Mu rubanza rw'abashatse kwivugana Kayumba Nyamwasa, Umupolisi arashinja Kanyandekwe ko yashatse kumuha ruswa ya miliyoni y'amadolari !

Publié le par veritas

Kanyandekwe.pngUrubanza rw’abashatse kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa rwakomeje mu mujyi wa Johannesburg muri Afrika y’Epfo aho umupolisi wo muri Afrika y’Epfo yatangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Werurwe 2012, ko Pascal Kanyandekwe yashatse kumuha ruswa ya Miriyoni 1 y’amadorali y’Amerika (1.000.000 $) kugira ngo amurekure nyuma yo gutabwa muri yombi akekwaho kuba ari we wahaga amafaranga abantu bari mu mugambi wo kwivugana Lt Gen Kayumba Nyamwasa.


Umupolisi Leonard Kanye yatanze ubuhamya mu rukiko, avuga ko ariwe wataye muri yombi Pascal Kanyandekwe ku kibuga cy’indege cya Johannesburg nyuma gato y’aho Lt Gen Kayumba Nyamwasa bashatse kumwivugana. Uwo mupolisi akomeza avuga ko umunyarwanda Pascal Kanyandekwe yashatse kumuha ruswa, igihe yari yambitswe amapingu yicaye mu modoka ya polisi. Mu mizigo ye yafashwe, harimo passports 2 n’amafoto ya 2 muri 5 bandi bashinjwa muri urwo rubanza. Abashinjwa bose uko ari 6 bahakana ibyo baregwa.

Leonard Kanye ufite uburambe mu kazi ka gipolisi bw’imyaka igera kuri 17, yakomeje ubuhamya bwe avuga ko Kanyandekwe yageze ku kibuga cya Johannesburg tariki 02.07.2010 avuye mu Rwanda. Umupolisi woherejwe gufata Kanyandekwe ku kibuga cy’indege, yahamagaye Kanyandekwe kuri mobile ye amubeshya ko ari umushoferi woherejwe kumutwara.

Mu modoka ya polisi bari bayoberanyije, abapolisi babwiye Pascal Kanyandekwe ko ari abapolisi kandi amaze gufatwa banamusobanurira uburenganzira bwe nk’umuntu umaze gutabwa muri yombi. Kanyandekwe yatangiye kwivumbura abwira abapolisi  ko batagomba kumufata ahubwo aribubahe miriyoni 1 y’amadorali aho kumufunga bakamujyana mu gace k’umujyi wa Johannesburg kitwa Kyalami.

Umushinjacyaha Shaun Abrahams yatangaje ko ibyari mu mizigo ya Pascal Kanyandekwe harimo urufunguzo rumeze nk’urwo polisi yasanganye undi munyarwanda nawe uri mu bashinjwa witwa Amani Uwimana (Rukara) uyu kaba ari umushoferi w’amakamyo utari ufite akazi wari wahawe ikiraka we n’abandi bashinjwa cyo kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa.

Pascal Kanyandekwe, w’imyaka 30 we avuga ko yari aje muri Afrika y’Epfo gutangira ibikorwa by’ubucuruzi. Ariko umupolisi Kanye avuga ko muri Passports 2 zasangamywe Pascal Kanyandekwe, harimo imwe imwerekana nk’umubiligi, n’indi imwerekana nk’umunyarwanda. Izo passports zerekana ko Pascal Kanyandekwe yinjiye muri Afrika y’Epfo ubwambere mbere gato y’iraswa rya Lt Gen Kayumba. Nyuma y’iraswa yinjiye muri Afrika y’Epfo inshuro 2, yanafashwe ava mu Rwanda arimo kuza i Johannesburg.

Amafoto polisi yasanze mu mizigo ye y’abo bari bafatanije muri uwo mugambi, bigaragara ko yari yahanagurijwe muri studio y’i Bujumbura mu Burundi. Ubushinjacyaha bw’Afrika y’Epfo bwasabye ko abatanga buhamya barindirwa umutekano kubera ko ngo uru rubanza ari urubanza rudasanzwe rurimo politiki na diplomasi bakaba batinya ko Leta y’u Rwanda yashaka kuruburizamo.

Pascal Kanyandekwe yagaragaye mu rukiko yambaye neza yashatse abamwunganira muri bamwe mu bunganira abandi bakomeye bo muri Afrika y’Epfo. Yangiwe inshuro zigera kuri 2 gutanga ingwate ngo aburane ari hanze. Ariko abo baregwa hamwe, abanyarwanda 2, n’abatanzaniya 3, bo bagaragaye batambaye neza kandi ntabwo bigeze basaba gutangwa ingwate ngo barekurwe babe baburana bari hanze.

 

Ruben Barugahare

Rwiza News

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article