Igihugu cya USA kimaze gufatira u Rwanda ibihano kubera kwinjiza abana mugisilikare cya M23 !

Publié le par veritas

http://gdb.voanews.com/4F3BB3AA-E5C7-45E3-BB49-41D3ACEB4738_w268_r1.jpgIyi nkuru y'incamugongo y'uko igihugu cya leta zunze ubumwe z'Amerika cyafatiye ibihano igihugu cy'u Rwanda kuberako abayobozi barwo bashyize abana mu gisilikare cy'inyeshyamba za M23 zirwanira muburasirazuba bwa Congo mu ntara ya kivu y'amajyaruguru yatangajwe n'urubuga rwa Radiyo - ijwi ry'Amerika kuri uyu wa kane taliki ya 3/10/2013.

Linda Thomas -Greenfield, umunyamabanga wungirije muri ministeri y'ububanyi n'amahanga y'igihugu cya leta Zunze ubumwe z'Amerika ishami ry'Afurika, niwe watangaje iyo nkuru y'uko Amerika yafatiye u Rwanda ibihano ubwo yaganiraga n'abanyamakuru bo k'umugabane w'Afurika.

Linda Thomas ntiyatangaje ubwoko bw'ibyo bihano byafatiwe u Rwanda kandi yavuze ko ibyo bihano bizagera no ku bindi bihugu.Yavuze ko ibyo bihano bifitanye isano n'umutwe wa M23, yemeza ko igihugu cya Leta Zunze ubumwe z'Amerika gikomeje kugirana ibiganiro n'abayobozi b'u Rwanda byerekeranye n'umutwe wa M23.

Impuguke z'umuryango w'abibumbye zakomeje kwemeza ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23; iyo nkunga ikaba igizwe n'ibikoresho bya gisilikare ndetse no kohereza no guha imyitozo ya gisilikare abarwanyi b'uwo mutwe n'ubwo abayobozi b'u Rwanda babihakana.

Linda Thomas yavuze ko igihugu cya leta zunze ubumwe z'Amerika cyafatiye u Rwanda ibihano gikurikije amategeko yo kurengera abana bashyirwa mu gisilikare, iryo tegeko rikaba ryarashyizweho na Prezida  Bush mu mwaka w'2008.

Ntawashidikanya ko ubutegetsi bwa Kagame Paul buri mu mazi abira , kuba Amerika yabufatiye ibihano byo gushyira abana mu gisilikare cy'inyeshyamba za M23 ni ikimenyetso cy'uko icyo cyaha gihama Kagame kandi ubwe akaba yarigeze  kwivugira ko gushyira abana mu gisilikare nta cyaha kirimo ko ahubwo ari ukubakiza ! None se umukuru w'igihugu utekereza atyo niwe bakoherereza Charles Taylor ngo afungirwe mu gihugu cy'u Rwanda kandi ibyaha yahaniwe Kagame Paul ugomba kumufunga atabyemera?

http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/09/museveni_aa.jpgIcyi cyemezo cya USA cyo guhana u Rwanda muzitege ingaruka kizagira mu rwego rwa politiki, ubukungu n'ubutabera kuko bishobora kuba umwanya wo guha manda mpuzamahanga zo kwitaba ubutabera abayobozi b'u Rwanda bashinjwa ibyaha by'intambara muri Congo bikaba imbarutso yo guhindura imiyoborere y'igihugu cy'u Rwanda, gishinjwa guhungabanya umutekano w'akarere kose! Kuba Amerika yavuze ko hari ibindi bihugu bigomba kugerwaho n'ibyo bihano ntawabura kuvuga ko igihugu cya Uganda nacyo kizagerwaho n'ibihano byo gushyigikira M23 ndetse uko gutungwa agatoki akaba ariko kwarakaje Museveni kuburyo yavuze ko niba M23 itumvikanye na lata ya Congo mu biganiro barimo i Kampala, intumwa z'uwo mutwe zimuvira mu gihugu mu maguru mashya !

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
L

Byashoboka ko ibyavuzwe na ba bahanuzi cyangwa se abapfumu ko mukwa 9 u Rwanda ruzafatirwa ibyemezo bikaze bigahahaura bamwe,iki kemezo ngo cyafashwe mukwa 9 dore gitangajwe mu kwa cumi

Ariko tubitege amaso ,ubundi abazi guterana amagambo nababwiraiki ?

Répondre
Q

ARIKO MUKUNDA BYACITSE , ESE AMERIKA NIBA YADUFATIYE IBIHANO NTA KIBAZO , NIBWO BWAMBERE SE IDUFATIYE IBIHANO , TUZABYITWARAMO NEZA KANDI IZASANGA YARIBESHYE , NI HEHE SE HABA ABANA MURI M 23????
MUKUNDA KWISHIMIRA IBIBI BYABESHYEWE URWANDA , GUSA NTIBIZABABUZA GUHERA MURI IBYO KANDI NTIBIZABAKURAHO AMARASO MWAMENYE ,NI HAHANDI HANYU RWOSE NGAHO NI MUBYINE .

Répondre
A

ariko ntayandi makuru mugira uretse ibihuha bisebya urwanda muri utugoryi twabuze icyo dukora muzasange izindi mayibobo zigenzi zanyu

Répondre