INGINGO 77 ZEREKANA UKUNTU INKIKO GACACA ARI IGIKORESHO Leta ya Paul Kagame yifashisha mu kurimbura igice kimwe cy'Abanyarwanda bo mu bwoko bw'Abahutu !

Publié le par veritas

Yego rero Nyangamugayo,igihe cyo guseka kirarangiye :nimukenyere mukomeze kuko igihe cyo gusobanurira Abanyarwanda ibyo mwabakoreye cyegereje !

source : leprophete

 

Twese turibuka uko icyo Leta ya FPR-Inkotanyi yise “INKIKO GACACA” cyagiyeho, tuzi amategeko akigenga kandi ubu twarangije kwibonera uko gikora , ibyo bikaduha neza no kumva icyo izo ngirwa-nkiko zashyiriweho mu by’ukuri!  Mu ngingo 77, ndifuza gushyira ahagaragara ukuntu INKIKO  GACACA zafashishije Leta ya Paul Kagame gusenya burundu umubare munini w’Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu hifashishijwe amategeko afifitse ! Icyo gikoresho kigayitse kikaba kitari kigamije guha Abanyarwanda ubutabera ahubwo mu by’ukuri kikaba cyarafashije Leta ya Kagame gukora icyo nakwita « génocide judiciaire », itambukije ubukana izindi jenoside zose zabayeho kugeza ubu ! Ibyo kandi tuzabigaragaza twifashishije amategeko Leta y’U Rwanda yishyiriyeho na raporo zinyuranye zerekana ukuntu koko Inkiko Gacaca zashyiriweho gusenya (détruire/destroy) abo mu bwoko bw’ Abahutu BONYINE! Uzashaka kumvuguruza na we azajye ahagaragara twandike , nizeye ko  banyiri uru rubuga batazazuyaza gusohora inyandiko zivuguruza izanjye hagamijwe ko ukuri kwajya ahagaragara, ikinyoma nacyo kigakubitirwa ahakubuye ! 

 

INGINGO ya 1 : INKIKO GACACA NTIZARI NGOMBWA


FPR-Inkotanyi yatangije intambara yise iyo kubohoza u Rwanda taliki ya 1 ukwakira 1990.  Iyo Ntambara yahitanye abantu benshi cyane, yangiza ibikorwa rusange byinshi n’imitungo itagira ingano y’abaturage. Umutwe wa FPR-Inkotanyi wafashe igihugu mu kwezi kwa Nyakanga 1994, nyuma y’intambara ikaze yakurikiye iraswa ry’indege ya gisivile yari itwaye umukuru w’igihugu Yuvenali Habyarimana mu ijoro ry’iya 6 mata 1994. Hishwe Abanyarwanda benshi cyane, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa. Ariko ku buryo bw’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi bishwe n’Interahamwe ku mugaragaro kandi mu buryo bw’agashinyaguro, nibo berekanywe ku mateleviziyo bituma amahanga yemeza ko mu Rwanda hari gukorwa jenoside. Gusa LONI mu bushishozi bwayo yahisemo kwita ubwo bwicanyi “Genocide rwandais” kuko yari izi neza ko haticwa Abatutsi gusa! Abahutu b’interahamwe bishe Abatutsi ariko bica n’Abahutu batari bake. Nanone kandi ubuhamya bunyuranye bw’ababyiboneye n’amaso yabo bwadufashije kumenya neza ko na FPR-Inkotanyi , n’ubwo yagiraga uburyarya bwo gutwika imirambo cyangwa kuyihisha, yishe Abahutu benshi cyane ndetse ngo n’Abatutsi ntiyabareberaga izuba!


Aha twese twakumvikana ko nyuma y’ayo mahano :


(1)Byari ngombwa gucira imanza abakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi BOSE.


(2) Mu Rwanda hari hasanzwe inkiko zikora : byarashobokaga kuzongerera ubushobozi zigaca imanza zerekeye jenoside , ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.


(3)Mu Rwanda hari igitabo cy'amategeko ahana n'andi mategeko anyuranye yafasha mu guhana ibyaha by’ubwicanyi . Ndetse birazwi ko  Leta y’u Rwanda , (ibinyujije mu itegeko-teka no 8/75 yo kuwa 12 gashyantare 1975) yari yarashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga ( yo kuwa 9 Ukuboza 1948 n’ayo ku wa 26 Ugushyingo 1968) yerekeye kurwanya no guhana icyaha cya jenoside n'ubudasaza bw'icyo cyaha .


(4) FPR-Inkotanyi ikimara gufata ubutegetsi yasabye LONI  ( mu nyandiko (S/1994/1115)  ko yashyiraho Urukiko Mpuzamahanga rwo guhana abakoze jenoside mu Rwanda (TPIR) , maze Akanama gashinzwe amahoro ku isi gasubiza bwangu mu mwanzuro  No 955 wo ku italiki ya 8 Ugushyingo 1994 karema Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho U Rwanda!

 

Urwo rukiko rwashoboraga guhabwa agaciro n'ingufu zihagije rugacira abicanyi n'abajenosideri benshi imanza !

 

Gusa nk’uko bigaragara mu ngingo ya 3, 4, n’iya 5 za sitati z’urwo Rukiko ; TPIR yari ifite inshingano yo gukurikirana ABANTU BOSE  bakekwaho kuba barakozejenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibindi byaha birimo iterabwoba, kwicira abatu mu kivunge, gutesha muntu agaciro… baba abo ku ruhande rw’Abahutu, baba Abarwanyi ba FPR-Inkotanyi !

 

Ubwo bubasha bwa TPIR ni bwo bwateye abayobozi ba FPR- Inkotanyi ubwoba, maze biyemeza kwanga gushyigikira TPIR ahubwo biga amayeri yo kuyinaniza , kwikoma no gutera ubwoba Porokireri  w’urwo rukiko Madame Carla Del Ponte kugira ngo atazatinyuka gukurikirana abo muri FPR-Inkotanyi bakoze ibyaha. Koko rero uwo Mushinjacyaha yaje kweguzwa kuri uwo murimo mu buryo buteye agahinda!

 

Ng'uko uko Abayobozi bashya ba FPR bari bamaze kwifatira u Rwanda bangutse igitekerezo cyo kwishyiriraho izabo NKIKO ZIDASANZWE (bagomba gukoresha uko bishakiye !) ziswe GACACA kugira ngo babeshye amahanga ko bagiye kwikemurira ikibazo cy’abakoze jenoside ni ukuvuga kurangiza burundu ikibazo cy'ABAHUTU! Igitangaje ni ukuntu amahanga yakiriye bwangu icyo cyemezo cya Leta ya FPR cyo guhimbahimba inkiko ZITABAHO , ntihagire utinyuka kwamagana icyo GIKORESHO gitindi cyari kigiye kwifashishwa na FPR mu  kurimbura mu cyayenge Abanyarwanda BOSE bo mu bwoko bw’Abahutu FPR yikangaga ko bashobora kuzayibangamira (Opposants-IBIPINGA)!


Izo nkiko rero zashyizweho n’itegeko-ngenga no 40/2000 ryatangajwe ku wa 26/01/2001 rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’inkiko Gacaca zishinzwe gukurikirana no gucira imanza abakoze ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu hagati y’italiki ya mbere Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994.


Iri tegeko ryahinduwe kenshi . Ryasimbuwe n’itegeko Ngenga No 15/2004 ryo ku wa 19/6/2004. Nyuma iri naryo riza guhindurwa no kuzuzwa n’Itegeko Ngenga no 10/2007 ryo kuwa 01/03/2007. Na nyuma y’aho ryakomeje guhindagurwa kenshi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe gukurikirana iby’Inkiko Gacaca…..mu buryo butubahiriza ububasha bw’Intekonshingamategeko ! Tuzabigarukaho.

 

INGINGO YA 2:  JENOSIDE N'IBYAHA BYIBASIYE INYOKOMUNTU BIKURIKIRANWA N'INKIKO GACACA NI IBYAKOZWE RYARI ?


Urujijo rwa mbere rwerekana ko Inkiko Gacaca zari zifitiye gahunda yindi ihishe ni aha rugaragarira !


Mu kugena ububasha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, LONI yemejeko ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu bigomba gukurikiranwa ari ibyakozwe hagati y’italiki ya 1 Mutarama 1994 n’iya 31 Ukuboza 1994 byonyine. ( Reba Umwanzuro No 995 (1994), mu ngingo ya 8 ya Sitati za TPIR).


Kuko LONI ariyo yemeje ko mu Rwanda hakozwe icyaha cya jenoside, ni nayoyonyine yagombaga kwemeza igihe icyo cyaha cyakorewe! Kuba rero LONI yaremeje ko “jenoside nyarwanda” yakozwe hagati y’italiki ya 1 /1/1994 n’iya31/12/1994, nibyo bikwiye gufatwaho ukuri ! Ntibyumvikana ukuntu FPR-Inkotanyi  yari imaze gufata ubutegetsi mu Rwanda, ndetse ikaba yaragize uruhare rugaragara muri ibyo byaha byakozwe  bigomba gukurikiranwa , ko ariyo yagaruka ikishyiriraho ayayo mataliki jenoside yakozwemo  ! Kuba , Mu itegeko rishyiraho Inkiko Gacaca, FPR-Inkotanyi yaragennye ko Jenoside yakozwe guhera taliki ya 1 /10/1990 yagabyeho igitero cyambere iturutse Uganda kugeza 31/12/1994 bifite icyo bisobanuye:


(1)   FPR yari igamije  guhishira ibyaha bikomeye yakoreye Abanyarwanda kuva yatangira urugamba rusesa amaraso , ikabigereka ku Bahutu bonyine !


(2)   Inyito “jenoside yakorewe Abatutsi” ni Leta ya FPR yayihimbye, igamije kujijisha Abanyarwanda kugira ngo badasobanukirwa n'icyaha LONI yise "génocide rwandais", ibyo na none FPR ikabikora igamije kwegeka ku Bahutu bonyine ubwicanyi bwose bwakorewe mu Rwanda! Kereka rero niba  FPR yo yarwanaga itica !


(3)   Abanyarwanda baciriwe urubanza rubashinja ko bakoze jenoside mbere y’italiki ya 1/1/1994, barazira icyaha batakoze! Yenda bakoze ubundi bwicanyi ariko kubwita jenoside ni uko Leta ya FPR ibashakaho akamunani!

 

Imiterere, imikorere n’imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca….byose tugiye kubisesengura , tubishyire hanze maze mwirebere ukuntu FPR- Inkotanyi yahemukiye Abanyarwanda bitavugwa, imyaka ikaba ishize ari 22: uhereye taliki ya 1 Ukwakira1990……!

 

BIRACYAZA....

 

Zelote Mahoro.

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article