Mu gihe amahanga atekereza guhana Bachar El Assad, Kuki Kagame Paul we atahanirwa ibyaha akora muri Congo?

Publié le par veritas

Faustin-Fr24.PNGKuri uyu wa mbere taliki ya 16/09/2013 abanyarwanda barenga miliyoni 6 bazindukiye mu matora y'abadepite 53. Iryo tora risa n'umuhango kuko bizwi ko amajwi yose aziharirwa n'ishyaka rya Paul Kagame ariryo FPR. Iryo tora ryatumye itangazamakuru mpuzamahanga ryongera gutera akajisho kubibera mu Rwanda, aho icyo gihugu kigaragaza umuvuduko ukabije w'ubukungu ariko kikibasira abanyepolitiki batavuga rumwe n'ishyaka rya FPR.

 

Urwanda rushinjwa n'umuryango w'abibumbye ONU gutera inkunga umutwe w'inyeshyamba muri Congo wa M23 n'ubwo icyo gihugu kibihakana. Niba ibihugu by'i Burayi byiyemeje guhana perezida w'igihugu cya Siriya bitewe n'uko yakoresheje imyuka y'uburozi kubaturage be,mbese Kagame ntagomba guhanirwa ibikorwa bye bibi yakoze kandi akomeje gukora muri Congo?

 

Televiziyo mpuzamahanga y'abafaransa France 24 yagiranye ikiganiro mpaka n'abatumirwa banyuranye ku kibazo cy'u Rwanda kibanze kuri demokarasi no kumutekano w'igihugu cya Congo.

 

Abatumirwa ni :

 

-Jacques KABALE : Ambasaderi w'u Rwanda mu gihugu cy'Ubufaransa

-Faustin TWAGIRAMUNGU : Umuyobozi w'ishyaka rya RDI-Rwanda Rwiza

-Antoine  CLASER : Umunyamakuru akaba n'Umwanditsi w'ibitabo

-Florent GEEL: Umuyobozi w'ibiro by'Afurika by'urugaga rw'amashyirahamwe ashinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu.

 

Uretse Ambasaderi Jacques Kabale wemeza ko u Rwanda rufite demokarasi , rukaba rukora amatora adafifitse kandi akaba avuga ko ishyaka FPR na Kagame Paul bakunzwe cyane n'abanyarwanda bose,ibyo bikagaragazwa n'uko bitabira amatora kandi bishimye; abandi bose bari muri icyo biganiro bagaragaje ko u Rwanda rufite ubutegetsi bw'igitugu, amatora akorwa akaba ari umurako, Twagiramungu we yongereyeho ko abona atari ngombwa ko n'ayo matora aba kuko FPR ari ishyaka rimwe rukumbi rifite andi mashyaka mu kwaha kwayo ,hagakorwa amatora y'ikinamico kugirango u Rwanda rubone imfashanyo z'amahanga. Twagiramungu akaba yibaza icyaha Ingabire Victoire yakoze gituma bamufunga! Kabale we avuga ko Ingabire yakoze ibyaha bikomeye ariko atibuka neza byose!

 

Kubyerekeranye na Congo , abari mu kiganiro bose uretse Kabale , bahuriza kukubona ibintu kimwe by'uko Kagame Paul ariwe ubuza umutekano igihugu cya Congo, bagasanga nta buryo Congo yagira amahoro nta demokarasi iri mu Rwanda ko kandi ikibazo cya FDLR ari urwitwazo! Twagiramungu yibukije ko u Rwanda rwafashe igihugu cya Congo Kabarebe akaba umugabo w'ingabo z'icyo gihugu, ko kugeza mu mwaka w'2012 ingabo za Kagame Paul zari muri Congo zifatanyije n'ingabo za ONU n'iza Congo mu guhiga FDLR, zigataha zivuga ko bayirangije! Kabale we akavuga ko FPR yagiye muri Congo igacyura impunzi zigera kuri miliyoni 3, Twagiramungu akamusubiza ko mbere yo gucyura impunzi bari kubanza gucyura FDLR aho kuyigira urwitwazo rwo kwica abakongomani!.....

 

Byari bishyushye hagati y'abanyarwanda naho abanyamahanga bo ugasanga bavuga ko Kagame yahawe ubutegetsi mu buryo bw'umvikane bw'amahanga kubera jenoside kuko yafatwaga nk'umuntu ukomeye,ariko igihe kikaba kigeze ko arekura u Rwanda rukabona demokarasi!

 

Umwanzuro ukaba utegerejwe mu mwaka w'2017 niba koko Kagame atazongera kwiyamamaza , Kabale akaba yatinyutse kuvuga ko itegeko nshinga ririho ubu rizubahirizwa ,twizereko uyu ambasaderi atazagira ibibazo nka Karugarama!

 

Kanda aha ukurikirane iki kiganiro mpaka mururimi rw'igifaransa:

 


 

 

 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
<br /> Ce que Twagiramungu dit c'est vrai surtout qu'il a un experience sur la politique rwandaise  d'abord. Et pusi, il a vaicu ce qui se passe au Rwanda, et il a participe ala reforme du FPR pour<br /> acceder au pouvoir. le developement du pays n'est pas mesure par la proprete de Kigali seulement.Il faut descendre  en mulieu rural, les gents n'ont pas droit a leur biens.Pas de justice, la<br /> haine est implante dans les coeurs d'un groupe(Tutsi) de population contre un autre groupe(Hutu).Pas de liberte d'expression etc.....Pas de developpement sans democratie.<br />
Répondre