GUTABARIZA PROVY NDAYISHIMIYE: Urwanda ni agahugu k’inyamaswa zirwaye ubushita ?

Publié le par veritas

Padiri.pngAbasomye inyandiko z’abakurambere bazi umwanditsi w’umufaransa witwa Jean de la Fontaine. Imwe mu nkuru yanditse ni iy’inyamanswa zari zirwaye ubushita (Les animaux malades de la peste). Zabonye zirembye, zikora inama yo gushaka imvo n’imvano y’ako kaga kuko zumvaga ari umuvumo cyangwa igihano cy’Imana. Zemeranyijwe kwihana mu ruhame kugira ngo zimenye ufite ibyaha biremereye kurusha abandi, kuko zibazaga ko yaba ari yo soko y’umuvumo. Habanje umwami wazo, intare y’umugara, yihana ko yaconshomeye amatungo atari make, itaretse n’abashumba. Nyuma hataho ingwe n’izindi nyamaswa z’inkazi, ariko iyo gacaca isanga ibyaha by'izo nyamaswa ari amakosa adakanganye. Ku musozo, indogobe irahaguruka, iti: “mperutse kunyura hariya, mbona ubwatsi butoshye hirya y’inzira, mamfuzaho inshuro ebyiri...”. Izindi nyamaswa ntizatumye irangiza kuvuga ibyaha yihanaga, kuko zayihurijeho amenyo ngo ni yo nyirabayazana w’amagorwa muri icyo cyanya, kuko icyaha cyayo ngo cyari kirenze uruvugiro, kikaba ubugome butigeze bwumvwa ku isi (y’inyamanswa!). Uyu mwanditsi asoza agira ati: "Bitewe n’uwo uri we, ubucamanza bw’i bukuru bushobora kukweza cyangwa bukakwirabuza" (Selon que vous serez puissant ou misérable, les jugements de la cour vous rendront blanc ou noir).

Ubucamanza mu  Rwanda ni nk’ubw’inyamanswa zirwaye ubushita

Mu Rwanda rwa FPR, ntihabaho icyaha, habaho abanyacyaha. Habaho abera (kabone n’aho baba bajejeta amaraso) hakabaho n’abirabura (kabone n’aho baba ibibondo bikiva mu nda ya nyina). Ubarirwa mu banyabyaha, ashobora guhamwa n’icyaha igihe icyo ari cyo cyose bibaye ngombwa, kabone n’aho yaba ntacyo yakoze. Ubarirwa mu bere, n’aho yamena amaraso, ahora yambaye ibyera. Kwamagana ubwo bucamanza burobanura ni byo abanditsi babiri b’ikinyamakuru umurabyo bazize, ubwo muri 2008 basohoraga inyandiko igira iti “Uwishe umuhutu mu mudendezo, uwishe umututsi mu mazi abira!”. Nyamara urebye uko ibintu byifashe, ntaho bari bakabije. Ndetse nitutagarurira hafi, u Rwanda aho bukera ruragana kuri Apartheid nk’iyo muri Afurika y’epfo. Reka dutange ingero nke zifatika.

Urugero rwa mbere: Rutabayiru.

Mu mwaka w’i 2004, uwari Vice mayor w’umujyi wa Kigali witwaga Rutabayiru, umugabo wahoze ari impunzi i Burundi, yamenye ko umukobwa we atwite umwana w’umuhutu. Uwo musore wamuteye inda bariganaga mu ishuli rikuru rya KIST. Barakundanye rero batitaye ku moko yabo noneho igihe kigeze umukobwa abwira nyina ko afite umukunzi ashaka kuzazana i muhira kugirango bamenyane hanyuma hazakulikireho imihango ya kinyarwanda yo gusaba umugeni, cyane ko yari anatwite inda ye. Inkuru yageze kuri se igihugu gicika umugongo. Amusaba ko iyo nda bayikuramo ariko umukobwa we agira ubutwari bwo kubyanga kuko yakundaga umuhungu cyane. Umugabo yahise ashaka abagizi ba nabi batangira gutera umusore ubwoba ndetse bimuviramo no guhunga igihugu. Nyamugabo ntiyarekeye aho ahubwo yashatse abantu bafata wa mukobwa we bamuha ibinini bikuramo inda ku ngufu. Uyu Rutabayiru yanyuze imbere y’urukiko rusanga ibyo yakoze bidakabije, rumuhanisha gutaha iwe mu rugo ubuzima bugakomeza ! Iyo byibuze bamuhanisha kujya avugira agasengesho uwo muziranenge yambuye ubuzima!

Ese mbaze. Iyo umubyeyi wakoze ibyo aza kuba umuhutu wanze ko umukobwa we abyarana n’umututsi, mukeka ko yari kuba umwere nka Rutabayiru, cyangwa impembe zari gukomana ngo Ingengabitekerezo ya jenoside irakomeje? Mu Rwanda hasigaye hari ubucamanza bubiri, bugenewe ibyiciro bibiri!

Urugero rwa kabiri: abana bo mu Ruhengeri.

Mu mpera z’umwaka w’amashuri 2007, mu ishuri ryitwa Ecole Secondaire de Kirambo riri mu Ruhengeri ahahoze ari Komini Cyeru, impembe zarakomanye ngo hadutse ingengabitekerezo ya jenoside mu bana.  Mu gihe abanyeshuli bari mu mashuri bakora étude, agatsiko katazwi kagiye mu nzu abakobwa baryamamo, bafata matora enye z’abanyeshuli bacitse ku icumu, matora bakayifata bakayisatura mu buhagarike (sens longitudinal) bakongera bakayisatura no mu butambike (sens transversal) ku buryo matora imwe bayicagamo ibice bine. Nyuma bayisubizaga ku gitanda bagashyiraho n’agapapuro kanditse ho ngo “Twarabishe, ntitwashoboye kubamara, ariko amaherezo tuzabasatura nk’uko izo matera zanyu twazigize”.  Etude irangiye abana bageze muri dortoir, babona ibyabaye n’ubwo butumwa, abagera kuri 60 bacitse ku icumu barahahamutse bajyanwa kwa muganga.

Polisi n’ingabo barahuruye, bihutira gufunga abana babiri b’abahutukazi ngo bakoze ibyo. Nyamara umuyobozi w’ishuri yigiriye inama nziza. Yasabye ko bamuha twa dupapuro twanditseho ya magambo aserereza abacitse kw’icumu, hagamijwe gutahurwa uwatwanditse bashingiye ku mukono we. Hakozwe copies nyinshi z’utwo dupapuro baduha abanyeshuli bose, babaha n’amakayi  y’abanyeshuli bose ngo bose bafatanye gutahura uwakoze icyaha. Mu gushakisha ukuri, amazina babanje kuyasiba ku makayi yose. Nyuma y’ibyo, abanyeshuli  bose bahurije kw’ikayi imwe.Ariko basanze ari iy’umukobwa w’umucikacumu , birangira bityo. Nta n’uwamubwiye ati ntuzongere.

Aha umuntu akaba yakwibaza ati : iyo biza kugaragara ko ari ba bahutukazi babikoze byari kugenda gute ?

Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose: Urugero rwa gatatu muri Kiliziya.

Ildbrand.pngKera byari bizwi ko Kiliziya ari umwigisha w’amahanga, none ubanza iyo mu Rwanda yo yarahisemo kuba umunyeshuri wa FPR. Umuco wo gushyira abantu mu byiciro ukurikije uko bavutse na power bafite, abato ukabogeraho uburimiro, ibikomerezwa ugahumiriza, uyu muco winjiye no muri Kiliziya. N’akataraza kari imbere. Muti gute.

Hashize icyumweru hagaragaye amafoto y’umupadiri Karangwa Hildebrand, ukuriye paruwasi ya Gitarama aho bita mu Rugina, ngo waba yarafashwe ari mu “mirimo nsimbura gifungo ifitiye isi akamaro”. Igitangaje, si icyo, nta mugabo udashukwa (tubivuze mu Kirera cy’abanyaruhengeri, iriya “u” twayiha ubutinde!). Igitangaje ni ibyakurikiyeho. Ni byiza kwibutsa ko muri iyi myaka ishize hari abapadiri 7 bahagaritswe mu mirimo mu Rwanda bazira amakosa adakanganye kurusha iryakozwe n’uyu nyakubahwa. Havuzwe byinshi ku byabaye kuri uyu mupadiri, ariko iyo utabikurikiranyije ntumenya aho ikibazo kiri. Bivugwa ko yatetsweho umutwe, ababikoze bakamwaka amafaranga, nyuma bagashyira amafoto ye ku mbuga, bigatuma batabwa muri yombi. Reka tubikurikiranye.

Hari ku gatanu, tariki ya 1 kamena 2012, ubwo Padiri yanyuraga mu rugo rw’umugabo Provy Ndayishimiye, akaba yari asanzwe afitanye ubucuti n’umugore we Oda (Odette). Uyu Provy, kubera impamvu z’akazi, akunze kwirirwa mu mujyi, ibyo bikaba mu byahaye Hildebrand na Odette umwanya wo kurema ubwisungane mu by’imiryamire, Padiri akahanyura avuye gutambutsa ubwenge muri KIE. Iminsi 40 yagenewe igisambo yarageze, nyamugabo ataha mu rugo batari bamwiteze, abasanga mu cyumba cy’umuyaya rwahanye inkoyoyo. Igihano yabahaye ni ukubafotora birangirira aho. Ntawe uzi icyo yari kuzayamaza. Uyu Hildebrand rero yibagiwe ko ari mu makosa, ko yafatiwe mu cyuho yagiye gusenya urugo rw’abandi, azamura agatuza aho gucisha make. Hariya i Gitarama, asanzwe azwiho kuba umuntu w’igihangange, ugera mu nzego zo hejuru mu butegetsi, rimwe na rimwe akica akanakiza. Ubishidikanya azajye gusoma dosiye z’abapadiri ba Kabgayi gacaca yakatiye burundu azamenya aho ingufu za Hildebrand zigera. Byo gutaruka, i Gitarama bamwitaga Mukantaganzwa, cyangwa Aumonier wa gacaca! Hildebrand rero, uko yamenyereye gutegeka (yibagiwe ko nta gihangange cyambaye ubusa), yihutiye guhamagara incuti ze muri polisi n’ingabo, Provy baba bamutwariye hejuru. Uyu mugabo na we abonye ko ikinyoni cyamwoneye imyaniko kikanamurusha uburakari, ni bwo yasabye incuti ye yari yasigiye amafoto kuyashyira ahagaragara ngo akarengane ke kamenyekane. Ntabwo rero yafunzwe kuko yandagaje Padiri, ahubwo yashyize ahagaragara ariya mafoto mu rwego rwo kugaragaza akarengane ko gusambanyirizwa umugore akaba ari na we urenga agafungwa.

Iyo Hildebrand aza kuba umupadiri wo mu gice cy’abirabura, igikuba ubu kiba cyacitse ngo padiri yitwaye nabi. Ibaruwa imuhagarika Musenyeri yari no kuyandikisha intoki mu rwego rwo kwihutisha idosiye. Ariko kuko ari afandi Gacaca,“ni abatekamutwe bamuteze umutego, bamukorera chantage…” n’ibindi birebire bigamije kweza inyamamare. Ikinyoma kindi gikwizwa kuri iyi nkuru ni ukuvuga ngo uriya mugore yari inshoreke ya Prody. Ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko banashyingiranywe mu mwaka wa 2009. Ni umugabo n’umugore ku buryo bwemewe n’amategeko. Igitangaje, ni uko havugwa ko ngo bamutetseho umutwe akabaha n’akayabo k’amafaranga. Nk’uko bitangazwa n’Igihe.com, ngo umuyobozi wo muri Kiliziya bavuganye yaragize ati : “Yambwiye ko nyuma abamufotoye bamwatse amafaranga miliyoni icumi kugirango batazabishyira ahagaragara, nyuma arayabaha, nyuma bamwaka andi miliyoni eshatu, ariko baranga bayashyira ahagaragara.” Ni ugutebya. None se ko ibyo byabaye nimugoroba bugacya umugabo n’umugore babatambikana, izo miliyoni icumi yabahaye yazigendanaga mu mufuka? Keretse niba yari yagiyeyo agiye gukwa uriya mutegarugori. Ino ntiyaba ari inkwano yaba iriho n’akagobeko.

Mu gusoza, reka nibutse ijambo ry’abakurambere. Baragiraga bati “igihugu gihana abere kikambika impeta abagome, ejo hacyo haba ari umwijima”.Ngicyo icyo ntifuriza u Rwanda. Ngicyo icyo ntifuriza Kiliziya. Ikibabaje ni uko ibikorwa ari aho biganisha.

Ruyenzi Jules, Kigali.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
C

"...Iyo Padiri se nibura afata biriya bi couvre lit agakinga kuri kariya gakariso? Ntambaraga z'igisambo! Padiri yabaye résigné, baramugaraguza
ipica.

Ese buriya azasubira gusoma misa atange ukarisitiya mubakiristo nk'uko yari asanzwe abikora? " Mugenzi Emmanuel

Mugenzi w'Imana,

Ibibi bibazo, wibaza birakomeye kubisubiza. Icyakora umugabo Yezu niwe numvise wari umuhanga ku rwego rwo hejuru wari ushoboye gutanga ibisubizo bikwiye.
Naho hejuru y'ibibazo wibaza, hari nibindi byinshi umuntu yakwibaza ntabone igisubizo:

- Kuki Padiri atari yaraguriye igitanda uriya Mupfasoni(jye nabonye bari baryamye hasi)?

- Kuki Padiri atafashe uriya Mupfasoni ngo amujyane muri Hoteli aho kugirango afatirwe mu maguru mashya, agaraguzwe camera(izamacye zirahari)?

- Kuki(wa mugani wawe) Padiri atatunze camera ubuzutu, aho kubatunga ubuzuru no kurega agatuza kumututumbure?

- Kuki Padiri yafashe risque ikomeye akajya gusambana mu rugo rw'undi mugabo kandi hari abapfakazi benshi yashoboraga kwigarurira (kandi ntangaruka nyinshi zirimo)?

Ibya Padiri ni urwenya ruvanze n'agahinda. Nifatanije nawe muri ziriya ngorane kuko nawe yahuye na Nafissatou w'umunyarwandakazi.

Jye mbona i Roma kwa Benedictito, bari bakwiye gufata imyanzuro ihamye bakareka kuba imbohe za hypocrisie idiote. Amatara y'umutuku  ya kizimyamoto aramyasa impande zose z'isi.

Répondre