Politiki: u Burundi burashaka guhiga Kenya muri demokarasi !

Publié le par veritas

http://www.rfi.fr/sites/filesrfi/imagecache/rfi_43_large/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/000_Par3171723_0.jpgKuri uyu wa gatatu taliki ya 13 werurwe 2013 nibwo hashojwe ibiganiro byahuzaga abanyepolitiki bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi hamwe n’ishyaka riri kubutegetsi, muri ibyo biganiro abanyepolitiki bahunze u Burundi bakaba bari babitumiwemo.

 

Ibyo biganiro byabereye mu biro by’umuryango w’abibumbye (ONU) i Burundi binayoborwa n’intumwa z’uwo muryango wa ONU. Ibyo biganiro byarangiye hashyizweho umukono ku masezerano yo gukora amatora adafifitse kandi azira umuvundo mu mwaka w’2015. Mu byukuri uwo mwanzuro wafashwe ukaba werekana intabwe ikomeye u Burundi buri gutera mu rwego rwo kugana inzira ya demokarasi.

 

Ibyo biganiro byamaze iminsi 3 birimo impaka zishyushye, ibyo biganiro byibanze kubibazo rusange ; ababirimo bagerageje kubonera ibisubizo ibibazo byose bishobora kuvuka mu matora yo mu mwaka w’2015.Basuzumiye hamwe amategeko azagenga amatora,uko urupapuro rw’itora ruzaba rumeze, gushyiraho urwego rwo gukemura impaka zivutse mu matora no guhuriza amatora yose hamwe agakorwa  mu munsi umwe ; abari kubutegetsi n’amashyaka atavuga rumwe nayo, basuzumye ibyo bibazo byose kugira ngo birinde akajagari n’urwikekwe rwatumye amatora yo mu mwaka w’2010 muri icyo gihugu ataragenze neza.

 

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryitwa MSD riyoborwa na Bwana Alexis Sinduhije(ugaragara ku ifoto y’iyi nkuru) wabaye n’umunyamakuru nyuma akaza guhunga yagize ati : « intego y’ibi biganiro ni ukugirango tugire amategeko twumvikanaho, ibyo bikaba byakozwe ariko ntibihagije kuko turacyari mu ntangiriro ».

 

Intangiriro y’ibiganiro byaguye :

 

Aho ibintu bigeze , leta y’u Burundi niyo igomba gutegura gahunda y’ibiganiro byaguye bya politiki bihuje amashyaka yose atavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’amashyaka ari mubutegetsi. Leta y’u Burundi yiyemeje gushyiraho bidatinze iyo gahunda y’ibiganiro ifatanyije n’abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi nk’uko byatangajwe na ministre w’ubutegetsi mu Burundi Bwana Edouard Nduwimana.

 

Ministre yemeje ko ibiganiro nk’ibi bya politiki bizakomeza mu minsi iri imbere kandi bikagurwa kugira ngo bitazagira ishyaka na rimwe biheza kandi ibyo byose bigakurikiranwa kuburyo bw’umwihariko n’umuryango w’abibumbye wa ONU ndetse n’imiryango nterankunga kimwe n’abashoramari b’igihugu cy’u Burundi ; kuko iyo miryango yose niyo izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo bizaba bivuye muri ibyo biganiro.

 

 

Source : RFI.  

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article