M23/RDF yanze gutera ishyari Uganda n'u Rwanda! Runiga yishyuje Makenga imodoka ye yamwambuye akiri umuyobozi bituma ahungira muri Uganda!

Publié le par veritas

http://www.rfi.fr/sites/filesrfi/imagecache/rfi_43_large/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/2012-10-23T204032Z_1423426989_GM1E8AO0CYS01_RTRMADP_3_CONGO-DEMOCRATIC_2.JPGUmuvugizi wa leta  ya Uganda Ofwono Opondo yavugiye kuri radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ko ingabo za Uganda zifite mu maboko yazo umuyobozi w'abarwanyi b’umutwe wa M23/RDF Sultani Makenga wishyize mu maboko yazo aherekejwe n’abarwanyi be bagera ku 1600 bafite intwaro .Amakuru ava i Kigali atumenyeshako inkomere nyinshi za M23/RDF zasigaye mu Rwanda naho muri Uganda hagahungira abazima gusa.Ubu Croix-rouge y'u Rwanda ikaba imaze kwakira inkomere zisaga 95 za M23/RDF nkuko tubibwirwa na RFI kandi abandi bakaba bakiza!

 

Kimwe mu bibazo bikomeye byatumye Makenga ahungira muri Uganda ni uko byari kugorana kujya kubana mu buhunzi kandi mu gihugu kimwe n’abarwanyi ba M23/RDF bo ku gipande cya Runiga baba mu Rwanda kandi barajyanyweyo na Makenga , biravugwa ko Runiga akimara kumenya ko Makenga yatsinzwe yahise atera hejuru avuga ko azamwishyuza imodoka ye yamunyaze igihe yayoboraga umutwe wa M23/RDF,kugera ubwo havutsemo intambara ikomeye yahitanye n'ubuzima bw'abarwanyi b'uwo mutwe benshi ,bikaviramo Bosco Ntaganda kwishyira mu maboko ubutabera mpuzamahanga! Mu gihe bahungaga Makenga yasize atwikiye i Chanzu imodoka zose yasahuye mu mujyi wa Goma harimo niyo Bishop Runiga yagendagamo akaza kuyimwambura! Ntabwo byari koroha kubona igisubizo Makenga yari guha Runiga!! Biragaragara ko iyo igice cya Makenga kiguma mu Rwanda cyari kuzafatana mu ijosi ni cya Runiga kubera agasuzuguro .Bibaye ngombwa rero ko M23/RDF yanga gutera ishyari hagati y’ibihugu byombi byayishoye mu ntambara ya Kongo bikanayitera inkunga igaragara y’ibikoresho bikomeye bya gisilikare basize mu maboko y’ingabo za Kongo FARDC. Igipande kimwe cya M23/RDF kigiye kwa Kagame Paul ikindi gihande kigiye kwa Kaguta Musevi nk’uko ibyo bihugu byombi bishinjwa na ONU gutera abo barwanyi inkunga!

 

Kimwe n’u Rwanda igihugu cya Uganda nacyo ngo ntikiteguye guha Kongo abo barwanyi ngo kirumva kigomba kubagumana ngo kugeza igihe igihugu cya Kongo gishyiriye umukono ku masezerano yo kurangiza intambara hagati ya M23/RDF na Leta  ya Kongo , mbese kuri Uganda irabona intambara hagati ya M23/RDf igikomeza n’ubwo uwo mutwe wo wamanitse amaboko,kugeza ubwo kivuga ko gitegereje ko Kongo izasinya amasezerano! Kongo yo ivuga ko idashobora gusinyana n’umuntu wapfuye !

 

Umuvugizi wa Leta  ya Kongo Lambert Mende yavuze ko kuba Makenga yahungiye muri Uganda ari mahire ! Ati “turizera ko igihugu cya Uganda cyiyubaha kikubahiriza amasezerano cyashyizeho umukono kikadusubiza abo barwanyi basize bakoze amahano muri Kongo, ku italiki ya 24/02/1013 Addis Abeba niho ibihugu 11 harimo na Uganda byashyize umukono kumasezerano yo kudacumbikira abo bantu!” Umuryango mpuzamahanga nowo ushyigikiye ko ibihugu byose byubahiriza amasezerano byashyizeho umukono. Ubusanzwe Uganda n’u Rwanda byabanje kwanga gusinya ayo masezerano , nyuma byaje gushyirwaho igitutu n’amahanga byemera kuyasinya none dore abibereye ikiziriko byishyize mu ijosi !

 

http://kigalitoday.com/IMG/jpg/M23_Runiga_copy.jpgKuba igihugu cy’u Rwanda na Uganda byarashyizwe mu majwi ko biha inkunga ya gisilikare abarwanyi ba M23/RDF bikanga kubyemera ntibyabujije umuryango mpuzamahanga ndetse n’ibihugu ku giti cyabyo nka USA gufatira ibihano ibyo bihugu bihagarika inkunga mu rwego rw’ubukungu; bizagorana cyane gufungura inkunga kuri ibyo bihugu kandi noneho bicumbikiye abo barwanyi kuburyo bugaragara kandi bikanga no kubaha igihugu bakomokamo nk’uko amasezerano bashyizeho umukono abyemeza !  Uganda n’u Rwanda bigomba kuzahitamo kugumana abarwanyi ba M23/RDF cyangwa se gukomeza gufatirwa ibihano n’umuryango mpuzamahanga mu rwego rwo kugarura umutekano mu karere k’ibiyaga bigari!

 

Abakongomani benshi baremeza ko mu byukuri kuba abarwanyi ba M23/RDf bari mu bihugu by’u Rwanda na Uganda Atari impunzi ahubwo bameze nk’umwana usubiye iwabo !


Kanda aha wumve aya makuru nk’uko BBC yayatangaje !

 

 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article