Itegeko ry'Amerika ryo gushyira abana mu gisilikare riteganya ibihe bihano?

Publié le par veritas

enfants-soldats.pngKuri uyu wa kane taliki ya 03/10/2013 nibwo Linda Thomas -Greenfield, umunyamabanga wungirije muri ministeri y'ububanyi n'amahanga y'igihugu cya leta Zunze ubumwe z'Amerika ishami ry'Afurika yatangaje ko igihugu cye cyafatiye u Rwanda bihano birimo guhagarika inkunga yose ya gisilikare Amerika yahaga u Rwanda kubera ko u Rwanda rwohereza abana mu barwanyi b'umutwe wa M23. Icyo cyemezo kikaba cyarafashwe hakurikijwe itegeko rihana abakoresha abana mu gisilikare ryo mu mwaka w'2008; ni ubwo iyo nkuru yahise yumvikanamo guhagarika inkunga ya gisilikare; mu byukuri itegeko rya 2008 riteganya ibindi bihano bikomeye kandi byose bikaba bigomba kubahirizwa ku Rwanda kuko nta gihano na kimwe u Rwanda rwasonewe nk'uko bigenda kubihugu bimwe , ibyo bikaba byarasobanuwe na Linda kuri radiyo ya BBC mu kinyarwanda.

 

Itegeko ry'Amerika (USA) ryo mu 2008 rihana leta zose cyangwa imitwe ikoresha abana bari munsi y'imyaka 15 mu gisilikare kandi igihugu cy'Amerika kijya gufata icyemezo cyo guhana igihugu cyangwa umutwe gikurikije itegeko ryo mu 2008 ari uko hamaze gukorwa ubushakashatsi buhanitse bwemeza ko igihugu cyangwa umutwe ushinjwa gukoresha abana igisilikare uba warabikoze koko, kuko ibihano by'iryo tegeko bikakaye cyane!

 

Bimwe mu bihano bihabwa abashinjwa gukoresha abana mu gisilikare nk'uko biteganwa n'itegeko ry'2008:

 

1.Abayobozi b'ingabo cyangwa b'umutwe witwara gisilikare bashinjwa gukoresha abana imirimo ya gisilikare bagomba guhagarikwa mu gihe baba bakandagije ikirenge cyabo k'ubutaka bw'Amerika (USA) bagashyikirizwa ubutabera bw'icyo gihugu kabone n'ubwo icyaha bashinjwa cyo kwinjiza abana mu gisilikare baba baragikoreye mu bindi bihugu by'amahanga! Itegeko rihanisha uhamwe n'icyo cyaha igifungo cy'imyaka 20 cyangwa igifungo cya burundu mu gihe bigaragaye ko umwana washyizwe mu gisilikare byamugizeho ingaruka z'urupfu.

 

2.Mu gihe umuyobozi w'ingabo cyangwa w'umutwe witwara gisilikare aketsweho kwinjiza abana mu gisilikare ntabwo igihugu cya leta zunze ubumwe z'Amerika kigomba kumuha impapuro zimwemerera gukandagiza ikirenge kubutaka bw'icyo gihugu.

 

3.Icyaha cyo gukoresha abana imirimo ya gisilikare gifatwa nk'icyaha cy'intambara n'ubucamanza mpanabyaha mpuzamahanga kuva mu mwaka w'1998, akaba ariyo mpamvu mu mwaka w'2007 abayobozi bagisilikare 4 bo mugihugu cya Sierra Leone bakatiwe n'urukiko mpuzamahanga kubera icyo cyaha, uwitwa THomas Lubanga wo mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo nawe yahaniwe icyo cyaha.

 

4.Igihugu cy'Amerika kigomba guhagarika ubufatanye n'inkunga yose ya gisilikare ku gihugu cyangwa umutwe ushinjwa gukoresha abana imirimo ya gisilikare.

 

5.Igihugu cyangwa umutwe ushinjwa gushyira abana mugisilikare bigomba guhita bihagarikirwa uburenganzira bwo kugura intwaro,kiretse perezida w'Amerika aramutse afashe icyemezo gisobanutse neza kigaragaza ko gushyira iyo ngingo mu bikorwa byabangamira inyungu z'Amerika ,icyo gihe iyi ngingo ntikurikizwa. Icyemezo nkicyo cyo gusonera ibihugu kugura intwaro kandi bishinjwa gushyira abana mu gisilikare kikaba cyarafashwe ku gihugu cya Cadi kuko cyasabaga inkunga yo gukura abana mu gisilikare na Sudani y'epfo kuko aribwo yari igishingwa igomba gufashwa!

 

Itegeko rivuga ibindi byemezo n'ibihano by'inshi ariko twagerageje kubanyuriramo iby'ingenzi  bityo icyemezo cyo guhagarika inkunga ya gisilikare kikaba kigomba utandukana no kubahiriza itegeko rihana abashyira abana mu gisilikare ryo 2008 kuko ryo ryongeraho n'ibyemezo by'ubutabera.

 

 

Ubwanditsi

 

 


 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
0
Seems they all got stupid in the year two thousand AND one.
Répondre