Gen Kayumba asanga impanvu Kagame ashaka intambara ari uko atigeze ayirwana.

Publié le par veritas

Kaga--nyamwa.pngHashize iminsi Ihuriro rya RNC rigiranye ibiganiro n’abayoboke baryo babarizwa mu gihugu cy'u Bwongereza, ari naho, ku murongo wa telefoni, Gen Kayumba yatangarije abari aho impanvu RNC yiyemeje gukoresha inzira y’amohoro kugirango icyemure ikibazo cy’igitugu cy’ingoma ya Kagame.

Ubwo yasubizaga ikibazo cy’umuntu wari umubajije ku byo Leta ya Kagame ihora ibahimbira by'uko ngo bakorana na FDLR, Kayumba yasubije ko nta shingiro bifite. Yavuze ko iyo RNC iramuka yiyemeje inzira y'intambara, nta mpamvu babihisha. Ibyo kuvuga ngo bafite umutwe wa gisirikare muri Kongo, nk'uko inzego za Kagame zihora zibibahimbira, zigamije kubona urwitwazo rwo kwica no kwigizayo abo badashaka. .

Mu ijambo rye, Kayumba Nyamwasa yasobanuriye abari aho impamvu RNC yahisemo inzira y'amahoro nk’umuti wo gucyemura ikibazo cya politiki mu Rwanda.. Ati "ingaruka z’intambara tuzizi kurusha Kagame, kubera akababaro abanyarwanda bahuye nako mu bihe bitandukanye. Twapfushije inshuti, abana b'abanyarwanda bagiye bitanga mu ntambara zitandukanye Twapfushije abaturage.
Impanvu Kagame ahora ahembera umwuka w’intambara, ni uko azi ko atari we ujya ku rugamba; yohereza abana b'abanyarwanda, bakaba aribo bashira;  ahubwo we iteka yohereza abandi ku rugamba, akaza kubyiyitirira nyuma“.

Kuva cyera, Kayumba yemeza ko ikibazo cy’intambara kidacyemurwa n’imbunda gusa, ko ahubwo bagomba gukoresha n’inzira ya politiki, ari nayo mpamvu batangiye gushyira abahoze ari abasirikare bo mu ngabo za cyera (Ex FAR) mu ngabo z'ubu z'u Rwanda, kugirango bashake umuti w’abanyarwanda urambye.

Kayumba yanasubije ikibazo cyatumye bashinga RNC, ari bwo yasobanuraga ko yashinzwe kugirango barebe uburyo bakoresha inzira ya politiki mu gucyemura ibibazo byugarije u Rwanda, aho igihugu kiyobowe n’umuntu umwe, akaba yaranashyize ishyaka rya FPR n’igisirikare mu maboko ye gusa, akoresheje inyungu ze bwite kurusha iza rubanda.

Ku murongo wa telefoni, Dr Rudasingwa na we, yerekanye uburyo ibyo bafatiye imbunda barwanya muri 1990 ko aribyo Kagame yimakaje imbere kugera n'aho ahindura igihugu akarima ke, aho inzego zose z'ubutegetsi ziri mu maboko ye. Yerekanye na none uburyo akarengane ari kose mu gihugu, aho uburenganzira bw’ikiremwamuntu,, n'ubw'itangazamakuru, Kagame atakibukozwa.

Ikibabaje kandi ngo ni ukubona ukuntu barwanyije Leta y’igitugu barangiza ibyo barwaniye bigakubwa na zeru, aho abanyapolitiki bagerageje gushinga amashyaka bagomba kwicwa, n’abanyamakuru bavuga iby’ukuri bagafungwa, bakameneshwa, cyangwa bakicwa.

Rudasingwa yakomeje agaragaza uburyo Kagame asigaye asahura umutungo w'igihugu nka Mobutu, ku buryo yumva umutungo wose ugomba kuba mu maboko ye, akaba ariwe  perezida wa mbere mu mateka y'u Rwanda usahuye umutungo w'igihugu bene kariya kageni, awusahurira hanze.

Rudasingwa yanerekanye uburyo ikibazo cy'ubuhunzi gishingira ku miyoborere mibi yagiye iranga u Rwanda, aho abanyarwanda bahora basimburana mu buhungiro, akaba ariyo mpanvu aho bari hose bagomba koroherana, bagashyira hamwe, bityo bakishakira umuti ubwabo wo gukuraho uriya munyagitugu n'abandi babigizemo uruhare, kugirango bazasubire mu rwababyaye, baziyubakire igihugu gishingiye ku mategeko, aho kubaka igihugu gishingiye ku muntu ku giti cye, nk'uko abanyapolitiki bagiye basimburana mu gukora ayo makosa.

Ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, Gervais Condo nawe, yasobanuriye abari aho ko bibabaje kubona Leta ya Kagame ibeshya abanyarwanda ko irimo kubagezaho ubumwe n’ubwiyunge, mu gihe ibyo ivuga ko irimo gutanga bishingiye ku kinyoma. Ati ubutabera bushingiye mu nyungu za politiki, guhishira abicanyi, no gutwerera ibyaha abarengana kubera kwanga kujya mu kibaba cya FPR. Bene iyi mikorere ngo ikaba itera umwiryane mu banyarwanda, aho kubunga. Ikindi ni uko gukoresha umwicanyi ku nyungu za politiki, nabyo ngo ari ugushinyagulira abacitse ku icumu.

Abari aho banabajije Gen Kayumba na Dr. Rudasingwa,  impanvu bo na bagenzi babo ( Dr. Gahima na Col. Karegeya) badasaba Abanyarwanda imbabazi, kubera amakosa FPR yagiye ikorera Abanyarwanda, mu gihe bari abayobozi mu nzego za FPR. Basubije ko bababajwe n’ibyagiye biba ku banyarwanda batandukanye, akaba ari nayo mpamvu byabaye ngombwa ko bitandukanya n'iyo Leta, bagashakisha uburyo barwanya icyo gitugu cyayo. Uwaba yaragize amakosa ku giti cye yabibazwa kandi biteguye kwisobanura. Ku byaha byakozwe na FPR na leta  bacyiyirimo nkabayobozi, nubwo ataribo babikoze ku giti cyabo,babisabira imbabazi. Ariko na none kuri icyo kibazo cyo gusaba imbabazi, basobanuye ko ariyo mpamvu barimo gushakisha abanyarwanda b'ingeri zose, kugirango barebere hamwe uburyo bazicarana, bagasabana imbabazi ku mateka yaranze igihugu cyabo, abahamwa n'amakosa bakabihanirwa, cyangwa se bakababarirana kubera  ibibazo by’u Rwanda byagiye bisimburana, haba ku ngoma ya Kayibanda, iya Habyarimana, n'iya Kagame.

Mu gusoza, Gen Kayumba yabwiye abari aho ko  inzira y’intambara  imena amaraso, ndetse ikica abenegihugu; ati "iyo urangije intambara, hapfuye abantu, ntuba watsinze". Ngo akaba ariyo mpamvu banyuze mu nzira y’amahoro kugirango nibura bazarebe ko rimwe bashobora kwicarana nkabanyarwanda bakikemurira ibibazo byabo. Nyamara Kayumba na none, ati Kagame naramuka akomeje kwica abaturage nk’abanyagitugu bagenzibe bo muri za Libiya, Egypt, Tunisia nahandi kwisi, akanakomeza kubashotora aho bibereye mu buhungiro, kubarasaho, nk'uko yabikoze umwaka ushize, bazirwanaho, banatabare abaturage b’inzirakarengane, bakomeje kwicirwa hirya no hino mu gihugu.

Naho uwitwa Gervais Condo, na we ku murongo wa telefoni, ati tuzaharanira gushyiraho ubutegetsi buzaramba, bushingiye ku nzego zikomeye, aho gushingira ku muntu ku giti cye. RNC ngo izanaharanira kwigisha amateka ashingiye ku kwiga ku mpamvu nyakuri z'ibitandukanya n'ibihuza abanyarwanda, kubwizanya ukuri ku mateka yaranze u Rwanda,  kuko ari yo nkingi nyakuri y'ubumwe n'ubwiyunge.

Gasasira, Sweden.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Igitugu bahora bavuga mu Rwanda naragishatse ndakibura rwose.  Gusa, abirirwa bavuga icyo gitugu naje gusanga ar’abantu baba bakuriranwaho ibya
runaka. Kuk’iyo bafunze umunyamakuru ubiba amacakubiri murwanda, induru ziravuga; bafunga umunyapoliki ukurirwanaho  gukorana n’umutwe w’iterabwoba
wasize umaze abanyarwanda, ngo Kagame akoresha igitugu.

Niba guhana abanyamafuti bisobanuye igitugu, rwose  ntahantu nahamwe  kw’isi haba hataba igitugu. Kuko
burigihugu cyose gifite amategeko kigenderaho, kandi kuyica bisobanuye guhanwa.

Abavuga ko murwanda har’igitugu, bazajye kugishakira ahandi kuko abanyarwanda twese mu ntara zose, twatoye perezida wacu mu majwi menshi, ushaka kumenya ukuri ya fungura izi link zikurikira:

http://www.youtube.com/watch?v=3PHoGDhCxyQ&feature=related : IKIGALI

http://www.youtube.com/watch?v=JnMnfATZRVE&feature=related   : MU MAJYARUGURU

http://www.youtube.com/watch?v=2x4QMcBkOaI&feature=related : MUMAJYEPFO

http://www.youtube.com/watch?v=IFxNkqrtYJY&feature=related : IBURASIRAZUBA

http://www.youtube.com/watch?v=YBafpvNg93I&feature=related :IBURENGERAZUBA

nyuma yo kureba izi video, ukagaruke umbwire uburyo Perezida wacu ar’umunyegitugu, umbwire umu Perezida ujya gutang’umuganda wo kubakira abatuye muri nyakatsi. Sha ! abanyarwanda tuz’udufitiye
akamaro, ureke mwebwe muba muvug’ubusa.

Répondre
M

Ubuyobozi bwiza bugaragazwa n’ingaruka ziba zavuye mu byemezo  buba bwafashe. Kuba ingabo z’igihugu zaragiye zitsanda urugamba ahantu hose zagiye
zirwana, n’uko uwar’uzirangaj’imbere  yazihaga ibitekerezo bizima zagombaga kugenderaho. Kuko ntabgo umusirikare warasanaga ariwe wajyaga mu
mishikirano, sinawe wajyaga gushak’imisanzu hirya nohino kugirang’abana barikurugamba babone icyo barya, cyangwa babone imiti ibavura. abobose barikurugamba n’ubwo bari bafite inshingano
zitandukanye.

Kuvuga  ko Kagame atarwanye, kereka niba kurwana kurugamba, ar’ukuba ufit'imbunda gusa. Rwose uwatekereza gutyo yaba afit’ikibazo gikomeye.

Répondre
U

Haba Politike ya magambo cyangwa
y’ibunda ntanimwe muzashobora kubera ko Abanyarwanda barahumutse bazi ibyiza Leta ya Kagame imaze kubajyezaho. kandi ni ngabo zacu ziryamiye amajaja. Inama nabagira mugabanye amagambo mutahe
murwababyaye.kuba mufatanyije na FDLR ntaho bizabageza buretse kwisebya gusa.ese ubwo butwari muvunga nubuhe? Kuba se mukorana nizo nkora maraso za FDLR nibwo butwari?

Répondre
M

Birababaje cyane ukuntu umuntu ka Rudasingwa uzwiho ubusambo kuba umutekamutwe, umubeshyi n’umugome yarangurura ijwirye ashaka guharabika Leta ya Kagame,ese ubona ko burimuntu
wese ameze nkawe? Ese n’iki wamariye Abanyarwanda haba mubikorwa cyangwa no mubitekerezo? uretse kwirigwa asakuza kugirango ubone amaramuko. Abanyarwanda binyagamugayo barazwi kandi nibikorwa
byabo bigaragarira buri wese, mugabanye pokopoko ntamunyarwanda numwe uzongera kubitaho narimwe.

Répondre
M

Mwe muvuga ngo mwikundira
Abanyarwanda murababeshya, ahubwo n’ibimwaro, ese niba mukunda Abanyarwanda kuber’iki mwahunze? Impamvu zirazwi ko mwagiye muhunze ibyaha mwakoze kandi bishyire bitide muzabiryozwa. Ahubwo mwunva
aho urwanda rugeze rwiyubaka bikabarya kubera muzi neza ko nacyo mwamariye Abanyarwanda uretse kwirirwa mubasebya.Haba rero Kanyumba, Karegeya nawe Rudasingwa Abanyarwanda nakeza babatezeho.
umunsi amagambo azabashirana muzahora, ibyo byose n'ingaruka z'ibyaha mwakoze.

Répondre