Leta ya Kagame ikomeje guhiga urubyiruko irushinja ngo kuba ruri mu migambi yo kuyihirika !
Noneho Leta ya Kagame irahigisha uruhindu urubyiruko irushinja ngo kuba ruri mu migambi yo kuyihirika. Uretse abafunzwe kubera ko ngo banenga leta ubu mu midugudu ya Kangondo ya I, Cyibiraro ya I na Cyibiraro ya II ho mu kagali ka Nyarutarama umurenge wa Remera akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali haravugwa inama z’umuyobozi w’akagali na njyanama y’umurenge ndetse ngo na komite y’umutekano w’akagali, iyo nama ngo ikaba yarabaye kuwa gatatu taliki 14 Ugushyingo 2012 ikaba ngo yari igamije kwihanangiriza abanenga FPR, gukora urutonde rw’abayinenga n’abatumva ubutegetsi bwayo bagaterwa ubwoba bababwira ko ngo bari muri FDLR nyamara bo ngo bavuga ko bari mu ishyaka rya FDU rya Ingabire.
Nyuma y’uko iyo nama ibaye hatumijwe bamwe mu rubyiruko rutuye muri utwo tugali uko ari dutatu ngo bajye kwisobanura ngo ku byerekeranye n’uko bahungabanya umutekano w’igihugu. Ni taliki 15 Ugushyingo 2012 aho bahamagajwe ku kagali ka Nyarutarama maze bahatwa ibibazo ndetse ngo baranihanangirizwa bikomeye.
Urubuga Rwanda in Liberation Process rwamenye ayo makuru maze rugerageza gushakisha ibyavugiwe muri iryo bazwa maze rusanga amakuru ateye atya:
Ibazwa ryatangiye saa kumi na mirongo ine n’itanu za nimugoroba, ribera ku biro by’akagali ka Nyarutarama. Hari hoherejwe umupolisi utaramenywe amazina kugirango atere ubwoba abarwanashyaka ba FDU.Emmanuel Gasana akaba yarakuwe mu gisirikari agahabwa kuyobora igipolisi mu rwego rwo kugirango azahangane na Ingabire n’abazagerageza kwinjira mu ishyaka rye bose. Uwo mugambi yawushyize mu bikorwa uko ashoboye n’ubwo abanyarwanda bamaze kurwara ikirungurira kubera akarengane gaturuka ku butegetsi bwa Kagame cyane cyane igipolisi.
Uwamenya amazina y’uwo mupolisi woherejwe gutera ubwoba bariya barwanashyaka yayatangaza kugirango hamenyekane abari mu migambi yo gutoteza abanyarwanda kuko wenda hari igihe kizagera bakabiryozwa kuko ntagahora gahanze.
Dore ikipe y’ababazaga :
1.Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Nyarutarama
2.Umupolisi ufite ipeti rya Sous Lieutenant
3.Ushinzwe umutekano mu murenge wa Remera
4.Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagali
5.Njyanama y’akagali ka Nyarutarama (abantu batanu)
6.Abayobozi b’imidugudu itatu (batatu)
7.Abashinzwe umutekano mu midugudu itatu (batatu)
Ababajijwe bose hamwe bari icyenda batuye mu midugudu itatu twavuze haruguru.Dore uko ibazwa ryagenze muri rusange : Ibazwa ryabaye taliki 15 Ugushyingo 2012 kuva saa kumi n’igice za nimugoroba ribera ku biro by’akagali ka Nyarutarama aho Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali yatangiye ashimira abo mu nzego za leta baje gukurikirana iryo bazwa we yise inama hanyuma avuga ko abitabiriye ibyo bikorwa bose badashinzwe umutekano aranaberekana. Nyuma yakomeje agira ati aba mureba dufite amakuru ko hari ibikorwa bihungabanya umutekano barimo.
Polisi : Ni nde ubahagarariye ?
Théophile : Twatumiwe twese ntawe uhagarariye undi
Umurenge : Mwatumiwe na nde ?
Théophile: N’umuyobozi w’umudugudu
Polisi: Duhe amakuru kuri aba bantu
Umudugudu : Nabatumwe n’umuyobozi w’akagali
Executif : Aba bantu ngo barashaka gukora igisirikali cy’ishyamba ngo bakunde bakureho ubutegetsi
Polisi : Nibagende. Uri umusirikari ? Uzi urugamba ?
Théophile : Ndi umusivile ntarwo nzi nta n’urwo nifuza
Umurenge: Nonese ni ubwa mbere mubonanye?
Umwe muri njyanama (Habyara): Kandi dufite amakuru ko bashaka kujya muri FDLR kandi bakorana amanama buri munsi
Polisi: Eh! Ni byo?
Théophile: Ntabwo ari byo ariko ….
Polisi: Ariko iki?
Théophile: Nimundeke mbasobanurire
Imibereho myiza: Vuga
Théophile: Twe dufite ikindi duhuriyeho kitari FDLR
Uwo muri njyanama: Igiki?
Théophile: Twe turi abanyamuryango ba FDU
Ushinzwe amakuru (Sam): FDU?
Théophile: Yego
Local defense: FDU ni iki?
Ubazwa (Domonique): Ni umutwe wa politiki usaba gukorera mu Rwanda
Polisi : Ubisaba nde ?
Théophile: ubisaba leta y’u Rwanda
Exécutif : Ariko wowe uri umuvugizi w’uwo mutwe ?
Théophile : Oya ndi umurwanashyaka nk’abandi
Njyanama : Abandi ni ba nde ?
Théophile : Urugero aba turi kumwe n’abo mutabona kuko FDU ntabwo yavukiye i Nyarutarama
Polisi : Yavukiye he ?
Ubazwa (Michel) : Ndumva ibyo atari twe wabibaza tuzi ko ubizi
Umurenge : Twaje guterana amagambo namwe ?
Polisi: Vayo hano (Théophile). Muzi aho u Rwanda rwavuye?
Théophile: Oya navutse ndusanga
Executive: Arakubaza amateka mabi rwavuyemo
Théophile: Ndayazi kandi nta n’uwifuza kuyasubiramo
Polisi: Nonese iyi mitwe mufonda ni iy’iki?
Théophile : Ntabwo ari imitwe ni ishyaka rya politiki kandi ni iby’agaciro kurijyamo
Polisi : Akahe gaciro ubiha ?
Théophile : Iyo mutibumbira muri FPR mwari gutabara u Rwanda ?
Polisi : Ko tubona mwe mubumba ngo murutabe ?
Executif: Uyu ni we nakubwiraga
Polisi: Wize amashuri angahe?
Théophile Ntabwo nigeze niga uretse primaire
Executive: Nonese ubwo ntiwize?
Polisi: Ushobora gukurikiza inama nkugira?
Théophile : Mbwira numve ariko sinkubwiye ko mbikurikiza ntarabyumva
Polisi : Ariko ko ufite umutwe ukomeye ?
Théophile : Ntabwo ari umutwe ukomeye. Nonese ungiriye inama yo kwica umuntu namwica?
Polisi: Nyumva. Uri umwana muto urashaka ejo hazaza, reka kwishora mu ngorane ngo unajijishe bagenzi bawe
Théophile: Ntabwo ari jye ubajijisha buri wese azi ibyo akora
Polisi: Ngwino hano (Theophile). Kuki ari wowe mpamagaye?
Théophile: Impamvu sinyizi
Polisi: Ntuyizi nyine njye ndayizi. Wumvise ibyo nakubwiye?
Executive: Ntumuzi mumbaze turahorana
Théophile: Unzi ho iki? Ndiba?
Executif: Oya. Afande, nonese turarara aha?
Polisi: Mbese igihe nagushaka nakubona?
Théophile: Wanteguje wambona
Polisi: Mpa numero yawe (arayimuha)
Local defense ahamagara Mariam
Polisi: Nkawe uwakubwira ngo usimbuke metero imwe ntiwabishobora ariko dore ibintu wishoyemo
Mariam: Ibiki se?
Imibereho myiza: Nawe ntubizi?
Mariam: Kandi muvuga ko nabyishoyemo. Nabyishoramo ntabizi?
Polisi: Eeeee! Urabizi?
Mariam: Yego
Polisi: Mukorera he inama? Muzikoreshwa na nde? Hehe?
Mariam: N’ubu turi mu nama
Executif: Bamaze kwandura bose
Théophile: Ariko kuki wanga umuntu usubiza?
Umurenge: Ni nde wowe ukubajije?
Executif: Ndamumenyereye twirirwa duterana amagambo wagirango ni we wampaye akazi
Polisi: Jya kwicara
Umurenge: Nimureke afande afate umwanzuro dutahe (bajya mu mwiherero iminota igera kuri 30).
Bagarutse
Polisi: Muri rusange nyiramatwi yumva yumvise. Uwumva ko ibyo akora abaze umutwe we yibaze ati nyoborwa na nde? Ari he? Amerewe ate?
Umurenge: Ubundi muyoborwa na nde?
Ubazwa (Vincent): Na Madame Ingabire Victoire
Executif: Nonese ari he?
Mariam: Arafunze
Polisi: Namwe nibyo mushaka?
Ubazwa (Mugabo): Bibaye ngombwa. Ko uburenganzira ari ubwanyu. N’ubu turafunze.
Polisi: Mwafunzwe na nde?
Théophile : Ubuse ko nari mfite umushyitsi nabashije kumwakira ?
Polisi : Ngaho nimutahe umwakire ariko nejejwe no kubona icyo cyubahiro umwamikazi wanyu yabonye akomeze. Sawa nimutahe.
Aba bose uko ari icyenda babazwaga baratashye banyura kwa mugenzi wabo Theophile Ntirutwa. Mu gihe bari bicaye baganira umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Nyarutarama aba abagezeho atangira kubacyurira no kubaningura ababaza ngo muratashye muriyakira kuko mwatsinze ? Baramusubiza bati twatsinze se hari urubanza twarimo ? Nibutse kandi ko Ari uriya Theophile ari na Michel bafunzwe taliki 17 Ukwakira 2012 nabwo bazizwa ko bari muri FDU. Umwe akaba yarafungiwe kuri polisi ya Remera undi agafungirwa kwa Kabuga i Gikondo ndetse uwafungiwe kuri polisi yaje kongera arafungwa bitewe n’umusirikari wari wamushimutiye ibintu naho undi wafungiwe kwa Kabuga yafunguwe nyuma y’iminsi icumi nabwo asabwe kuva muri FDU bo bamubwiraga ko ari imitwe y’abagizi ba nabi igamije guhungabanya umutekano.
Mbese Leta ya FPR yakweruye ikarega FDU ko ari ishyaka rigamije guhungabanya umutekano bityo abanyarwanda bakareka kurijyamo aho guhora ihiga abantu bifuza kujya mu ishyaka bishakiye ?
Ngibyo rero ibyo aba basore n’inkumi bakorewe n’intore za FPR taliki 15 Ugushyingo 2012 aho bacunagujwe kakahava. Twibuke ko hari bagenzi babo nabo bakabakaba uriya mubare bafungiye muri gereza ya Gitarama bakomoka mu karere ka Rutsiro mu ntara y ‘Uburengerazuba nabo baregwa kuba mu ishyaka FDU rya Ingabire. Mbese FPR izafunga abanyarwanda bose ibarangize ? Ikizwi ni uko ubutegetsi bwa Kagame buri mu minsi yabwo ya nyuma none bwatangiye guhiga ibyitso bubifunga. Amateka ntatinda kwisubiramo kuko ibi byarabaye muri za 90-94 aho abantu bafungwaga abandi batotezwa abandi bazimizwa bazizwa ko ngo bari ibyitso by’inkotanyi none dore na FPR ibonye isumbirijwe itangira guhiga aba FDU ibeshya ko bari muri FDLR. Tubitege amaso ariko ibya FPR ubanza byaba bigeze ku iherezo.
Umukunzi wa RLP Kalimunda J.
Nyarutarama/Gasabo