Niba umunyamakuru Habarugira Epa yarafunzwe azize gusa ko yasomye nabi ijambo rimwe, Paridi Thomas washinze urubuga rwa leprophete.fr byamugendekera gute FPR imubonye ?

Publié le par veritas

     Epaphrodit

Ku wa mbere tariki ya 30 Nyakanga urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwatangaje ko umunyamakuru Habarugira Epaphrodite wakoreraga radiyo Huguka atsinze urubanza yaregwagamo n’Agatsiko icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside kimaze guhinduka nk’icyaha cy’inkomoko ku Bahutu. Ubwo yasomerwaga, urukiko rwategetse ko ahita arekurwa agataha akava muri gereza ya Muhanga, aho bakunze kwita kwa Gitera.

 

Leta ya Kagame irasabwa kumuha indishyi

 

Bamwe mu bo mu muryango we, incuti ze n’abanyamakuru bagenzi be barifuza ko leta ya FPR yagenera uyu munyamakuru indishyi z’akababaro kubera agahinda, igihombo n’igisebo yatewe no kugerekwaho ibyaha by’ibihimbano maze bikamuviramo kwirukanwa ku kazi no gufungwa igihe kigera ku mezi atatu.

 

Ku gicamunsi cyo kuwa kabiri tariki ya 24 Mata 2012, ni bwo umunyamakuru Habarugira Epaphrodite wa radiyo Huguka yafatiwe ku kazi n’abapolisi, ajyanwa gufungirwa kuri stasiyo ya polisi ya Muhanga (Gitarama). Intandaro y’ifatwa rye akaba ari ukwibeshya mu gusoma ubwo yavugaga amakuru yo mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 22 Mata 2012, hari mu gihe cy’icyunamo. Akaba yaravuze ngo : Abarokotse jenoside babanye neza n’abacitse ku icumuaho kuvuga ngo “Abarokotse jenoside babanye neza n’abakoze jenoside”. Iyi mvugo yaciye inka amabere ngo umuntu afite ingengabitekerezo ya jenoside, nyamara nyir’ubwite yemeraga ko yibeshye kandi ko atari abigambiriye. N’ubwo hari hakwirakwijwe amakuru  avuga ko yari yasinze, mu rukiko yarabihakanye, ahubwo avuga ko yari yabyutse afite umunaniro kuko ngo yari yarebye umupira maze ikipe afana igatsindwa maze agatinda gutaha aganira n’abandi.

 

Mu itangazo wasohoye kuwa 18 Gicurasi 2012, umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’abanyamakuru ufite ikicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika CPJ (Committee to Protect Journalists) wamaganye ifungwa rya Habarugira, uvuga ko ari ukwibasira itangazamakuru bikomeje gukorwa na Leta y’u Rwanda, unasaba ko yahita arekurwa. Cyakora abategetsi b’u Rwanda ntibabyubahirije.

 

Agatsiko gakomeje kwibasira abanyamakuru

 

Ubutegetsi bw’iterabwoba mu Rwanda bukomeje kuburabuza abanyamakuru bigenga bubica, bubafunga ari na ko buhonyora uburenganzira bwabo. Mu minsi ishize hafunzwe umunyamakuru Gasana Byiringiro w’ikinyamakuru “Chronicles” nyuma yo gutangaza ko inzego z’umutekano zamushimuse zikamukorera iyicwaruboza zimushyiraho n’iterabwoba. Mu mwaka wa 2010, hishwe Jean Léonard Rugambage wari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizikiyobowe na Jean Bosco Gasasira na we wahunze igihugu.

 

Muri uwo mwaka wa 2010 kandi abanyamakurukazi babiri b’ikinyamakuru cyigengaUmurabyo ari bo Uwimana Nkusi Agnès wari umuyobozi wacyo na Mukakibibi Saïdathe wari umwanditsi mukuru, barafashwe barafungwa bashinjwa ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha. Naho mu mwaka ushize wa 2011, umunyamakuru Charles Ingabire wayoboraga ikinyamakuru cyandikirwa kuri internet “Inyenyeri news” yiciwe mu gihugu cya Uganda. Bikekwa ko yaba yarishwe n’inkoramaraso za FPR dore ko yanakundaga kwandika inkuru zinenga ubutegetsi bw’agatsiko k’Abasajya. Abanyamakuru benshi bahunze igihugu kubera itotezwa bakorerwa n’ubutegetsi bwa Kagame. Ibinyamakuru byigenga bitari bike na byo byarafunzwe kubera kwandika inkuru zitabariza abaturage zinenga imikorere mibi ya FPR Inkotanyi n’abayishyigikiye.

 

 


 

Mutimutuje Amina

Intumwa ya leprophete.fr

Gitarama

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article