Prezida Kagame w’u Rwanda, mu Ba Perezida 7 bo muri Afurika, Biyemeje Guhotora itangazamakuru.
Itariki ya 3 Gicurasi ngarukamwaka, ni umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru. Nk’uko bisanzwe, Umuryango mpuzamahanga uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru, RSF nawo ntiwacecetse, wagaragaje amafoto y’ Abaperezida bashyize itangazamakuru mu kagozi mu bihugu byo hirya no ku isi . Ifoto y’Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame ntihatangwa, ibagaragaramo. Ari mu Baperezida 38 bimitse iterabwoba mu itangazamakuru mu rwego rw’isi. Ndetse akaba no mu Baperezida 7 muri Afurika bahotora ubwisanzure bw’itangazamakuru. RSF igaragaza ko muri Afurika , Perezida w’u Rwanda atahiriza umugozi umwe n’uwa Gambiya , uwa Eritereya, uwa Gineya Ekwatoriyari, uwa Zimbamwe, uwa Swazilande ndetse n’umutwe wa Al-Shabaab wo muri Somaliya.
Ivuga kuri Perezida w’u Rwanda, RSF, yamuhaye iyi nyito”Isura ya Perezida Kagame, Perezida w’u Rwanda-ubangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru.” Yerekanye ko ari muremure, mu ndorerwamo ntoya z’umunyabwenge, yambara neza. Iyo umuntu amurebye abona ko ari umunyapolitki wo muri ibi bihe, n’ubwo yahoze ari inyeshyamba, ukoresha cyane ikoranabuhanga rya internent. Wahisemo inzira y’ubwiyunge nyuma ya jenoside yo muri 1994 nyamara imufasha mu kuniga abatavuga rumwe nawe. Yafashe igihugu mu 1994, aba Perezida muri 2000 arongera aratorwa muri 2010. Avuga nabi igihe cyose abanyamakuru akagereranya itangazamakuru rimunenga nka Radiyo RTLM.
RSF ikomeza igaragaza ko mu gihugu cyiyoborwa na Kagame, buri mwaka abanyamakuru bo mu Rwanda bananirwa gukorera muri uwo mwuka, aho badahumeka, bagahitamo iy’ubuhungiro. Perezida Kagame ntacyo biba bimubwiye. Kuri we, abo banyamakuru abita “Abacanshuro” n’”indashoboye”.
K’u Rwanda kandi, RSF yibutsa ko mu ntangirro z’umwaka wa 2011, abanyamakuru babiri b’abagore mu Rwanda bakatiwe imyaka 17 n’7 y’igifungo kubera kumunenga. Muri kamena mu mwaka wa 2010, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi Jean Leonard Rugambage yiciwe I Kigali kubera icukumbura yakoraga ku nzego z’ubutasi z’u Rwanda ku iraswa ry’umusirikare mukuru w’u Rwanda uba mu buhungiro. Ibitutsi, kwivanga mu buzima bwite bw’abandi, gukoza isoni umukuru w’igihugu nibyo buri gihe minisiteri y’itangazmakuru kimwe n’inama nkuru y’itangazamakuru bitwaza mu guhoza ku nkeke abanyamakuru. RSF isoza igaragaza ko mu Rwanda bashyizeho amananiza mu gutangiza ikinyamakuru aho nyiracyo acibwa akayabo katagira ingano.
N’ubwo RSF yashyize ku karubanda abayobozi batandukanye bo mu mpande enye z’isi biyemeje guhotora itangazamkuru, ikinyamakuru Umuvugizi cyabasomeye ibijyanye n’u Rwanda rwonyine . Aho mu karere k’Afurika y’iburasirazuba icyo gihugu aricyo cyonyine gifite isura igayitse mu kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru. Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame akaba amaze igihe cyitari gito kuri urwo rutonde. Ukaba wagira ngo yiyemeje kurugumaho kuko muri icyo gihugu ubwisanzure bw’itangazamakuru bubarizwa kure nk’ukwezi.
(source: Umuvugizi)
Kyomugisha .Kampala.