Kubera ko Kagame atari umuyobozi watowe n'abaturage, Gen Kayumba asanga abanyarwanda bakwiriye kumurwanya bivuye inyuma.

Publié le par veritas

Kaga--nyamwa-copie-1.pngMu kiganiro kimaze kubera mu Bwongereza mu masaha ashize, kitabiriwe n’abagize RNC, FDU INKINGI, n’abagize sosiyete sivile ndetse n’abaturage baba mu Burayi, Gen Kayumba yaboneyeho umwanya wo gusaba abanyarwanda bose kwifatanya bakarwanya perezida Kagame kubera ko ngo atari umuyobozi watowe n’abaturage.

Ubwo yatangaga ijambo kimwe na bagenzi be, Kayumba yavuze ko bibabaje kubona umuntu nka Kagame akomeje gufata abaturage ho ingwate, akaba ababeshyera ko bamutoye n’abagerageje gukora politiki mu gihugu cyangwa kumunenga akaba yarabishe, abandi akabafunga, akabuza n’amashyaka gukorera mu gihugu. Ku bwe akaba asanga uwo atari umuyobozi watowe n’abaturage “Legitimate Leader”, kandi ko yakagombye kwamaganwa n’abanyarwanda bose muri rusange.

General Kayumba yagereranyije Leta ya Kagame n'iya Perezida Gaddafi ishimishijwe no kumena amaraso y’abaturage bayo yarangiza ikabita abanzi cyangwa ibisimba kandi ko bagomba kwicwa. Kayumba akaba avuga ko Leta nk'izo zigomba kurwanywa n’abaturage bivuye inyuma.
Ku bijyanye n'uko yaba yarabaye umuyobozi w’igisirikare igihe kirekire, kandi na cyo kivugwa mu byaha byo kwica abaturage, General Kayumba yasubije ko koko yayoboye igisirikare cya FPR kandi ko imfu zigomba kuba zarabaye barwana, ko iteka iyo abasirikare barwana n’abandi mu ntambara hari abapfa, ibyo bikaba bibabaje kubona hari abantu baguye muri izo ntambara. Kayumba asobanura ko icyo gisirikare kitigeze gitegura ubwicanyi na rimwe, ko ariko bitavuze ko nta basirikare bari bakirimo bakoze ibyaha by’intambara, haba muri Kongo cyangwa ahandi, avuga ko igihe nikigera aba bagomba kuzashyikirizwa inkiko bakisobanura ku giti cyabo.

Gen Kayumba yanashimangiye ububi bw’intambara n’uburyo yica kandi ihitana benshi, yaba abaturage cyangwa abasirikare bayirwana, anavuga ko ari yo mpamvu abanyarwanda bagomba gushyira hamwe bakarwanya iriya ngoma mu buryo bwa demokarasi nta maraso yongeye kumeneka mu gihugu. Ati iteka iyo umuntu atsinze urugamba yamennye amaraso, nta ntsinzi aba afite kubera ko aba yishe abenegihugu.

Kayumba yanasobanuriye abari aho ko kuba muri RNC cyangwa muri FDU nta cyaha kirimo, ahamagarira abanyarwanda batandukanye kwitabira ayo mashyaka yombi, bakanagira ubutwari bwo kurwanya ingoma mbi imena amaraso. Yasabye buri wese gutanga umusanzu ku cyagarura amahoro mu gihugu, akaba ari na yo mpamvu we na bagenzi be biyemeje kwitandukanya n’ingoma y’igitugu ya Kagame kubera ko igitugu atari cyo barwaniye. Yaboneyeho no gusaba bagenzi be kugira ubutwari bwo kwitandukanya n’iyo ngoma mbi, bakabasanga bityo bakaba bafatanyiriza hamwe mu kurwanya uwo munyagitugu. Ati nta kuntu baba barashyize hamwe kugirango barwanye ingoma y’igitugu ya MRND, barangiza bakananirwa gufata iya mbere mu kurwanya umunyagitugu bashyize ku butegetsi, ukomeje guhekura abanyarwanda bose muri rusange.

Bamwe mu bari aho, barimo n'abashobora kuba bari batumwe na Kigali kugirango bateshe agaciro abo banyapolitiki, hari aho babajije ngo bazirinda bate gukorana n'abanyamahanga (ba gashakabuhake). Nkiko Nsengimana, wabyitwayemo neza, yasubije ko nta mpamvu ihari yo kudakorana n'amahanga kuko ni bo baterankunga ba mbere, kandi ko abanyarwanda muri rusange bakeneye inkunga y'abo banyamahanga.
Uwari ubajije yari yanenze amahanga ko yivanze mu guhirika ubutegetsi nk'ubwa Misiri, Tuniziya, Cote d'Ivoire n'ahandi. Kuri iki kibazo na none, General Kayumba na we yashubije ko akenshi atari abanyamahanga babikoze, ko ahubwo ari abenegihugu ubwabo bafashe iya mbere mu kurwanya bariya banyagitugu. Kayumba ati ibyo amahanga yakoze byari ukuramira abaturage barimo kwicwa n'abanyagitugu babayoboraga.
General Kayumba akaba yashoje asaba abari aho, batavuga rumwe n'ubutegetsi bw'i Kigali, kutirara kubera ko insoresore za Kagame ziri hose kandi ko zishobora kubambura ubuzima nk'uko zari zigiye kubimukorera muri Afurika y'Epfo. Yanabasabye ko ibyo bikwiye gutuma bagira ishyaka ryo kurwanya ingoma mbi y'igitugu n'iy'ubwicanyi, dore ko mu mateka y'u Rwanda ngo nta muperezida wigeze amera nka Kagame uhiga abamuhungiye mu mahanga kubicirayo.

Sixbert Musangamfura wa FDU-Inkingi na we yahamagariye abanyarwanda kwiyunga, bakabwizanya ukuri ku mateka y’igihugu batabeshyana kuko ibi ari byo bizakemura ibibazo byacu muri rusange. Yavuze ko bibabaje kubona madame Ingabire atabonetse kugirango agire uruhare mu kiganiro nk'iki, dore ko ari byo yarwaniraga, bikaba ari na byo byatumye afungwa azira ibitekerezo bye byo kuvugisha ukuri.
Bwana Nkiko Nsengimana, na we yahamgariye abanyarwanda gushyira hasi ibibatandukanya byaranzwe n’amateka mabi yo kumena amaraso nk'uko ingoma zagiye zisimburana, ahubwo bakaba bakwimakaza icyabateza imbere muri rusange kugirango abana babo bazagire aheza hazaza.

Madamu Prudencienne, umwe mu bayoboye amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, akaba atuye mu Bwongereza, yashimiye abanyarwanda bari aho bagera kuri 80, intera bateye mu kubwizanya ukuri no gushaka icyabunga, ku buryo bageze aho bakabwizanya ukuri ko hari ibyaha RPF yaba yarakoze kandi ko nta Jenoside y’abatutsi yabaye. Abwira umwe mu bari aho wari umeze nk'aho yatumwe guhakana Jenoside, yamusobanuriye ko ukuri ari uko jenoside y'abatutsi yabayeho, kandi ko hari n’abahutu bishwe, haba muri Kongo cyangwa mu Rwanda n’igisirikare cya RPF, ahubwo ko abantu bazashakira hamwe abagize uruhare muri ibyo byaha by’intambara gushyikirizwa ubutabera.

DR Gahima Gerald, abajijwe ku bibazo bitandukanye bijyanye n’ubutabera, yavuze ko kugeza ubu nta bisobanuro bikwiriye gutangwa, kuko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ari ryo ryateye Jenoside. Ibyo abigereranya n’ubushinyaguzi cyane ko abo bicaga atari bo bayihanuye, bityo avuga ko RNC yemera ko habayeho Jenoside kandi n'abayikoze bagomba kubihanirwa nta rundi rwitwazo.
Ku bijyanye n’uko FPR yaba yaragize uruhare rugaragara mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, Gerald Gahima yavuze ko ibyo byabazwa perezida Kagame dore ko yigeze kubyivugira ubwe mu itangazamakuru mpunzamahanga ko atababazwa no kuba yarishe perezida Habyarimana, bityo avuga ko kugeza ubu RNC yemera ko uwishe perezida Habyarimana agomba gushyikirizwa ubutabera kandi ko n’umuryango we uri mu bantu biciwe bagomba kugilirwa imbabazi “Victims”. Kimwe n'uko bemera ko hari ibyaha byakozwe n’abasirikare bahoze ari aba FPR kandi ko ababa baragize uruhare mu byaha by’intambara bagomba kuzahanwa, yaba muri Kongo cyangwa mu Rwanda, ni na ko bashyigikiye ko abakoze Jenoside y’abatutsi bagomba guhanwa nta yandi marangamutima.

Ku bijyanye na listes z'abajenosideri zagiye zikorwa, bamwe bakaba bafungiwe Arusha abandi bakaba bagihigwa hirya no hino ku isi, izo listes zikaba zarakozwe na Gahima akiri Prokiereri general, yavuze ko bakoze urwo rutonde bashingiye ku batangabuhamya babaga babajijwe na za pariki ziri hirya no hino mu gihugu kugirango bashyikirize urwo rutonde Arusha n’ibindi bihugu bikibahiga, ariko avuga na none ko atahamya ko abantu bamwe badashobora kuba wenda barabeshyewe n’abatanga buhamya, dore ko ari ko kamaro k’ubutabera nka ICTR bwashyiriwe guhana ibyaha byakozwe muri Jenoside, ariko na none anyomoza umuntu wasaga nk'aho avugira abafungiwe muri Arusha ko barengana bose.
Gahima akaba yamusubije ko nta gushidikanya ko abakoze Jenoside bafungiwe muri Arusha bagomba guhanwa, ariko na none abarengana bakaba barenganurwa, ibi byose bikaba bizagenwa n’urukiko rwa Arusha nta marangamutima ya politiki abigiyemo, cyakora avuga na none ko abo urukiko ruzasanga ari abere amarembo afunguye muri RNC, ko nta kabuza bazabakira kimwe n’abandi banyarwanda babagana.
Ku bijyanye na Gacaca, DR Gahima yavuze ko na we atigeze yemera imiterere ya gacaca, ko kuba abantu batarigeze biga amategeko bahabwa ubushobozi bwo guca imanza zifite uburemere nka buriya, burimo n’igifungo nka kiriya, avuga ko asanga Gacaca yarateje umwiryane mu Banyarwanda kurusha impamvu zatumye ijyaho, ari zo zo kunga abanyarwanda.

Madame Marie Lyse Numuhoza yasabye abanyapolitiki bari aho, yaba abari muri FDU cyangwa muri RNC, kurushaho guharanira uburenganzira bw'aabagore n’abana, ntibabe nka Leta ya Kagame ivuga ko ifite imyanya igera kuri 52 % y'abagore mu myanya y’ubuyobozi, ariko aba ari ingwizamurongo gusa. Ati igikorwa cyafashwe na Leta ya Kagame cyo kugabanya ikiruhuko cy'umubyeyi wabyaye, kibangamiye uburengazira bw'umugore n'ubw'umwana kuko na we aba yimwe uburenganzira bwo kubona nyina igihe gihagije.

Bwana Condo Gervais na we yasabye abanyarwanda muri rusange kutitana ba mwana ku mabi yaranze u Rwanda, bityo asaba ko ababigizemo uruhare bahanwa, ari nako abandi babwizanya ukuri bakanafatanya kubaka urwababyaye no kubana mu bwubahane nta wishisha undi cyangwa ngo umuntu abe yazira ibyaha byakozwe n’abavandimwe be.

Naho Rusesabagina we yasabye abari aho guharanira ukuri n’ubwiyunge binyuze mu biganiro “Dialogue” bakaba bagira uruhare mu miyoborere yabo, avuga ko ari ko kamaro Abanyapolitiki bari bateganije mu mishyikirano ya Arusha, ariko nyuma biza kutubahirizwa. Rusesabagina akaba asanga abanyarwanda twese dushyize hamwe tukumvikana binyuze mu biganiro, u Rwanda rwazaba paradizo, asaba na Leta ya Kagame kwisubiraho ikumvikana n’abatavuga rumwe na yo itarinze kubica cyangwa ngo ibahimbire ibyaha.

Dr Rudasingwa na we akaba yasobanuliye abari aho ububi bw’intambara n’ingaruka zitera mu bihugu bidukikije, bityo avuga ko ibihugu bidukikije bikwiye gutanga umusanzu wa byo mu kugarura amahoro mu Rwanda, dore ko iteka iyo bituranye n’ingoma imena imaraso nk’iya Kagame na bo ingaruka zibageraho.
N'ubwo inama yasaga nk'aho yari irimo bamwe mu boherejwe na ambasade kubaza ibibazo bisenya abanyamashyaka, muri rusange aba babyitwayemo neza kandi basubiza neza ibibazo babajijwe, ku buryo ibiganiro byarangiye abantu babohotse.

source: umuvugizi)

Gasasira, London.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Uti amatora aribwa! Abanyarwanda barahagurutse mu ntambara
y’amagambo menshi bayasimbuza ibikorwa, bitabira ntawe basize inyuma, 98% biyandikisha ku ilisiti y’itora muribo 93% barenga batora KAGAME Paul nka Perezida wabo. Ibi byahagarikiwe n’inzego
zinyuranye zirimo iza Commonwealth, iza East African Community, iza AU, Ibihugu byunze ubumwe by’i Burayi, abo bose n’abandi ntavuze bemeje ko ayo matora ari nta makemwa, ariko Rudasingwa we mu
ijisho ryuzuye ubwiko arungurukira iyo yatorongereye asanga amatora yaribwe… Ese ari wowe ari n’abari abakandida biyemereye ibyavuye mu matora, twemere nde? Aho ntushaka kurusha imbabazi nyina
w’umwana? Izo mpuhwe za bihehe se…! Ngo u Rwanda ni irimbi risize irangi ! Uteye isoni gusa, nta n’uburere! Abanyarwanda witwa ngo uravugira ubahinduye abapfu bose? Cyangwa ni abakozi bakora mu
irimbi!

Répondre
N

Perezida Kagame yatowe nabaturage benshi cyane kandi
n’umunezero mwinshi cyane. ibyo  Kayumba nabagenzi be birirwa babeshya abanyarwanda, baribeshya cyane. Amashyari yanyu ntaho azabageza, uretsa
kwiriirwa musakuza gusa, ntakindi mwageraho.

Mwananiwe gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka
igihugu cyanyu ahubwo muhitamo guhunga no kwirirwa musebya igihugu cyanyu, ese ubwo mwunva haricyo bizabamarira? Nacyo bizabamarira ahubwo muzakomeza kwinyuraguramo gusa.

Ntabwo tuyobewe ko mwahunze igihugu kubera ibyaha
mwakoze,  mukaba mutinya ubutabera, ariko bishyire betinde muzabibazwa. Ubundi nta munyarwanda wifuza gusubizwa inyuma cyane cyane nabahezanguni!!
Twamaze kumenya ukuri nta muntu  n’umwe uzongera kudushuka .

Répondre
M

Iyo Kayumba avuga ko Perizida atatowe n’abaturage, nibaza aho abikura bikanyobera! Ibyo nibimwe mubigaragaza ko ntagaciro aha Abanyarwanda, kuri we Abanyarwanda n’abarurwanya nka Fortunatus,
Thomas, Rusesabagina nabandi bose barangwa no kurusebya. Ariko twebwe Abanyarwanda miliyoni irenga icumi, twibera murwanda tukaba tunitegereza uko imiyoborere myiza arikintu cyateye imbere ,
nitwe tubaye abanyamahanga. Ibyo bitwereka ko ntacyo murwanira keretse inda yanyu, bituma tunarushaho gukunda umuyobozi w’iguhugu cyacu kuko adahwema kubagaragaza ko mwataye agaciro.

Ndasaba buriwese gufungura izi link, maze arebe Uburyo Kayumba yadutesheje agaciro, atwita abanyamahanga mugihugu cyacu, kuko amajwi arenga 90 twahundagajeho Perezida wacu , ahamije ko
atar’ayabanyarwanda, sinzi abo bantu abita. Ngaho namwe mwirebere duteshejwe agaciro.

Kigali

Stade amahoro: http://www.youtube.com/watch?v=3PHoGDhCxyQ&feature=related

Nyabugogo :  http://www.youtube.com/watch?v=Uo7dwtffI6w&feature=related

Amajyaruguru

Gakenke : http://www.youtube.com/watch?v=JnMnfATZRVE&feature=related

Musanze : http://www.youtube.com/watch?v=MDKH09eUKfc&feature=related

Mumajyepfo

Muhanga : http://www.youtube.com/watch?v=2x4QMcBkOaI&feature=related

Ruhango : http://www.youtube.com/watch?v=U2DkVwT5kR0&feature=related

Iburasirazuba

Gatsibo : http://www.youtube.com/watch?v=IFxNkqrtYJY&feature=related

Iburengerazuba

Karongi : http://www.youtube.com/watch?v=YBafpvNg93I&feature=related

Rusizi : http://www.youtube.com/watch?v=924CyxOf2pc&feature=related

Nyabihu : http://www.youtube.com/watch?v=JnMnfATZRVE&feature=related

Nguko uko uwahoze ari Lt general asigaye atekereza, murabona asigaje iki ? gusa wababaje Abanyarwanda benshi twakubonagamo ubutwari budasanzwe,
none usigaye udutukira mumaso yabariya basize boretse igihugu, gusa ibyawe isi niyo izabikwitura.

Amahoro !

Répondre
K

RNC na FDU byakoresheje inama mu Bwongereza kuri uyu wa gatandatu w'icyumweru gishize, ibyavugiwe muri iyo nama murabisoma kuri uru rubuga cyangwa umuvugizi; ikinyamakuru igihe nacyo kiravuga
kuri iyo nama , ubishoboye asome ibyo igihe.com kivuga nibyavugiwe muri  iyo nama  murahita mubona ko mu Rwanda bitoroshye kuvuga!
Ese koko Kagame yatowe n'abaturage? Tuzasaba veritas kuzadushyiriraho ikibazo cya sondage kubivugwa mu Rwanda!! maze tujye tureba igipimo cy'imyumvire y'abanyarwanda n'ibivugwa
n'abanyepolitique!

Répondre