MWARI MUZI KO ABANYARWANDA TWAGURISHIJWE TUTABIZI ?

Publié le par veritas

rwanda day londonKuri uyu wa mbere taliki ya 16/09/2013, abanyarwanda bose bazindutse mu matora y’abadepite batorwa ku buryo butaziguye. Abo badepite ni 53 muri 80 bagize inteko ishinga mategeko, umutwe wayo w’abadepite. Twakwibutsa ko abandi badepite batorwa ku buryo buziguye, mu rubyiruko, abari n’abategarugori, ababana n’ubumuga, n’abandi.

Kuri uwo munsi, televisiyo yo mu bufaransa yitwa France24 yakoresheje ikiganiro mpaka cyahuje umwanditsi akaba n’umunyamakuru mu bufransa, ushinzwe ibiro bya Afrika mu mpuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu(Fédération internationale des droits de l’homme). Muri icyo kiganiro hari hatumiwemo n’abanyarwanda babiri aribo KABALE akaba ari ambasaderi w’u Rwanda mu bufransa ndetse na TWAGIRAMUNGU Faustin akaba ari umuyobozi wa RDI-Rwanda.

Icyo kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko ivuga ngo ubwo amahanga yose yerekeje amaso muri Siriya aho abantu barenga ibihumbi ijana bishwe n’intwaro z’uburozi, intambara yo mu burasizirazuba bwa Congo isa n’aho yibagiranye. Icyo kiganiro cyari kigabuyemo ibice bibiri: icya mbere cyavugaga ku matora y’abadepite mu Rwanda, naho icya kabiri kikavuga ku birego biregwa u Rwanda byo kuba ishyigikiye M23 iteza akaduruzayo mu burasirazuba bwa Congo.

Icyagaragaye muri iki kiganiro ni uko, uretse ambasaderi w’u Rwanda mu bufaransa, abandi bose bemeza ko Paul Kagame ari umunyagitugu wihishe inyuma y’iterambere ry’igihugu no guhagarika genocide. Bityo rero amatora akoreshwa mu Rwanda akaba ari urwiyerurutso bakaba yarayagereranyije na exercice de style démocratique naho Twagiramungu ati ni uburyo bwo kubeshya abanyamahanga ko igihugu kigendera kuri demokarasi no kugira ngo bibonere imfashanyo. Yongereyeho ko Kagame ubwe yivugiye ko nta demokarasi iri mu gihugu, ubwo yavugaga ko demokarasi y’i Burayi itakoreshwa mu Rwanda ngo bikunde.

Ku birebana n’intambara yo muri congo, ambasaderi yahakanye ko u Rwanda nta nkunga ruha M23; abajijwe niba ONU ibeshya kuko yo ibyemeza, ambasaderi yabuze icyo asubiza. Nibura we yabuze icyo asubiza aricecekera naho Kagame we iyo babimubajije ararakara. Abari muri icyo kiganiro bemeranywa ko ubwo burakari bwa Kagame bugaragaza uburyo ikibazo cya Congo kimutera ubwoba agashaka kugihunga kuko azi neza uruhare rwe muri iyo ntambara.

Ibanga ryahishuwe: Amahanga niyo yagize Kagame igihangange none ngo yarabimwambuye !

Florent-Geel.png

Igitangaje nakuye muri icyo kiganiro, ni uko ngo kubera genocide yabaye, hari abumvikanye(ubwo ndavuga ibihugu by’ibihangange) ko ngo kugira ngo mu Rwanda ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari, hagaruke umutuzo(Stabilité), hakenewe umuntu ukomeye wo kugarura uwo mutuzo. Ngo basanze rero Kagame ari umuntu ukomeye(Homme fort) wagarura uwo mutuzo mu karere kose ariko ku buryo bw’umwihariko mu Rwanda. Ni uko tuba dutsindiriwe Kagame dutyo, tugurishwa ku mugaragaro tutabizi. Aha rero hanteye kwibaza koko niba Kagame yarahagaritse genocide. Abamudutsindiriye nta buryo bari gukoresha uretse kumufasha gutsinda urugamba yari yarashoje bityo ngo akagarura wa mutuzo wifuzwaga. None se ubwo twavuga ko yari afite umugambi wo kurokora abatutsi koko cyangwa yari yifitiye inyota y’ubutegetsi?

Ikibabaje rero ni uko uwo mutuzo wifuzwaga mu karere utagezweho ahubwo Kagame akaba yarabaye nyirabayazana w’akaduruvayo karangwa mu karere kose k’ibiyaga bigari. Ngira ngo niyo mpamvu n’abamuteretse ku ntebe batangiye kumwipakurura ku birebana n’intambara ashoza muri Congo.

Banyarwanda namwe banyarwandakazi, ese ubwo mwumvise aho twaguye? None se buriya uriya mutindi tuzamukizwa n’iki koko ?

Ndlr: ushinzwe ibiro bya Afrika mu mpuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu(Fédération internationale des droits de l’homme) wavuze ko Kagame Paul wagizwe igihangange n’amahanga (homme fort) ubu ayo mahanga yamwambuye ubwo buhangange yamuhaye kuko yananiwe gushyira demokarasi mu gihugu no kurengera uburenganzira bwa muntu , yongereyeho kandi ko amahanga yamuhaye uburenganzira bwo kuvogera ubutaka bwa Congo ariko ubu nabwo akaba ayo mahanga yarabimwambuye kuburyo ibyo Kagame akora , akangata yohereza intwaro kumupaka ndetse akanavuga ko nibiba ngombwa azajya muri Congo guhagarika ibisasu bigwa mu Rwanda ari ugukangata gusa !

Uwari perezida wa Zaïre Mobutu Seseko niwe wigeze kuvuga ko nihagira uzabona imbwa iri mu giti azahite atekereza ko hari umuntu wayigejejemo kuko imbwa itazi kurira, bityo uwo wayishyize mu giti akaba ari nawe uzayimanura igihe azabishakira! Ngira ngo bihuye neza n’ibyo twumvise muri iki kiganiro n’uburyo Paul Kagame yagizwe igihangange kandi uwabimugize akaba ari nawe uzabimunyaga !

Umusomyi wa veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R

coment twanditse mwazishizehe?

Répondre
U

njye mbona mwarasaze ko ndeba muhayagiza congo mugasebya u rwanda erega muzaturika muzize agahinda kubuhutu bwabokamye twe murwanda dufite umutuzo mwebwe mwarawubutze kubera genocide mwasize
mukoze none muririgwa mwangara nkimbwa zitagira nyirazo twe murwanda dufite umutekano n'umutuzo .ariko mwe niyo wanditse coment itajyanye n'ubuterahamwe bwanyu ntimutuma ihita ariko ndazi ko
muzisoma ahubwo muziyahure President wacu turamukunda namwe mukunde kabila wanyu

Répondre