Ibi si ibyo kwihanganirwa. (leprophete.fr)

Publié le par veritas

Padiri Evariste yaretse ubushotoranyi ?


Bwana Padiri Thomas, komera. Ndi umukirisitu wo muri paruwasi ya Nkanka, ariko nawe urabyumva ko ku mpamvu z’umutekano wanjye n’uw’abanjye ntashobora kwivuga amazina yombi. Icyakora ndakwinginze, wumvikane na mugenzi wawe Padiri Fortunatus Rudakemwa, iyi nyandiko muyitangaze ku rubuga rwanyu, ntimugire ubwoba.

 

Hari ibintu bidashobora kwihanganirwa mu ibaruwa padiri Evariste Nambaje yandikiye mugenzi we Padiri Thomas Nahimana.


Icyambere ni ukuntu padiri Evariste akurura Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana amakanzu ngo amufashe kwibasira Padiri Thomas.

 

Si na Musenyeri Bimenyimana akwega gusa, ahubwo azanamo n’igisonga cye ndetse n’inama nkuru y’Abepiskopi gatolika bo mu Rwanda. Bwana padiri Evariste, Abepiskopi bari mu rundi rwego. Nirubura gica, ni bo bazagukiranura na padiri Thomas. Ubungubu, ba ubahaye amahoro kuko natwe twese tuzi ibyo bavuze kandi banditse ku mu garagaro birebana n’urubuga www.leprophete.fr. Kireka haba hari ibindi bakubwiriye mu ibanga, ariko ndumva ari ntabyo.


Icyakabiri ni utugambo, amatiku n’amazimwe.

 

Padiri Thomas atuye ku bilometero ibihumbi n’ibihumbi uvuye mu Rwanda. Naho padiri Evariste ari mu Rwanda, ari i Cyangugu. Uwo byoroheye guhura, kubonana, kuvugana n’abakristu b’i Cyangugu bagacocera ibibazo hamwe ni padiri Evariste. Niba byaramunaniye, ubwo hari izindi mpamvu zibitera ; nareke kubyegeka kuri Padiri Thomas cyangwa ku wundi muntu.


Icyagatatu ni iterabwoba rimaze gushinga imizi mu Rwanda.

 

Ntawe ucira, ntawe ukorora, ntawe uvuga yeruye. Bariya bantu padiri Evariste avuga ngo Padiri Thomas yandagaje ni bande ? Nabavuge amazima (irikirisitu, irinyarwnda n’irihimbano), maze turebe niba Padiri Thomas yarabandagaje koko, ukuri kujye ahagaragara, ikinyoma nacyo gikubitirwe ahakubuye. Icyo nzi cyo ni uko iyo Padiri Thomas adatera hejuru :


1°. Hari abaturage benshi batari kuganura ibigori ku bunani bw’uyu mwaka turimo.

2°. Abaturage bo mu Bugarama baba barambuwe burundu imirima y’umuceri yabo yose.

3°. Abakene bo mu Rwanda bose basenyewe amazu ntibari kuzigera bamenya ko hari abantu babazirikana kandi bagerageza kubavugira.

4°. Ibyo bireba n’abandi bakomeje kurengana ku buryo bwinshi cyane muri iki gihugu : Gacaca, imisoro, kuragizwa imbunda, kwitwa abicanyi, gusuzugurwa n’ibindi.


 Padiri Evariste yigeze atabariza nde ? Nangwa n’urubugawww.leprophete.frrwahumurije benshi.


Icyakane ni amarangamutima ashingiye ahanini kuri iriya mvugo ngo “Padiri Thomas yakomerekeje abantu”.


Umunyarwanda utarakomerekejwe n’ibyabaye n’ibikomeje kuba mu Rwanda ndetse n’ibihavugirwa n’abategetsi n’abambari babo ni nde ? Kubwira Padiri Thomas ngo nasabe imbabazi ni kimwe no kumubwira ngo “niyemere icyaha, agabanyirizwe igihano ; kabone n’ubwo nta cyaha yaba yarakoze”. Ibyo bintu ni bimwe mu bimaze kuzambya Urwanda.


Icyagatanu ni ubwirasi.


Ngo “Padiri Thomas nashaka gusubira mu Rwanda, azisunge padiri Evariste, amugeze kubo agomba gusaba imbabazi kandi amumenyereze” ? Mumbwire namwe niba Padiri Thomas ashatse gusubira mu Rwanda agomba kunyura byanze bikunze kuri padiri Evariste? Ese icyo yifuza kumumenyereza ni iki ? Ni ukujya guhakwa ku bategetsi uhereye kuri ba Meya n’abadepite nka Nyakwigendera Yudita Kanakuze n’abandi ? Ibintu Evariste yifuza kumenyerezamo Padiri Thomas ni ibihe ? Ubanza umuntu wese ushaka gusubira mu Rwanda azajya agenda apfukamye !


Umwanzuro


Niba Padiri Thomas akeneye guhabwa amasomo, ibyo ari byo byose si padiri Evariste ukwiye kuyamuha. Aho agejeje umutungo wa diyosezi ya Cyangugu ntawe uhayobewe. Kimwe mu byo Padiri Thomas yagombye gukosora, kandi yatangiye kubigerageza, ni uburyo bwo kwandika (style). Icyakora, hagati y’ubona abantu barengana akicecekera n’ubona abantu barengana akabatabariza, akabahumuriza, njye nahitamo uyu wa nyuma. Icyo ntakwihanganira ni uko uriya w’ikiragi yabumbura umunwa gusa ari ukugirango acecekeshe ugerageza kuvuga, amushyireho iterabwoba, amwiyemereho, amukange. Iby’ubuzima bwa buri muntu ku giti cye byo, nirinze kubyinjiramo ; icyakora intungane ni nke.


Tugire amahoro, Banyarwanda, Banyarwandakazi.

 

Yohani M.

 

Umukirisitu wa paruwasi ya Nkanka

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article