Kure y’amaso si kure y’umutima. Padiri F. RUDAKEMWA (leprophete.fr)
Mu gihe imbaga itabarika y’Abakristu n’abandi bantu benshi yari iteraniye ku Gikongoro isezera kuri Musenyeri Agustini Misago, abapadiri b’Abanyarwanda baba mu Butaliyani bwo hagati bahuriye i Viterbo, bifatanya n’abo bose bari ku Gikongoro, batura igitambo cya misa yo gusabira Musenyeri Agustini Misago. Bose babanye nawe mu Nyakibanda, bake muri bo bakaba barabanye nawe no mu iseminari nto yo ku Rwesero. Amasomo bazirikanye bamusabira ni afite aho ahuriye cyane n’ibyaranze ubuzima bwe.
Isomo rya mbere ni iryo mu gitabo cy’Ubuhanga 3,1-9, ari naryo ryasomwe no ku Gikongoro. Ritangira rivuga ko “Roho z’intungane ziri mu biganza by’Imana, kandi nta n’igitotezo kizongera kubageraho. Mu maso y’ibipfamutima bameze nk’abapfuye burundu, barigendeye basa nk’aho bagushije ishyano, bagiye kure byitwa ko barimbutse, nyamara bo bibereye mu mahoro”. Aho aganje ijabiro, Musenyeri Agustini Misago arasabira u Rwanda, kandi imbuto yabibye ubu ni bwo zigiye kurabya no kwera.
Isomo rya 2 barikuye mu ibaruwa ya 2 Paulo Mutagatifu yandikiye Timote wari umwepiskopi wa Efesi (2 Tim 4, 1-5). Yaramubwiraga ati “nkurahije imbere y’Imana n’imbere ya Kristu uzacira imanza abazima n’abapfuye …. Amamaza ijambo, uryigishe igihe n’imburagihe, wumvishe ingingo, utote, ushishikaze,…. Ugamije kujijura”. Ni byo Musenyeri Misago yakoze mu buzima bwe bwose.
Paulo Mutagatifu akomeza abwira Timote ati “Wowe urabe maso muri byose, wiyumanganye ibitotezo … Naho jyewe, dore maze kumera nk’igitambo giseswa, n’amagingo y’ukwigendera kwanjye aregereje. Urugamba rwiza narurwanye inkundura, intera nagombaga kwiruka narayirangije, ukwemera nagukomeyeho. None dore ikamba rigenewe intumwa rirantegereje, iryo Nyagasani umucamanza utabera azangororera … atari jyewe jyenyine, ahubwo n’abandi.bose bazaba barakunze Ukwigaragaza kwe”. Uwo ni umurage Musenyeri Agustini Misago adusigiye.
Ivanjili ni iya Matayo 10, 16-33, aho Yezu abwira Intumwa ze ati “Dore mbohereje nk’intama mu birura ; murabe rero inyaryenge nk’inzoka, mube n’intaryarya nk’inuma. Muritondere abantu kuko bazagabiza inkiko zabo…Muzangwa na bose muzira izina ryanjye, ariko uzakomera kugera ku ndunduro ni we uzarokoka… Umwigishwa ntasumba umwigisha we, n’umugaragu ntasumba shebuja. Ahubwo umwigishwa nabe nk’umwigisha, n’umugaragu abe nka shebuja, maze ibyo bibe bihagije. Niba nyir’urugo baramwise Belizebuli [umutware wa roho mbi zose], bazavuga iki ku bo mu rugo rwe ?”. Yezu akarangiza agira ati “Ntimukabatinye, ntimuzatinye kubashirikira ikinyoma kuko nta kintu gihishe kitazagaragara, nta n’igihishiriwe kitazamenyekana….Ntimuzatinye abica umubiri, ariko badashobora kwica ubugingo ; ahubwo mutinye Ushobora kuroha ubuzima n’umubiri icyarimwe mu nyenga y’umuriro”.
Abari bitabiriye iki gitambo cya misa bose batashye bababajwe n’uko batazongera kubona cyangwa kuvugana na Musenyeri Agustini Misago kuri iyi si, ariko bishimiye ko yabaye umukiristu, umusaseridoti n’umwepiskopi unyuze Imana n’abantu. Umubyeyi Nyina wa Jambo Bikira Mariya w’i Kibeho, Umubyeyi w’ububabare 7, amuhe ikaze mu ijuru, Imana imwakire mu bwami bwayo, kandi nawe akomeze asabire u Rwanda n’Abanyarwanda.
Padiri F. Rudakemwa
Amwe mu mafoto y'ibyo birori :