Paul Jules NDAMAGE ari muri ka gatsiko k'Abajura bitiranya inyungu rusange n'inyungu zabo bwite (leprophete)

Publié le par veritas

P.J. NDAMAGE afite igikundi cy'abayobozi bamukingira ikibaba maze bagasangira ibyo yambuye abaturage !

ICYO TUVUGA KURI AKA KARENGANE KAGIRIWE ASSOCIATION UMUSEKE

Nk'uko twabibasezeranyije mu nyandiko yacu iheruka, tuzinduwe no kongera kwamagana akarengane gakabije gakorwa n'umuyobozi w' Akarere ka Kicukiro,inzego zimukuriye zirebera! Ikibazo cyo kwambura ikibanza Association UMUSEKE, twaragikurikiranye, tuzenguruka mu nzego zose icyo kibazo cyashyikirijwe! Bamwe mu bo twabashije kuvugana bo mu nzego z'ubuyobozi batwibiye akabanga batubwira uko inzego z'ubuyobozi zisa n'izahinduwe indiri y'amabandi asahura ibya rubanda akarenganya abaturage ntacyo yikanga! Bageze n'aho batubwira ngo nitutitonda anketi turi gukora kuri uriya muyobozi Paul Jules NDAMAGE ishobora kudukoraho ngo ku mpamvu y'uko afite "igikundi" cy'abategetsi bakomeye kimukingira ikibaba, kuko basangira ibyo yibye abaturage n'amafaranga y'imishinga aba yanyereje! Batugaragarije amazina y'abayobozi bashatse gukemura iki kibazo mu nzira ikwiye ariko ngo bamwe mu bo hejuru babuka inabi! Baduhaye urugero batwereka amabaruwa agera kuri 5, arimo n'iyi baruwa(iri hejuru) twifuje ko mwakwisomera!

Ntitwirirwa tuyivugaho byinshi, turabereka gusa ibyo ibaruwa idatinyuka kuvuga!

1.Assocation UMUSEKE ifitiye Abanyarwanda akamaro

Umuseke ni Association yigisha Abanyarwanda inzira y'amahoro. Yibanda cyane ku kwigisha abana bato uko bakubaka amahoro mu muntu ubwe, mu muryango, no mu gihugu. Ikorera mu ntara nyinshi z'igihugu ndetse no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Association Umuseke yateganyaga kubaka inzu nini imeze nk'Ishuri ry'amahoro, abantu bajya bahuriramo bagahugurwa, bakagirwa inama mu byerekeye gukemura amakimbirane, bagasoma ibitabo(bibliothèque) bakaruhuka,bakajya kuri interneti, bakaganira...! Iyo nzu kandi yateganyirizwaga kuzaba Centre International de recherche sur la paix, ndetse n'amafaranga yo kuyubaka yari yaratangiye gushakishwa!

Twegereye n'abayobozi b'iyi Association batubwira ko kwamburwa kiriya kibanza bibangamiye cyane gahunda nziza bari bafite ariko ikibababaza kurushaho ngo ni uko bigaragara ko ikibanza cyabo cyatwawe n'abantu bifitiye inyungu zabo zidafite aho zihuriye n'inyungu rusange!

1.Ikibanza cya Association umuseke nticyafashwe kubera inyungu rusange: Kuvuga ko hariya hagombaga kubakwa Gare routière ni urwitwazo !

Ikibanza No 6703 kingana na Ha 1, kiri ahantu hitwa MURAMBi,bakunze kwita ku Musaraba, i REBERO: gikora ku muhanda wa kaburimbo ujya mu Bugesera no ku muhanda w'igitaka uzamuka ujya Rebero.

Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro yakibohoje ku ngufu ngo ateganya kuhubaka Gare ! Mu by'ukuri icyo yari agambiriye si ukubaka gare ifitiye abaturage akamaro, hari izindi nyungu zitavugwa yari abifitemo:

(1) Nyuma yo gufata ikibanza cya Association Umuseke,Gare routière  yarubatswe ariko ntikoreshwa kuko iri hanze y'umugi, mu birometero bitatu uvuye Kicukiro Centre ! Nta soko rihari , nta n'igikorwa kindi cyatuma abantu bata centre-ville ngo bajye muri icyo gituro !Muri make si gare yashakwaga.

Mu by'ukuri iyo ngirwa-gare routière yubatswe huti huti ari ukugira ngo:

(1) Paul Jules Ndamage n'abafatanyangeso be barye amafaranga ya Banki Mondiale yanyujijwe mu mushinga witwa PIGU !

Ikimenyetso kizabigaragaza ni iki :

Ubu turangije gutegura ibaruwa nziza tugiye koherereza Banque Mondiale tuyibwira impungenge dufite ku mikoreshereze y' amamiliyoni yatanze igamije gufasha abaturage ba Kicukiro , tunayisaba kuza gukora AUDIT kugira ngo idusobonurire niba koko ayo mafaranga yaragiye kuri kiriya gituro ! Rahira ko amaherezo imizinga itagiye kuvamo imyibano!

(2) Kubaka Gare nibwo buryo Paul Jules Ndamage  n'abo bafatanya kwambura abaturage ( tuzatangaza  amazina yabo mu minsi iri imbere) babonye bwo gukukana ikibanza cyiza cya Association MUSEKE , mu nyungu zabo bwite!Mu by'ukuri barateganya kuzahiyubakira amazu yabo ku giti cyabo, kandi amaherezo niko bizagenda!

2. Kwivuguruza byerekana ko hari ikinyoma n'ubujura buhishe inyuma ya gahunda yo gutwara iki kibanza

Mu ntangiriro Paul Jules NDAMAGE yafashe icyo kibanza havugwa ko hakenewe kubaka inzu za niveaux 3 , nibura ! Bukeye, bati ni Gare routière igomba kuhajya !None se ubwo izo modoka zo zizajya guparika hejuru y'inzu z'amataji 3 ?

Aho bimaze kugaragarira ko aho hantu nta Gare y'amataxi izahajya , ubu noneho hasigaye habikwa ibi Bus bishaje bya KBS !Kandi izo Bus tuzi nyirazo ! Ubwo se Bus za ba Colonnel DODO ku giti cyabo nibyo "nyungu rusange" twabwiwe ?

3.Ubuyobozi butarenganura abaturage, ni yo Miyoborere myiza Kagame adasiba guherwa ibikombe?

Ikibazo cy'ikibanza cy'Association UMUSEKE nta rwego kitagejejwemo ? Handitswe amaburuwa arenga ijana, ariko ibisubizo byabaye bike cyane!

Biragaragara ko mu buyobozi bw'iki gihe, hakoreshwa Tekiniki yo kudasubiza umuturage wandikiye ubuyobozi asaba ubutabera! Barakwihorera, ukandika, ukaruha, ugatagangara, ukarekere aho ! AKARENGANE kahawe intebe mu Rwanda, si ikinyoma, si ugusebanya !

N'iyo hagize umuyobozi ugusubiza, biba ari urwiyerurutso! Urugero ni nk'iriya baruwa ya LAND CENTER( Ikigo gishwinzwe ubutaka mu rwanda) yo kuwa 1/6/2011 yasabaga Komisiyo ishinzwe iby'ubutaka yo mu Karere ka Kicukiro kuba yatanze igisubizo ku kibazo cy'ikibanza cya Association umuseke bitarenze le 5/6/2011, ni ukuvuga mu minsi itarenze 5 (kwiyemera gusa !!!)! Kugeza n'uyu munsi ntacyo Komisiyo yandikirwaga yakoze kandi na Land Center ntacyo yabikozeho !!!

Nyamara iyo biyemera ku bazungu no mu binyamakuru ngo administration yo mu Rwanda isubiza umuturage uyitabaje mu minsi itarenze 5, wagira ngo birakorwa koko! Byahe byo kajya !

Umwanzuro

(1) Audit ya Banque Mondiale ku cyiswe  "Gare routière ya Kicukiro" niyo izasobanura byinshi, yerekane aho ubujura bwa Paul Jules Ndamage buherereye !Gusa iki kibazo gishobora kuzahesha ubutegetsi bw'igihugu isura mbi cyane!

(2) Niba ubutegetsi bw'igihugu bugarukira ku muyobozi w'Akarere ka Kicukiro ku buryo inzego zitwa ko zisumbuye ntacyo zakora ku karengane abaturage bakomeje kugirirwa na Paul Jules Ndamage, dukeneye ku bimenya.

(3) Icyitwa "inyungu rusange" gikomeje kuba urwitwazo rwo kwambura abaturage ibyabo gikwiye gusobonurwa bihagije! Ntibyumvikana uko umuturage yimura undi mu bye, ngo ku mpamvu z'inyungu rusange! Kubera ko amurusha kuguza amafaranga muri Banki gusa ?! Abize amategeko bazabidusobanurire ! Nta nyungu y'umuturage ku giti cye ishobora kwitwa inyungu rusange !!! Ni ubujura bwitwikiriye amabwiriza y'abayobozi buri gukorwa muri uyu mugi wa KIGALI. Ni AKARENGANE KAHAWE INTEBE!

(3)Niba ubuyobozi bukomeje kwica amatwi ntibugire inama Paul Jules NDAMAGE , ngo arekere aho kurenganya abantu, twebwe abaturage ba Kicukiro tuzagomba kwikemurira icyo kibazo mu buryo budushobokeye . Ntihazagire uwo bitungura!

Willy KIRENGA na Florence BANA

Abaturage ba Kicukiro

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J

ntabwo narinzi ko hari abantu bakivuga ibintu bidafite ishingiro kabisa!!!! narinzi ko abantu bose basigaye basobanukiwe none ntangajwe no kubona hari abakimeze gutya muri iki kinyejana!!! mwebwe
niyo mwaba mufite icyo mupfa n'umuntu nimushyira mu gaciro ngo murebe ibyo mwandika!!

Paul Jules Ndamage uko twese tubizi kweli afite nyungu ki muri iriya gare!! ikindi kandi njye nakoreye hariya ku karere dosiye yose ndayizi kandi yanahageze ikibanza cyaramaze kwamburwa
umuseke kuko ntanicyo wakoeragamo kubw'inyungu rusange  z'abaturage bose kiriya gikorwa kizagiria akamaro.

aya magambo yanyu iyo nyasomye nsanga arimo ubujiji bwinshi n'amarangamutima.

mwirinde kujya muyobya abanyarwanda twese tuzi iyo tuva n'iyo tugana.

Répondre