ITANGAZO RY’ISHYAKA RDI-RWANDA RWIZA

Publié le par veritas

MbonimpaInama y’ubuyobozi bw’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza yateranye kuwa 1 Mata 2012, ifata imyanzuro ikurikira :


RDI ishimiye abayobozi b’amashyirahamwe n’ab’amashyaka yose akomeje gutegurana ubwitange n’umurava imyigaragambyo mvuguruza-kinyoma izabera i Paris kuwa gatanu tariki ya 6 Mata 2012. By’umwihariko, Bwana Ndagijimana Yohani Mariya Viyane, umuyobozi w’ishyirahamwe COVIGLA na Bwana Matata Yozefu, uyobora ishyirahamwe CLIIR, bashimiwe ibikorwa binyuranye batadahwema kugaragaza kugira ngo imyigaragambyo izatungane.


RDI ikomeje kurarikira abanyarwanda baharanira ukuri, kuzitabira ari benshi imyigaragambyo y’i Paris, hagamijwe cyane cyane kwamagana ingoma y’igitugu n’ikinyoma ya Prezida Paul Kagame na FPR, kwibuka abishwe bose nta vanguramoko, no gusaba ko ubutabera bukora umurimo wabwo mu bwigenge n’ubwisanzure, abicanyi bahekuye u Rwanda, abo ari bo bose, bagashyikirizwa inkiko bidatinze.


RDI ishimishijwe n’ubutumwa budahwema kuyigeraho buturutse mu banyarwanda banyuranye, ari abo mu Rwanda, ari n’abo mu bindi bihugu, bifuza kumenyeshwa amatwara y’ishyaka no gushinga za « clubs » bazajya batangiramo ibitekerezo.


RDI yamaganye byimazeyo ibikorwa by’iterabwoba byongeye guhungabanya umutekano mu Rwanda, nk’uko bigaragazwa n’ibisasu byaturikiye ku Musanze tariki ya 23 Werurwe 2012 no mu duce tumwe tw’umugi wa Kigali tariki ya 30 Werurwe 2012. RDI iragaya ubutegetsi bwa Prezida Kagame na FPR butagishoboye kubungabunga umutekano w’abaturarwanda, kandi iboneyeho umwanya wo gusaba abaturage guhaguruka, bagaharanira uburenganzira bwabo, burimo ukwishyira ukizana, no kubaho mu mutuzo.

 


Bikorewe i Sion (Suisse), kuwa 02.04.2012

Mw’izina ry’Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza,

Jean-Marie Mbonimpa

Umunyamabanga mukuru (Sé)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article