MU RWANDA ABARWANASHYAKA BA FDU INKINGI BARI MU BIHE BIKOMEYE

Publié le par veritas

FDU inkingi

Mu gihe habura iminsi mike ngo Madame Ingabire Victoire Umuhoza ahabwe ibihano nkuko biteganyijwe kuwa 29/06/2012 bamwe mu barwanashyaka b'ishyaka FDU INKINGI ritavuga rumwe ni ubutegetsi bwa FPR bakomeje kugerwa amajanja hirya no hino mu Gihugu.


Nkuko twabashije kubimenya inzego z'umutekano mu Rwanda ubu zimaze kwiga andi mayeri yo gucura no guhimbira ibyaha abanyepolitiki batandukanye babarizwa muri mashayaka FDU INKINGI,PS IMBERAKURI,by'umwihariko ibyo bikorwa bigayitse bikaba byarateguwe n'inzego z'ubutasi.


Amakuru atandukanye akaba yemeza ko hari abarwanashyaka batari bake ba FDU INKINGI bafungiwe ahantu hatazwi abandi nabo bakaba bagishakishwa kugirango bagirirwe nabi,nkuko twabashije kubikurikirana ubu haravugwa ishakishwa ryumwe mu bayobozi ba FDU INKINGI mu Rwanda witwa MANIRAFASHA NORBERT uyu akaba asanzwe ari umuyobozi wa fdu inkingi ushinzwe itangazamakuru mu Rwanda akaba kandi yarabaye uhagarariye ishyaka mu Karere ka Nyarugenge,ibi kandi bije mu gihe undi murwanashyaka witwa NTABWOBA JEAN PIERRE ubarizwa mu karere ka Rubavu nawe amaze igihe aterwa ubwoba.


Nkuko bigaragara mu kinyamakuru cya Leta imvaho nshya numero 2345 yo kuwa 20/06/2012 aho bavuga ko ashakishwa nkuwatorotse ubutabera kugirango aburane ibyaha  bitandukanye aregwa kuva mu mwaka 2007 nyamara umuntu akaba yibaza igihe ibi byaha byabereye ndetse ni ukuntu yatorotse ubutabera kuva 2007.


Twabibutsa ko uyu MANIRAFASHA NORBERT ari mumwe mu barwanashyaka babanye na Madame Ingabire Umuhoza Victoire ubwo yazaga mu Rwanda mu mwaka 2010,ndetse igihe yatabwaga muri yombi uyu murwanashyaka nawe yaje gufatwa nyuma yaho gato ashinjwa icyaha cyo kubakisha icyobo cy'amazi cyasanzwe mu rugo rwa Madame Ingabire cyakora nyuma yaje kurekurwa kuko basanze ibyo yaregwaga ni abagenzi be bidafite ishingiro.


Mu mwaka 2011 nabwo akaba yaraje gutabwa muri yombi ashinjwa kuvutsa Igihugu umudendezo ariko nyuma ararekurwa kuko basanze ibyo bamurega nta shingiro bifite,aha rero umuntu akaba yakwibaza uburyo yagiye afatwa izo nshuro zose nyuma bakavugako yatorotse ubutabera mu mwaka wa 2007,ibi kandi bikaba bitangajwe mu gihe amaze igihe kitari gito ahamagarwa kuri telephone n'inzego z'iperereza.

Amakuru yizewe akaba avuga ko ubu hari umugabo witwa Mvuyekure Absalomon wabaga murugo rwa Ingabire umaze igihe ategurwa n'inzego z'ubutasi kugirango azashinje ibyaha abantu babanye na Ingabire mu gihe azaba amaze gufatirwa ibyemezo,ndetse andi makuru akemeza ko uyu murwanashyaka yaba ashakishwa biturutse ku bandi bayobozi ba fdu inkingi bakorana n'inzego z'ubutegetsi bwa Kigali.




Ntwari Demokarasi

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article