Perezida Paul Kagame agiye gukurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga ku byaha by’intambara bikorwa n’umutwe wa M23 !

Publié le par veritas

Ubwo Kagame atangiye gushyirwa mu majwi n'Abanyamerika, intangiriro y'amaherezo iraje !

Leta zunze ubumwe z’Amerika zamenyesheje perezida w’u Rwanda ko guha intwaro udutsiko dukomeje kumena amaraso muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo bizamuviramo gukurikiranwa mu butabera.

Umukuru w’ibiro bya Leta zunze ubumwe z’Amerika bishinzwe ibyaha by’intambara, Stephen Rapp, yaburiye abategetsi b’u Rwanda, harimo na Perezida Paul Kagame ubwe, ko Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rushobora kubakurikirana kubera ko baha intwaro imitwe iregwa kumena amaraso mu gihugu cya Kongo.

Stephen Rapp ukuriye ibiro by’Ubutabera Mpanabyaha Mpuzamahanga muri Amerika yatangarije ikinyamakuru the Guardian ko bariya bategetsi bazakurikiranwaho ubufatanyacyaha ku nkunga batanga ndetse  no kuba ibyitso mu byaha byibasira inyoko muntu mu gihugu cy’igituranyi. Ibyo byaha bisa n’ibyakozwe n’uwahoze ategeka igihugu cya Liberia, Charles Taylor, uherutse gukatirwa imyaka 50 y’igifungo mu kwezi kwa gatanu gushize.

Bwana Rapp aburiye Paul Kagame nyuma y’uko raporo y’Umuryango w’Abibumbye ishinja u Rwanda kuba ruri inyuma y’agatsiko kiyise M23 kakaba karayogoje uburasirazuba bwa Kongo ndetse kagakura ibihumbi amagana by’abaturage mu bya bo.

Ako gatsiko kayobowe na Bosco Ntaganda bita Kirimbuzi (the Terminator), hakaba hashize imyaka itandatu uyu ashinjwe ibyaha by’intambara n’urukiko mpuzamahanga birimo no kurwanisha abana bato. Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ishinja u Rwanda kuba ari rwo rukingira ikibaba Ntaganda ngo adafatwa.

Biturutse kuri raporo y’Umuryango w’Abibumbye, ku wa gatandatu ushize ni bwoLeta y’Amerika yavuze ko ihagaritse imfashanyo ya gisirikare yageneraga u Rwanda.

Guhagarika imfashanyo ku Rwanda ndetse n’aya magambo ya Bwana Rapp bigaragaza ko ibintu byafashe indi sura ku birebana n’inkunga Abanyamerika bari basanzwe bagenera u Rwanda kubera inkomanga baterwaga n’uko umuryango mpuzamahanga utatabaye igihe mu Rwanda habaga itsembabwoko n’itsembatsemba.

Uyu Rapp wigeze kuba umushinjacyaha mukuru w’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ni na we watangije iburanishwa rya Charles Taylor ku byaha yakoze nka perezida wa Liberia ubwo yateraga inkunga inyeshyamba zo muri Sierra Leone. Yavuze ko inkunga u Rwanda rutera M23 n’indi mitwe ya gisirikare ibuza ubuyobozi bwa Kongo gukorera muri kariya karere ndetse n’amaraso agakomeza kumeneka igomba guhagarara.

Bwana Rapp yagize, ati “Mu mategeko mpuzamahanga hari umurongo ntarengwa. Iyo uteye inkunga agatsiko mu buryo bwo kugaha ingufu zo gushoza intambara no kumena amaraso, icyo gihe nawe urabyirengera.” Yakomeje agira, ati "Charles Taylor ntiyigeze akoza ikirenge muri Sierra Leone. Yateye inkunga aba n’icyitso cy’umutwe wa RUF, abacamanza bakaba barasanze inkunga yahawe uyu mutwe ari yo yawushoboje gukora amarorerwa wakoze. Bagendeye ku bimenyetso by’iyo nkunga, abacamanza ntibashidikanyije gukatira Charles Taylor imyaka 50 y’igifungo.”

Bwana Rapp yavuze ko ibimenyetso byegeranyijwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye bishinja u Rwanda kuba rushyigikiye M23 n’indi mitwe ya gisirikare, harimo kuba u Rwanda rwohereza intwaro ndetse n’abarwanyi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, byose bishyira Kagame n’ibyegera bye ku rutonde rw’abagomba gukurikiranwaho ibyaha by’intambara.

Bwana Rapp yavuze ko atazi neza niba bashobora guhita basabira Kagame gukurikiranwa, ati “ ariko rero, bikomeje bitya hanyuma bikagaragara ko imitwe yatewe inkunga ya gisirikare muri Kongo yamennye amaraso, ndatekereza ko abatanze inkunga iturutse mu mahanga bazabiryozwa."

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yakozwe n’impuguke zashyizweho n’Akanama gashinzwe amahoro ku isi ivuga ko “habonetse ibimenyetso bitajegajega bihamya ko abategetsi b’u Rwanda batera inkunga imitwe ya gisirikare ikorera mu burasirazuba bwa Kongo”, muri ibyo bimenyetso hakabamo n’ibyo kugemurira intwaro n’amafaranga umutwe M23 mu gihe uyu mutwe wakomatanyirijwe n’Umuryango w’abibumbye.”

Raporo iragira, iti “kuva umutwe M23 wavuka wakomeje guhabwa n’abategetsi b’u Rwanda inkunga ya politiki n’iya gisirikare . U Rwanda rwatanze inkunga itaziguye mu kurema M23, mu gutanga abasirikare baturutse ku butaka bw’u Rwanda, kwinjiza mu gisirikare urubyiruko rw’Abanyarwanda, abakuwe mu ngabo ndetse n’impunzi z’Abanyekongo ngo bajye kurwanirira umutwe M23.”

Raporo itanga n’ibimenyetso by’uko abasirikare b’u Rwanda (RDF) bajya kurwana muri Kongo bashyigikiye M23 cyangwa indi mitwe inyuranye ya gisirikare.

Inkuru ya Chris McGreal i Washington, yasohotse mu kinyamakuru The Guardian kuri uyu wa 25 Nyakanga 2012.

http://www.guardian.co.uk/world/2012/jul/25/rwanda-paul-kagame-war-crimes?newsfeed=true

Byashyizwe mu Kinyarwanda na Ismaïl Mbonigaba

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
None se banzi b'u Rwanda bashimishwa no kumva ikibi cyaba ku Rwanda, aho mwaba mwumvise ibyatangajwe n'uru rukiko muvuga?? Murambabaje!!!
Répondre
M

Ariko kuba impunzi we!!Buri gihe muba murekeje icyagirira Kgame nabi. Icyagirirwa Kagame nabi cyaba kigiriwe abanyarwanda bose. Nibwo twakwereka umuzungu noneho ukuntu tuzi kwamagana. Ariko
biranyoibera kuba impunzi z'abanyarwanda ziba hanze zitarabona agaciro duha Kagame. Nta gihe mudakoresha imyigaragambyo yo kumwagana mukabura abantu. amashyaka yanyu yananiwe gushyira hamwe. None
Abanyamerika ngo bahagaritse imfashanyo ya 200.000 usd, nayo ataraza na rimwe, ngo ibintu byacitse, ibiraporo bisohoka buri munsi, uwitwa Mbonigaba sinzi aho abitoraguye, ati
kabaye.Hahahahaha!!!!!!!!Igihe mutandika Kagame mumutuka ni ryari. Hashize 18 ans!!!!!!!!Niyo langage. KAGAMe = URUKUNDO HAGATI Y'ABANA B'U RWANDA, UMUTEKANO, ITERAMBERE, UBUMWE
BW'ABANYARWANDA(irondakoko ryanyu murarizi), AMAHORO ASESUYE, UBUTABERA, KURWANYA RUSWA. Muzamurushe ibyo muze tubimike. Naho ubundi ibyo biraporo tubifata nk'ikinamico ry'abazungu, mwe rero
kubera ubuhunzi muti byacitse. Hano mu Rwanda ibyo cane nous dit rien, ni amahomvu y'abazungu. Nibaturekere RUDASUMBWA.

Répondre