23 ukaba ugizwe hafi ni 100% by’abarwanyi b’abanyamahanga ! Iyo ingabo za Congo zikomeza ibitero kuri M23, muri iki gihe tugezemo uwo mutwe uba warasenyutse kera !

 

Amakuru dukesha abakurikiranira hafi imirwano muri Congo , aremeza ko umutwe wa M23 wagize amahirwe yo guhabwa agahenge n’ingabo za Congo ,ubu ukaba wararangije kubona inkunga uhabwa n’u Rwanda na Uganda, ukaba warabonye n’akanya ko kohererezwa izindi ngabo zivuye muri ibyo bihugu ; kuba kandi ingabo za Onu zarashyizeho akarere katarangwamo intwaro kangana na Km 20 byatumye umutwe wa M23 ubona uburyo witegura neza intambara mu turere uwo mutwe ugenzura kuko uzi neza ko nta mirwano iri kuhabera ! Ubu M23/RDF ikaba yararangije gukora igishushanyo mbonera cyo kugaba igitero ku mujyi wa Goma no kuwigarurira !

 

Abakurikirana amakuru y’urugamba , bemeza ko umutwe wa M23/RDF warangije kuzana intwaro zigezweho zo kuwufasha urugamba ukurikije uko imirwano yo mubyumweru bishize yagenze,ubu ukaba warafashe n’ingamba zo gukosora amakosa yatumaga utsindwa ! Abakongomani ubu bari kwibaza icyaba kihishe inyuma y’impamvu ingabo za ONU zitarwanya M23, baribaza icyahagaritse ingabo zabo ntizikomeze urugamba, baribaza icyo umunyamabanga mukuru wa ONU yavugiye i Naïrobi mu nama y’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari,baribaza impamvu umutwe wa M23 uvuga ko ngo leta  ya Congo yanyuze ku masezerano bemeranyijwe kandi kuva uwo mutwe witwaga CNDP utarigeze wubahiriza nagato amasezerano wagiranye na leta yaba aya politiki n’aya gisilikare kugeza ubu !

 

Abakongomani barasanga kuva ku masezerano yo kuwa 23/03/2009, icyemezo cya ONU cya 2098,  kugera ku masezerano y’Addis Abeba yo kuwa 24/02/2013, igihugu cya Congo cyaragiye kibeshywa ; leta  ya Congo ikaba yarahaye umutwe wa M23 n’ibihugu biwufasha amahirwe menshi cyane ; muri ibyo byose inyiturano kuri leta ya Congo ikaba ubugambanyi buvuye mu mpande zose !

 

Abakongomani baribaza niba umutwe wa M23 ugomba kurwanywa cyangwa niba ari umutwe ugomba gukorana na Leta  ya Congo n’ingabo za ONU (Monusco) ; abakongomani bakaba bakeneye ko urwo rujijo rwavaho mu nzego zose !

 

 

Source : direct.cd

 

 

 

 

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
Y
<br /> Ni nde wabagize abavugizi ba Kongo? Murarushye!<br />
Répondre