M23: "urwishe ya nka ruracyayirimo!" Amacakuburiri ari mu mutwe wa M23 yatumye yikura mumishyikirano y'i Kampala!

Publié le par veritas

http://i1.wp.com/direct.cd/wp-content/uploads/2013/04/Kampala-M23.jpg?resize=609%2C458(Ku ifoto: ministre w'ububanyi n'amahanga wa Congo n'intumwa ayoboye i Kampala)

 

Inyeshyamba za M23 zikuye mu mishyikirano yazihuzaga na Leta ya Congo.Kuri uyu wa kane taliki ya 25 Mata 2013 inyeshyamba za M23 zigenzura igice kinini k’intara y’amajyaruguru ya kivu zahamagaje intumwa zari zizihagarariye mu mishyikirano yazihuzaga na leta ya Congo ; iyo mishyikirano ikaba yaberaga mu mujyi wa Kampala muri Uganda.

 

Hari hashize amezi menshi intumwa z’impande zombi zicumbitse mu mahoteli abiri atandukanye ,nta ntumwa nimwe ishobora guhura n’indi ku mpande zombi bitewe ni uko buri ruhande rwari rutsimbaraye kubyemezo byarwo, impande zombi zikaba zari zitegereje umwanzuro w’umuhuza (ministre w’ingabo wa Uganda) nawe wabonekaga gake cyane.

 

Kubera izo mpamvu inyeshyamba za M23 zahise zifata icyemezo cyo kwikura mu mishyikirano y’i Kampala,intumwa za M23 zigera ku 10 zikaba zasubiye mu gice kigenzurwa n’uwo mutwe i Bunagana, umujyi uri ku mupaka wa Congo na Uganda ukaba ukoreshwa n’izo nyeshyamba nk’umurwamukuru wazo.

 

Umutwe wa M23 ukaba wavuze ko utavuye mu mishyikirano burundu ko ahubwo ikihutirwa muri iki gihe ari uko M23 yakwishyira hamwe kugira ngo ihagarike amacakubiri ashaka kongera kuyivukamo kuko muri uwo mutwe ubwawo hari igice gishyigikiye ko imishyikirano yahagarara hagategurwa intambara yo kurwanya umutwe udasanzwe w’ingabo z’umuryango w’abibumbye ubu urimo ufata ibirindiro i Goma ; hakaba n’ikindi gice kiri muri M23 gishaka ko ibibazo ufitanye na leta ya Congo bikemurwa mu mishyikirano !

 

M23 ikaba ibona umuti ushobora kuva mu biganiro akaba ariyo mpamvu yavuze ko idahagaritse ibiganiro burundu ko ahubwo yahamaganje intumwa zayo kugirango ibanze yumvikane kucyo igomba gukora , ni muri urwo rwego yasize intumwa zayo 2 i Kampala ngo zikurikiranire ibintu hafi.

 

Ababikurikiranira hafi basanga M23 yararangije gufata icyemezo cyo gufata umujyi wa Goma kera ibifashijwemo n’igihugu cy’u Rwanda kuko cyarangije koherereza uwo mutwe wa M23 abasilikare bo kuwutera inkunga mu rugamba , ndetse u Rwanda rukaba rwararangije no koherereza Makenga misile zo mu bwoko bwa SAM 7 zizafasha M23 guhanura indege za ONU no guhangana n’indege zitagira abapilote (drones) za ONU ; igihugu cya Uganda nacyo cyarangije guha inkunga yacyo umutwe wa M23, igisigaye ni urugamba rwo kwirukana ONU muri Congo.

 

Hagati aho ONU nayo ntiyicaye ubusa kuko yamaze kugena umusilikare mukuru wayo ukomoka mu gihugu cya Brezili ugomba kuyobora itsinda ry’abasilikare bazakoresha indege zitwara (drones) !

 

Igitegerejwe rero n’ifatwa ry’umujyi wa Goma na M23 n’urupfu rwa Sultani Makenga uzasimburwa na Gen Baudoin Ngaruye wagenwe n’u Rwanda,bityo amacakubiri yo muri M23 akabara arangiye burundu kuko Makenga ukomeje kwishishwa n’u Rwanda azaba avuye mu nzira.

 

 

Ubwanditsi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article